Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 4:1-44

4  Igihe kimwe, umugore wari warashakanye n’umuhanuzi+ yaje gutakira Elisa ati “umugabo wanjye, umugaragu wawe, yarapfuye. Kandi uzi neza ko umugaragu wawe yari yarakomeje gutinya+ Yehova. Uwo tubereyemo umwenda+ yaje gutwara abana banjye bombi ngo abagire abagaragu be.”  Elisa aramubaza ati “nkumarire iki?+ Mbwira icyo ufite mu nzu.” Aramusubiza ati “nta kintu umuja wawe afite uretse urwabya rw’amavuta.”+  Elisa aramubwira ati “jya mu baturanyi bawe bose, ubatire inzabya zirimo ubusa. Uzane nyinshi zishoboka.  Ujye mu nzu wikingirane n’abana bawe, maze usuke amavuta muri izo nzabya zose, izuzuye uzishyire ku ruhande.”  Uwo mugore aragenda. Ajya iwe, we n’abahungu be barakinga, bakajya bamwegereza izo nzabya akazisukamo amavuta.+  Izo nzabya zose zimaze kuzura, abwira umwe mu bahungu be ati “nzanira urundi rwabya.”+ Uwo muhungu we aramubwira ati “nta rwabya rusigaye.” Ayo mavuta ahita akama.+  Aragenda asanga umuntu w’Imana y’ukuri, uwo muntu w’Imana y’ukuri aramubwira ati “genda ugurishe ayo mavuta wishyure imyenda urimo,+ asigaye azagutunga wowe n’abahungu bawe.”+  Umunsi umwe, Elisa anyura i Shunemu.+ Umugore waho wari uzwi cyane aramuhata+ ngo aze amuhe icyo kurya. Kuva ubwo Elisa yahanyura, akajyayo agafungura.  Haciye igihe, uwo mugore abwira umugabo we+ ati “nzi ko uyu muntu ukunda kunyura hano ari umuhanuzi w’Imana.+ 10  None ndakwinginze, reka twubake akumba gato hejuru y’inzu,+ tumushyiriremo uburiri, ameza, intebe n’itara;+ najya aza kudusura abe ari ho arara.”+ 11  Nuko umunsi umwe araza nk’uko bisanzwe, ajya muri cya cyumba cyo hejuru aba ari ho arara. 12  Elisa abwira umugaragu we Gehazi+ ati “hamagara uwo Mushunemukazi+ aze.” Aramuhamagara araza. 13  Abwira Gehazi ati “mubwire uti ‘ko watuvunikiye cyane,+ urifuza ko twagukorera iki?+ Ese hari icyifuzo ushaka kugeza ku mwami+ cyangwa ku mugaba+ w’ingabo?’” Undi arasubiza ati “nta kibazo mfite, kuko ntuye muri bene wacu.”+ 14  Elisa abaza Gehazi ati “none se ubu twamukorera iki?” Gehazi aramubwira ati “nta mwana w’umuhungu agira+ kandi umugabo we arashaje.” 15  Elisa ahita avuga ati “muhamagare.” Aramuhamagara araza ahagarara ku muryango. 16  Elisa aramubwira ati “umwaka utaha, igihe nk’iki, uzaba uhagatiye umwana w’umuhungu.”+ Ariko uwo mugore aravuga ati “oya databuja, muntu w’Imana y’ukuri, wivuga ibinyoma ku birebana n’umuja wawe.” 17  Ariko uwo mugore asama inda, maze mu mwaka ukurikiyeho nk’icyo gihe, abyara umwana w’umuhungu+ nk’uko Elisa yari yarabimubwiye.+ 18  Uwo mwana arakura. Igihe kimwe, nk’uko yari asanzwe abigenza, ajya kureba se aho yari kumwe n’abasaruzi.+ 19  Abwira se incuro nyinshi ati “umutwe uranyishe we! Umutwe uranyishe we!”+ Amaherezo se abwira umugaragu we ati “mushyire nyina.”+ 20  Umugaragu aramujyana amushyira nyina. Nyina aramukikira kugeza saa sita, hanyuma arapfa.+ 21  Aragenda amuryamisha ku buriri+ bw’umuntu w’Imana y’ukuri,+ arakinga arasohoka. 22  Nuko atuma ku mugabo we ati “ndakwinginze, nyoherereza umugaragu azane n’indogobe imwe, nyaruke ndebe umuntu w’Imana y’ukuri ngaruke.”+ 23  Umugabo we aramubaza ati “kuki ugiye kumureba uyu munsi, ko atari ku mboneko z’ukwezi+ kandi akaba atari ku isabato.” Uwo mugore aramusubiza ati “ntuhangayike, nta kibazo.” 