Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 3:1-27

3  Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma ya Yehoshafati umwami w’u Buyuda, Yehoramu+ mwene Ahabu yimye ingoma i Samariya aba umwami wa Isirayeli, amara imyaka cumi n’ibiri ku ngoma.  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova,+ ariko ntiyageza aha se+ na nyina kuko yashenye inkingi yera+ ya Bayali se yari yarashinze.+  Icyakora yakomeje kugendera mu byaha Yerobowamu+ mwene Nebati yakoze agatera Isirayeli gucumura.+ Ntiyitandukanyije na byo.  Mesha+ umwami w’i Mowabu yoroye intama, akajya atura umwami wa Isirayeli abana b’intama ibihumbi ijana n’amasekurume ibihumbi ijana y’intama zidakemuye ubwoya.  Nuko Ahabu amaze gutanga,+ umwami w’i Mowabu yigomeka+ ku mwami wa Isirayeli.  Icyo gihe Umwami Yehoramu ava i Samariya akoranya+ Abisirayeli bose.  Atuma n’intumwa kuri Yehoshafati umwami w’u Buyuda ati “umwami w’i Mowabu yanyigometseho. Ese uzaza tujyane gutera i Mowabu?” Aramusubiza ati “tuzajyana.+ Jye nawe turi umwe. Abantu banjye ni na bo bawe.+ Amafarashi yanjye ni yo yawe.”  Yehoshafati aramubaza ati “tuzatera tunyuze he?” Umwami aramusubiza ati “tuzanyura inzira yo mu butayu bwa Edomu.”+  Umwami wa Isirayeli, umwami w’u Buyuda n’umwami wa Edomu+ baragenda, banyura inzira iziguye bamara iminsi irindwi bagenda, maze bo n’ingabo zabo n’amatungo yabo babura amazi yo kunywa. 10  Amaherezo umwami wa Isirayeli aravuga ati “mbega ishyano! Yehova yakoranyije aba bami uko ari batatu kugira ngo abahane mu maboko y’Abamowabu!”+ 11  Yehoshafati aravuga+ ati “nta muhanuzi wa Yehova+ uri hano kugira ngo atubarize Yehova?”+ Umwe mu bagaragu b’umwami wa Isirayeli aravuga ati “hari Elisa+ mwene Shafati, wasukiraga Eliya amazi yo gukaraba intoki.”+ 12  Yehoshafati aravuga ati “ijambo rya Yehova riri kumwe na we.” Umwami wa Isirayeli na Yehoshafati n’umwami wa Edomu baramanuka bajya kumureba. 13  Elisa abwira umwami wa Isirayeli ati “mpuriye he nawe?+ Jya kubaza abahanuzi+ ba so n’aba nyoko.” Ariko umwami wa Isirayeli aramusubiza ati “oya, kuko Yehova yakoranyije aba bami batatu kugira ngo abahane mu maboko y’Abamowabu.”+ 14  Elisa aravuga ati “ndahiye Yehova nyir’ingabo Imana nzima nkorera;+ iyo ataba Yehoshafati umwami w’u Buyuda ngiriye,+ sinari kukureba n’irihumye.+ 15  None nimushake umuntu ucuranga inanga.”+ Uwo muntu atangiye gucuranga inanga, ukuboko+ kwa Yehova kuza kuri Elisa. 16  Aravuga ati “Yehova aravuze ati ‘nimucukure imyobo myinshi muri iki kibaya,+ 17  kuko Yehova yavuze ati “nta muyaga muzumva kandi ntimuzabona imvura, ariko iki kibaya kizuzura amazi+ muyanywe+ mwe n’amatungo yanyu.”’ 18  Ibyo bizaba ari ibintu byoroshye kuri Yehova,+ ndetse azahana Abamowabu mu maboko yanyu.+ 19  Muzasenye buri mugi waho ugoswe n’inkuta,+ n’umugi waho wose mwiza, muteme+ buri giti cyose cyiza;+ amariba yaho yose muzayasibe kandi buri murima mwiza wose muzawurundemo amabuye.” 20  Nuko mu gitondo,+ igihe cyo gutura ituro ry’ibinyampeke kigeze,+ babona amazi aje aturuka muri Edomu, ikibaya cyose cyuzura amazi. 21  Abamowabu bose bumvise ko abo bami babateye, bakoranya abagabo bose bari bujuje imyaka yo gukenyerera urugamba,+ bashinga ibirindiro ku rugabano rw’igihugu cyabo. 22  Abamowabu bazinduka kare mu gitondo, izuba rirashe ku mazi, aho bari hakurya babona amazi yabaye umutuku nk’amaraso. 23  Baravuga bati “ariya ni amaraso! Nta kabuza ba bami bicanye buri wese yicisha mugenzi we inkota. None mwa Bamowabu mwe, nimuze tujye gusahura!”+ 24  Bageze mu nkambi y’Abisirayeli, Abisirayeli+ baravumbuka bica Abamowabu, Abamowabu barabahunga.+ Abisirayeli barabakurikira babageza i Mowabu babica umugenda. 25  Barimbura imigi,+ imirima myiza yose bayirundamo amabuye barayuzuza, amariba yose barayasiba,+ ibiti byiza byose barabitema,+ basiga inkuta z’i Kiri-Hareseti+ ari zo zonyine zihagaze. Abarwanishaga imihumetso barahagota baraharwanya. 26  Umwami w’i Mowabu abonye ko agiye gutsindwa, afata abagabo magana arindwi batwara inkota ngo bagende barwana bagere aho umwami wa Edomu ari,+ ariko ntibabishobora. 27  Umwami w’i Mowabu afata umuhungu we w’imfura wari kuzamusimbura ku ngoma, amutamba ho+ igitambo gikongorwa n’umuriro hejuru y’urukuta. Abamowabu barakarira Abisirayeli cyane, bituma Abisirayeli bamureka bisubirira mu gihugu cyabo.

Ibisobanuro ahagana hasi