Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 7:1-20

7  Elisa aravuga ati “bantu mwese nimutege amatwi ijambo rya Yehova.+ Yehova yavuze ati ‘ejo nk’iki gihe, ku marembo ya Samariya seya* imwe y’ifu inoze izaba igura shekeli* imwe, kandi seya ebyiri z’ingano za sayiri zizaba zigura shekeli imwe.’”+  Umwami yari yishingikirije+ ku kuboko k’umutware w’ingabo ze. Nuko uwo mutware abaza umuntu w’Imana y’ukuri ati “ese niyo Yehova yafungura ingomero zo mu ijuru,+ ibyo uvuze koko bishobora kubaho?”+ Elisa aramusubiza ati “uzabirebesha amaso yawe+ ariko ntuzabiryaho.”+  Hari abagabo bane b’ababembe bari ku marembo y’umugi,+ barabwirana bati “kuki twakwicara aha tukarinda tuhapfira?  Nituvuga tuti ‘reka twinjire mu mugi’ kandi hari inzara, tuzawugwamo;+ kandi nidukomeza kwicara hano, nabwo turapfa. None nimuze twishore mu nkambi y’Abasiriya. Nibatatwica, tuzabaho; kandi nibatwica, ubwo tuzapfa nta kundi.”+  Bumaze kwira barahaguruka bajya mu nkambi y’Abasiriya; bageze aho inkambi y’Abasiriya itangiriye basanga nta n’inyoni itamba.  Yehova yari yatumye ingabo z’Abasiriya zumva+ ikiriri cy’amagare y’intambara n’amafarashi n’ingabo nyinshi.+ Abasiriya barabwirana bati “umwami wa Isirayeli yaguriye abami b’Abaheti+ n’abami bo muri Egiputa+ ngo badutere!”  Kuri uwo mugoroba+ bahita bahaguruka barahunga kugira ngo bakize ubugingo bwabo,+ basiga amahema yabo n’amafarashi yabo+ n’indogobe zabo, basiga inkambi yabo yose uko yakabaye.  Abo babembe bageze aho iyo nkambi itangirira binjira mu ihema rimwe, bararya, baranywa, barangije bafata ifeza na zahabu n’imyambaro barabijyana bajya kubihisha. Hanyuma baragaruka binjira mu rindi hema, basahura ibyarimo bajya kubihisha.+  Amaherezo barabwirana bati “ibyo dukora ibi si byiza. Uyu ni umunsi w’inkuru nziza.+ Nidukomeza gutinda bukadukeraho, turagibwaho n’urubanza rw’icyaha.+ None nimuze tujye mu mugi tubimenyeshe ibwami.” 10  Baragenda bahamagara abarinzi b’irembo+ ry’umugi barababwira bati “twagiye mu nkambi y’Abasiriya, dusanga nta muntu n’umwe uhari, nta n’igikoma, uretse amafarashi n’indogobe byari biziritse, n’amahema basize uko yakabaye.”+ 11  Abarinzi b’amarembo bahita babimenyesha abari ibwami. 12  Iryo joro umwami ahita abyuka, abwira abagaragu be+ ati “nimureke mbabwire ibyo Abasiriya badukoreye:+ bazi neza ko twishwe n’inzara.+ Buriya bavuye mu nkambi bajya kwihisha mu gasozi+ bibwira bati ‘Abisirayeli bari buve mu mugi tubafate mpiri, duhite twinjira mu mugi.’” 13  Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “shaka abantu bafate amafarashi atanu mu yasigaye mu mugi.+ Ese ugira ngo hari aho bari bube bataniye n’abasigaye mu mugi cyangwa imbaga y’Abisirayeli bose bapfuye?+ Reka tubohereze turebe.” 14  Nuko bafata amagare abiri y’intambara n’amafarashi, umwami arabohereza ngo bakurikire Abasiriya, ati “nimugende murebe uko byifashe.” 15  Bagenda babakurikiye bagera kuri Yorodani. Basanga inzira yose yuzuye imyenda n’ibikoresho+ Abasiriya bari bataye, igihe birukaga bahunga.+ Izo ntumwa ziragaruka zibibwira umwami. 16  Abantu barasohoka basahura+ inkambi y’Abasiriya, bityo seya imwe y’ifu inoze igura shekeli imwe, na seya ebyiri z’ingano za sayiri zigura shekeli imwe nk’uko Yehova yari yabivuze.+ 17  Wa mutware w’ingabo, uwo umwami yishingikirizaga+ ku kuboko kwe, ni we washinzwe kurinda amarembo. Nuko abantu bamunyukanyukira+ ku marembo arapfa, nk’uko umuntu w’Imana y’ukuri yari yabivuze+ igihe umwami yazaga kumureba. 18  Byabaye nk’uko umuntu w’Imana y’ukuri yari yabibwiye umwami ati “ejo nk’iki gihe, ku marembo ya Samariya seya ebyiri z’ingano za sayiri zizaba zigura shekeli imwe, naho seya imwe y’ifu inoze igura shekeli imwe.”+ 19  Ariko umutware w’ingabo abaza umuntu w’Imana y’ukuri ati “ese niyo Yehova yafungura ingomero zo mu ijuru, ibyo uvuze koko bishobora kubaho?”+ Elisa aramusubiza ati “uzabirebesha amaso yawe ariko ntuzabiryaho.”+ 20  Uko ni ko byamugendekeye+ igihe abantu bamunyukanyukiraga+ mu marembo agapfa.

Ibisobanuro ahagana hasi