24  Ategura indogobe+ maze abwira umugaragu we ati “yobora indogobe ugende, ntuhagarare keretse ari jye ubikubwiye.” 25  Aragenda ajya aho umuntu w’Imana y’ukuri yari ari ku musozi wa Karumeli. Umuntu w’Imana y’ukuri amubonye akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi+ ati “dore wa Mushunemukazi. 26  None genda wiruka umusanganire umubaze uti ‘ni amahoro? N’umugabo wawe araho? N’umwana wawe?’” Uwo mugore aramusubiza ati “ni amahoro.” 27  Ageze aho uwo muntu w’Imana y’ukuri yari ari ku musozi, ahita amufata ibirenge.+ Gehazi aramwegera agira ngo amwigizeyo,+ ariko umuntu w’Imana y’ukuri+ aravuga ati “mureke+ kuko afite intimba+ ku mutima; Yehova yabimpishe+ ntiyigeze abimbwira.” 28  Uwo mugore aramubwira ati “ese nigeze nsaba umwana w’umuhungu mbinyujije kuri databuja? Sinavuze nti ‘ntunyizeze ibidashoboka’?”+ 29  Elisa ahita abwira Gehazi+ ati “cebura+ ufate inkoni+ yanjye ugende. Nugira uwo muhura ntumusuhuze,+ nihagira ugusuhuza ntumwikirize. Ugende ushyire inkoni yanjye mu maso h’uwo mwana.”+ 30  Nyina w’uwo mwana aravuga ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ n’ubugingo bwawe+ ko ntari bugusige aha.”+ Elisa arahaguruka barajyana. 31  Gehazi arabasiga aragenda ashyira iyo nkoni mu maso h’uwo mwana, ariko uwo mwana ntiyakoma cyangwa ngo yinyagambure.+ Gehazi aragaruka ajya gusanganira Elisa aramubwira ati “umwana ntiyakangutse.”+ 32  Amaherezo Elisa agera muri urwo rugo, asanga umwana yapfuye bamuryamishije ku buriri bwe.+ 33  Nuko arinjira akinga umuryango,+ asenga Yehova.+ 34  Yurira uburiri, yubarara kuri uwo mwana,+ ashyira umunwa ku munwa, amaso ku maso, ibiganza ku biganza. Akomeza kumwubarara hejuru maze umubiri w’uwo mwana ugenda uzamo agashyuhe. 35  Elisa atangira kugendagenda hirya no hino muri iyo nzu, arongera yubarara kuri uwo mwana. Umwana yitsamura karindwi, hanyuma afungura amaso.+ 36  Elisa ahamagara Gehazi aramubwira ati “hamagara wa Mushunemukazi.”+ Aramuhamagara araza. Elisa aramubwira ati “terura umwana wawe.”+ 37  Uwo mugore arinjira yikubita ku birenge bye aramwunamira,+ hanyuma aterura umwana we arasohoka.+ 38  Elisa asubira i Gilugali+ asanga muri ako karere hari amapfa.+ Ubwo abahanuzi+ bari bicaye imbere ye,+ yabwiye umugaragu+ we ati “shyira inkono nini ku ziko utekere aba bahanuzi isupu.”+ 39  Nuko umwe muri abo bahanuzi ajya mu gasozi gusoroma imboga,+ abonye umutanga asoroma imbuto zawo azuzuza umwenda we arataha. Azikatira muri ya nkono y’isupu, kuko batari bazizi. 40  Nyuma yaho baza kwarurira abo bagabo ngo barye. Bariye kuri iyo supu barataka bati “muntu w’Imana y’ukuri,+ iyi nkono irimo uburozi.”+ Ntibashobora kurya. 41  Aravuga ati “nimunzanire ifu.” Amaze kuyishyira muri iyo nkono, aravuga ati “nimwarurire abantu barye.” Nuko basanga nta kintu kibi kikiri muri iyo nkono.+ 42  Hari umugabo waturutse i Bayali-Shalisha+ azaniye+ umuntu w’Imana y’ukuri imigati ikozwe mu mbuto z’umuganura,+ imigati makumyabiri ikozwe mu ifu y’ingano za sayiri+ n’ibinyampeke mu ruhago rwe rw’imigati. Elisa aravuga ati “bihe abantu babirye.”+ 43  Ariko umugaragu we aravuga ati “nabigaburira nte abantu ijana?”+ Elisa aramusubiza ati “bihe abantu babirye kuko Yehova yavuze ati ‘bazarya banasigaze.’”+ 44  Arabibagaburira barabirya, ndetse baranabisigaza nk’uko Yehova yabivuze.+

Ibisobanuro ahagana hasi