Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 24:1-20

24  Ku ngoma ya Yehoyakimu, Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yagabye igitero mu gihugu, Yehoyakimu ahinduka umugaragu+ we amukorera imyaka itatu, ariko nyuma yaho aza kumwigomekaho.  Yehova ateza Yehoyakimu imitwe y’abanyazi b’Abakaludaya,+ iy’Abasiriya, iy’Abamowabu+ n’iy’Abamoni, akomeza kujya ayiteza u Buyuda kugira ngo iburimbure nk’uko Yehova yari yarabivuze+ binyuze ku bagaragu be b’abahanuzi.  Ibyabaye ku Buyuda byaturutse kuri Yehova kugira ngo abukure+ imbere y’amaso ye bitewe n’ibyaha Manase+ yari yarakoze byose,  n’amaraso y’abatariho urubanza+ yamennye akayuzuza i Yerusalemu; nuko Yehova yanga gutanga imbabazi.+  Ibindi bintu Yehoyakimu+ yakoze n’ibigwi bye byose, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda?  Amaherezo Yehoyakimu aratanga asanga ba sekuruza,+ umuhungu we Yehoyakini yima ingoma mu cyimbo cye.  Umwami wa Egiputa ntiyongeye+ kuva mu gihugu cye+ ukundi, kuko umwami w’i Babuloni yari yarigaruriye ibihugu by’umwami wa Egiputa,+ kuva ku kagezi+ ka Egiputa kugeza ku ruzi rwa Ufurate.+  Yehoyakini+ yimye ingoma afite imyaka cumi n’umunani, amara amezi atatu ku ngoma i Yerusalemu.+ Nyina yitwaga Nehushita akaba umukobwa wa Elunatani w’i Yerusalemu.  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova nk’ibyo se yakoze byose.+ 10  Icyo gihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni barazamutse bagota umugi wa Yerusalemu.+ 11  Igihe abagaragu ba Nebukadinezari umwami w’i Babuloni bari bagose uwo mugi, uwo mwami yawugabyeho igitero.+ 12  Amaherezo Yehoyakini umwami w’u Buyuda yishyira mu maboko y’umwami w’i Babuloni,+ we na nyina+ n’abagaragu be n’ibikomangoma bye n’abatware b’ibwami. Mu mwaka wa munani+ w’ingoma y’umwami w’i Babuloni, ni bwo uwo mwami yafashe Yehoyakini. 13  Nuko umwami w’i Babuloni akura mu gihugu cy’u Buyuda ubutunzi bwose bwari mu nzu ya Yehova n’ubwari mu nzu y’umwami,+ acagagura ibikoresho byose bya zahabu+ Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova, nk’uko Yehova yari yarabivuze. 14  Ajyana mu bunyage+ ab’i Yerusalemu bose, ibikomangoma byose,+ abagabo bose b’intwari kandi b’abanyambaraga,+ abanyabukorikori+ bose n’abahanga mu kubaka ibihome, ajyana abantu ibihumbi icumi. Nta muntu n’umwe yasize, uretse abaturage boroheje+ bo muri icyo gihugu. 15  Uko ni ko yajyanye Yehoyakini+ mu bunyage i Babuloni,+ ajyana n’umugabekazi,+ abagore b’umwami, abatware b’ibwami+ n’abanyacyubahiro bose bo muri icyo gihugu, abavana i Yerusalemu abajyana mu bunyage i Babuloni. 16  Abantu bose umwami w’i Babuloni yajyanye mu bunyage i Babuloni+ ni abagabo b’intwari ibihumbi birindwi, abanyabukorikori n’abahanga mu kubaka ibihome igihumbi, bose bari abagabo b’abanyambaraga bashoboye kujya ku rugamba. 17  Nanone umwami w’i Babuloni+ yimitse Mataniya, se wabo+ wa Yehoyakini, asimbura Yehoyakini ku ngoma. Umwami ahindura izina rya Mataniya amwita Sedekiya.+ 18  Sedekiya+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’umwe, amara imyaka cumi n’umwe ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali+ akaba umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 19  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova, nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.+ 20  Ibyo byose byabaye i Yerusalemu no mu Buyuda bitewe n’uko Yehova yabarakariye,+ kugeza ubwo yabakuye imbere y’amaso ye.+ Nuko Sedekiya yigomeka ku mwami w’i Babuloni.+

Ibisobanuro ahagana hasi