Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 6:1-33

6  Nuko abahanuzi+ babwira Elisa bati “urabona ko aha hantu+ dutuye hamaze kutubana hato.+  Reka tujye kuri Yorodani buri wese ahateme igiti, tuhubake+ inzu yo kubamo.” Arababwira ati “nimugende.”  Umwe muri bo aramubwira ati “ndakwinginze ngwino ujyane n’abagaragu bawe.” Aramusubiza ati “ndaje tujyane.”  Barajyana bagera kuri Yorodani, batangira gutema ibiti.+  Mu gihe umwe muri bo yarimo atsinda igiti, ishoka+ yarakutse igwa mu mazi. Ahita ataka ati “ayii databuja,+ iyi shoka yari intirano!”+  Nuko umuntu w’Imana y’ukuri aramubaza ati “iguye he?” Arahamwereka. Atema agati, akajugunya mu mazi, iyo shoka ihita ireremba hejuru.+  Aramubwira ati “yikuremo.” Arambura ukuboko arayifata.  Icyo gihe umwami wa Siriya+ yarwanaga n’Abisirayeli. Nuko ajya inama n’abagaragu be+ ati “tuzakambika aha n’aha.”+  Umuntu w’Imana y’ukuri+ atuma ku mwami wa Isirayeli ati “wirinde guca ibunaka+ kuko ari ho Abasiriya bazatera baturutse.”+ 10  Umwami wa Isirayeli yohereza ingabo aho umuntu w’Imana y’ukuri yari yamubwiye.+ Yaramuburiye+ yirinda aho hantu; si rimwe si kabiri. 11  Nuko umwami wa Siriya biramurakaza cyane,+ atumiza abagaragu be arababwira ati “ni nde mu bantu bacu wabaye icyitso cy’umwami wa Isirayeli?”+ 12  Umwe mu bagaragu be aramubwira ati “nta we mwami databuja, ahubwo umuhanuzi Elisa+ wo muri Isirayeli ni we ubwira+ umwami wa Isirayeli ibyo uvugira mu cyumba cyawe.”+ 13  Arababwira ati “nimugende murebe aho ari nohereze abantu bamufate.”+ Nyuma baza kumubwira bati “ari i Dotani.”+ 14  Ahita yoherezayo amafarashi n’amagare y’intambara+ n’ingabo nyinshi. Baragenda bagota uwo mugi ari nijoro. 15  Umugaragu+ w’umuntu w’Imana y’ukuri abyuka mu gitondo kare arasohoka, abona ingabo zagotesheje umugi amafarashi n’amagare y’intambara. Ahita abwira Elisa ati “biracitse databuja,+ turagira dute?” 16  Ariko Elisa aramusubiza ati “witinya+ kuko abari kumwe natwe ari bo benshi kuruta abari kumwe na bo.”+ 17  Elisa arasenga+ ati “Yehova, ndakwinginze fungura amaso+ ye arebe.” Yehova ahita afungura amaso y’uwo mugaragu arareba, abona mu karere k’imisozi miremire huzuye amafarashi n’amagare y’intambara+ y’imiriro akikije Elisa.+ 18  Abasiriya batangiye kumanuka basanga Elisa, asenga Yehova ati “ndakwinginze, tera iri shyanga ubuhumyi.”+ Nuko abatera ubuhumyi nk’uko Elisa abimusabye. 19  Elisa arababwira ati “iyi si yo nzira, kandi uyu si wo mugi mwatumwemo. Nimunkurikire njye kubereka umuntu mushaka.” Abajyana i Samariya.+ 20  Bageze i Samariya, Elisa arasenga ati “Yehova, bafungure amaso barebe.”+ Yehova abafungura amaso barareba, basanga bari muri Samariya hagati. 21  Umwami wa Isirayeli ababonye abwira Elisa ati “data,+ ese mbice? Mbice?”+ 22  Ariko Elisa aramubwira ati “ntubice. Ese abo wafashe mpiri ukoresheje umuheto wawe n’inkota wabica?+ Ahubwo bazanire umugati n’amazi barye banywe,+ basubire kwa shebuja.” 23  Abakorera umunsi mukuru ukomeye, bararya baranywa, barangije basubira kwa shebuja. Abasiriya ntibongera ukundi kurema imitwe y’abanyazi+ ngo batere igihugu cya Isirayeli. 24  Hashize igihe, Beni-Hadadi umwami wa Siriya akoranya ingabo ze zose, agota+ Samariya. 25  Bakomeza kugota Samariya+ bituma hatera inzara ikomeye, ku buryo igihanga cy’indogobe+ cyaguraga ibiceri by’ifeza mirongo inani, naho kimwe cya kane cya kabu* y’amahurunguru y’inuma+ kikagura ibiceri bitanu by’ifeza. 26  Igihe umwami wa Isirayeli yagendaga hejuru y’urukuta, hari umugore wamutakiye ati “ntabara mwami nyagasani!”+ 27  Aramusubiza ati “niba Yehova ataragutabaye jye nakura he ibyo kugutabara?+ Ndabikura ku mbuga bahuriraho se? Ndabikura se mu rwengero rwa divayi cyangwa urw’amavuta?” 28  Umwami aramubaza ati “ikibazo ufite ni ikihe?” Aramusubiza ati “uyu mugore yarambwiye ati ‘zana umwana wawe tumurye none, uwanjye tuzamurye ejo.’+ 29  Nuko duteka+ umwana wanjye turamurya.+ Ariko bukeye mubwiye nti ‘zana umwana wawe tumurye,’ aramuhisha.” 30  Umwami yumvise amagambo y’uwo mugore, ahita ashishimura+ imyambaro ye. Kubera ko yagendaga hejuru y’urukuta, abantu bahise babona ko yambariye ku bigunira. 31  Aravuga ati “nindara ntaciye umutwe Elisa mwene Shafati, Imana impane, ndetse bikomeye!”+ 32  Igihe umwami yoherezaga umuntu gufata Elisa, Elisa yari yicaye mu nzu ye ari kumwe n’abakuru.+ Mbere y’uko iyo ntumwa imugeraho, yabwiye abakuru ati “murabona ukuntu uriya mwana w’umwicanyi+ yohereje abantu ngo bance umutwe? Uwo yatumye nagera aha mukinge urugi mumubuze kwinjira. Ese iyo si imirindi+ ya shebuja umukurikiye?” 33  Akivugana na bo iyo ntumwa iba imugezeho; nuko umwami aravuga ati “aka kaga twagatejwe na Yehova.+ Kuki nakomeza gutegereza Yehova?”+

Ibisobanuro ahagana hasi