Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 25:1-30

25  Mu mwaka wa cyenda+ w’ingoma ya Sedekiya, mu kwezi kwa cumi, ku munsi wako wa cumi,+ Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye+ Yerusalemu, bahashinga ibirindiro, bubaka urukuta rwo kuyigota.+  Uwo mugi wakomeje kugotwa kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe w’ingoma y’Umwami Sedekiya.  Ku munsi wa cyenda+ w’ukwezi kwa kane, inzara+ yacaga ibintu mu mugi, abaturage barabuze umugati+ wo kurya.  Inkuta z’umugi zaciwemo icyuho,+ maze nijoro ingabo zose zihunga zinyuze mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, mu nzira inyura mu busitani bw’umwami,+ umwami Sedekiya ahunga+ yerekeza muri Araba.+ Icyo gihe Abakaludaya+ bari bagose umugi.  Nuko ingabo z’Abakaludaya+ zikurikira umwami, zimufatira+ mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko,+ ingabo ze zose ziratatana asigara wenyine.  Ziramufata+ zimushyira umwami w’i Babuloni i Ribula,+ kugira ngo amucire urubanza.  Abahungu ba Sedekiya babicira imbere ye,+ na we amumena amaso,+ amwambika imihama y’umuringa+ amujyana i Babuloni.+  Mu mwaka wa cumi n’icyenda+ w’ingoma ya Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku munsi wako wa karindwi, Nebuzaradani,+ umutware w’abarindaga umwami akaba n’umugaragu w’umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.+  Atwika inzu ya Yehova+ n’inzu y’umwami+ n’amazu yose y’i Yerusalemu;+ amazu yose y’abanyacyubahiro na yo arayatwika.+ 10  Ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’umutware w’abarindaga umwami zisenya inkuta zari zikikije Yerusalemu zose.+ 11  Abantu bari basigaye mu mugi n’abari bacitse bagasanga umwami w’i Babuloni hamwe n’abo muri rubanda rugufi bari basigaye,+ Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami abajyana mu bunyage.+ 12  Bamwe mu bantu boroheje+ bo mu gihugu, umutware w’abarindaga umwami yabagize abakozi bakora mu ruzabibu n’indi mirimo y’ubuhinzi y’agahato.+ 13  Abakaludaya bacagagura inkingi+ zicuzwe mu muringa zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi+ gicuzwe mu muringa byose byari mu nzu ya Yehova, umuringa bawujyana i Babuloni.+ 14  Bajyana ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo, ibyo kuzimya umuriro, ibikombe n’ibikoresho+ byose bicuze mu muringa bakoreshaga. 15  Umutware w’abarindaga umwami atwara ibikoresho byo kurahuza amakara hamwe n’amabakure byari bicuzwe muri zahabu+ itavangiye, n’ibyari bicuzwe mu ifeza+ itunganyijwe. 16  Nta muntu washoboraga kumenya uburemere+ bw’umuringa wa za nkingi ebyiri na cya kigega cy’amazi n’amagare, ibyo Salomo yari yaracuze ngo bijye bikoreshwa mu nzu ya Yehova. 17  Buri nkingi yari ifite uburebure bw’imikono cumi n’umunani,+ kandi umutwe+ wayo wari ucuzwe mu muringa, ukagira ubuhagarike bw’imikono itatu. Urushundura n’amakomamanga+ byari bizengurutse umutwe w’inkingi byari bicuzwe mu muringa; inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze ityo ku rushundura rwayo. 18  Nanone kandi, umutware w’abarindaga umwami ajyana umutambyi mukuru Seraya+ n’uwari umwungirije witwaga Zefaniya+ n’abarinzi b’amarembo batatu,+ 19  akura mu mugi umutware w’ibwami wategekaga ingabo, abajyanama batanu bihariye b’umwami bari aho mu mugi, umunyamabanga w’umugaba w’ingabo wari ushinzwe kwinjiza abantu mu ngabo, n’abantu baho mirongo itandatu yasanze mu mugi.+ 20  Nebuzaradani+ umutware w’abarindaga umwami arabafata+ abashyira umwami w’i Babuloni i Ribula.+ 21  Umwami w’i Babuloni abicira+ i Ribula mu gihugu cy’i Hamati.+ Nguko uko Abayuda bavanywe mu gihugu cyabo bakajyanwa mu bunyage.+ 22  Abaturage+ basigaye mu gihugu cy’u Buyuda, abo Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yari yarasizeyo, yabashyiriyeho Gedaliya+ mwene Ahikamu+ mwene Shafani+ ngo abayobore. 23  Abatware b’ingabo+ bose n’ingabo zabo bumvise ko umwami w’i Babuloni yashyizeho Gedaliya, bahita basanga Gedaliya i Misipa.+ Abo ni Ishimayeli mwene Netaniya, Yohanani mwene Kareya, Seraya mwene Tanihumeti w’i Netofa na Yazaniya umuhungu w’Umumakati, hamwe n’ingabo zabo. 24  Gedaliya arabarahira+ bo n’ingabo zabo ati “ntimutinye kuba abagaragu b’Abakaludaya. Nimuture mu gihugu mukorere umwami w’i Babuloni, ni bwo muzamererwa neza.”+ 25  Mu kwezi kwa karindwi,+ Ishimayeli+ mwene Netaniya mwene Elishama wakomokaga mu muryango wa cyami, hamwe n’abandi bagabo icumi, baraje bica Gedaliya+ n’Abayahudi n’Abakaludaya bari kumwe na we i Misipa.+ 26  Nyuma yaho, abaturage bose, aboroheje n’abakomeye, n’abagaba b’ingabo barahaguruka bajya muri Egiputa+ kuko bari batinye Abakaludaya.+ 27  Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi Yehoyakini+ umwami w’u Buyuda ari mu bunyage, mu kwezi kwa cumi n’abiri, ku munsi wako wa makumyabiri n’irindwi, Evili-Merodaki+ umwami w’i Babuloni wari wimye ingoma muri uwo mwaka, yavanye+ Yehoyakini umwami w’u Buyuda mu nzu y’imbohe, 28  amubwira amagambo amuhumuriza, amuha icyubahiro kiruta icy’abandi bami bari kumwe na we i Babuloni.+ 29  Yehoyakini yiyambura imyambaro yo mu nzu y’imbohe,+ akajya arira umugati+ imbere y’umwami mu minsi yose yo kubaho kwe. 30  Umwami yamuhaga ibyokurya,+ akamuha ifunguro rye rya buri munsi, mu minsi yose yo kubaho kwe.

Ibisobanuro ahagana hasi