Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 23:1-37

23  Nuko umwami atumaho abakuru bose b’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu barakorana.+  Hanyuma umwami ajya mu nzu ya Yehova ari kumwe n’abaturage b’i Buyuda n’i Yerusalemu bose, n’abatambyi+ n’abahanuzi na rubanda rwose, aboroheje n’abakomeye.+ Abasomera+ amagambo yose yanditse mu gitabo+ cy’isezerano+ bari babonye mu nzu ya Yehova.+  Umwami ahagarara iruhande rw’inkingi,+ agirana na Yehova isezerano+ ry’uko bazakurikira+ Yehova, bakumvira amategeko ye,+ amabwiriza ye+ n’ibyo yahamije,+ babigiranye umutima+ wabo wose n’ubugingo bwabo bwose,+ bagakora ibihuje n’amagambo y’isezerano yari yanditse muri icyo gitabo.+ Abantu bose bemera ko bazakora ibihuje n’iryo sezerano.+  Umwami ategeka umutambyi mukuru Hilukiya+ n’abandi batambyi n’abarinzi b’amarembo+ gusohora mu rusengero rwa Yehova ibikoresho byose byakorewe Bayali,+ n’inkingi yera y’igiti+ n’ingabo zose zo mu kirere.+ Abitwikira inyuma ya Yerusalemu mu materasi y’i Kidironi,+ ivu ryabyo arijyana i Beteli.+  Yirukana abatambyi b’imana z’amahanga abami b’u Buyuda bari barashyizeho, kugira ngo bajye bosereza ibitambo ku tununga two mu migi y’i Buyuda no mu nkengero za Yerusalemu, akuraho n’aboserezaga ibitambo Bayali,+ izuba, ukwezi, amatsinda y’inyenyeri n’ingabo zose zo mu kirere.+  Hanyuma asohora inkingi yera y’igiti+ yari mu nzu ya Yehova ayijyana mu nkengero za Yerusalemu, mu kibaya cya Kidironi, ayitwikirayo.+ Arayisya ayihindura ivu, arijugunya mu irimbi+ rya rubanda.  Asenya amazu y’abagabo b’indaya bo mu rusengero+ yari mu nzu ya Yehova, aho abagore baboheraga uduhema duto twari dufite ishusho y’urusengero rw’inkingi yera y’igiti.  Hanyuma umwami azana abatambyi bose bari mu migi y’i Buyuda kugira ngo bahumanye utununga abatambyi boserezagaho ibitambo, kuva i Geba+ kugera i Beri-Sheba,+ ngo tutongera gukoreshwa mu gusenga. Asenya utununga twari hafi y’irembo rya Yosuwa umutware w’umugi, ryari ibumoso bw’umuntu winjiye mu marembo y’umugi.  Abatambyi+ bo ku tununga bo ntibageraga ku gicaniro cya Yehova i Yerusalemu, ariko basangiraga imigati idasembuwe+ n’abavandimwe babo. 10  Umwami yahumanyije Tofeti+ iri mu gikombe cya bene Hinomu,+ kugira ngo hatagira umuntu wongera kuhatwikira umuhungu we cyangwa umukobwa we,+ amutambiye Moleki.+ 11  Ntiyemeye ko amafarashi abami b’u Buyuda bari bareguriye izuba yongera kwinjira mu nzu ya Yehova, hafi y’icyumba cyo kuriramo+ cya Natani-Meleki umutware w’ibwami, cyari mu ibaraza. Amagare y’intambara yari yareguriwe izuba+ arayatwika. 12  Umwami asenya ibicaniro abami b’u Buyuda bari barubatse ku gisenge+ cy’icyumba cyo hejuru cya Ahazi, n’ibicaniro+ Manase yari yarubatse mu mbuga zombi z’inzu ya Yehova, arangije arabijanjagura abihindura ifu, abijugunya mu kibaya cya Kidironi. 13  Utununga twari duteganye+ na Yerusalemu twari iburyo bw’Umusozi w’Irimbukiro, utwo Salomo+ umwami wa Isirayeli yari yarubakiye Ashitoreti,+ igiteye ishozi cy’Abasidoni, Kemoshi,+ igiteye ishozi cy’i Mowabu, na Milikomu,+ igiteye ishozi cy’Abamoni, umwami araduhumanya kugira ngo tutongera gusengerwaho. 14  Amenagura+ inkingi zera z’amabuye, atemagura inkingi zera z’ibiti, aho zari ziri aharunda amagufwa y’abantu. 15  Asenya igicaniro cyari i Beteli,+ urusengero rwo ku kanunga umwami Yerobowamu+ mwene Nebati yari yarubatse agatera Isirayeli gucumura.+ Urwo rusengero ararutwika; ararumenagura arangije atwika inkingi yera y’igiti. 16  Yosiya ahindukiye abona imva zari ku musozi. Yohereza abantu bavana amagufwa muri izo mva bayatwikira+ kuri icyo gicaniro, aragihumanya kugira ngo kitazongera gukoreshwa mu gusenga, akurikije ijambo+ rya Yehova umuntu w’Imana y’ukuri yari yaravuze.+ 17  Hanyuma arabaza ati “ririya buye ndeba, riri ku mva ya nde?” Abantu bo muri uwo mugi baramusubiza bati “iriya ni imva+ y’umuntu w’Imana y’ukuri wari waraturutse mu Buyuda,+ agatangaza ibi bintu umaze gukorera igicaniro cy’i Beteli.”+ 18  Arababwira ati “nimumureke yiruhukire.+ Ntihagire ukora ku magufwa ye.” Nuko amagufwa ye barayareka, hamwe n’ay’umuhanuzi+ wari waraturutse i Samariya. 19  Insengero+ zose zo ku tununga abami+ ba Isirayeli bari barubatse mu migi+ y’i Samariya bakarakaza Imana,+ Yosiya yarazishenye azikorera nk’ibyo yakoreye i Beteli byose.+ 20  Abatambyi+ bose bo ku tununga bari aho abicira ku bicaniro,+ arangije atwikira amagufwa y’abantu kuri ibyo bicaniro. Hanyuma asubira i Yerusalemu. 21  Umwami ategeka abantu bose ati “mwizihirize Yehova Imana yanyu pasika+ nk’uko byanditse muri iki gitabo cy’isezerano.”+ 22  Nta pasika nk’iyo yari yarigeze yizihizwa, haba mu gihe cy’abacamanza ba Isirayeli,+ cyangwa mu gihe cyose cy’abami ba Isirayeli n’ab’u Buyuda.+ 23  Iyo pasika bayizihirije Yehova i Yerusalemu mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma y’Umwami Yosiya.+ 24  Yosiya yatsembye abashitsi+ n’abapfumu,+ arimbura za terafimu,+ ibigirwamana biteye ishozi+ n’ibindi bintu biteye ishozi+ byari bikigaragara mu gihugu cy’i Buyuda no muri Yerusalemu, kugira ngo asohoze amategeko+ yari yanditse mu gitabo+ umutambyi Hilukiya yari yabonye mu nzu ya Yehova.+ 25  Mu bami bamubanjirije bose, nta n’umwe wahindukiriye+ Yehova nka we abigiranye umutima we wose, ubugingo bwe bwose+ n’imbaraga ze zose, akurikije amategeko ya Mose yose. Na nyuma ye nta wabayeho umeze nka we. 26  Icyakora Yehova ntiyacururutse ngo ashire uburakari bwe buguramana, bwagurumaniye u Buyuda+ bitewe n’ibikorwa bibi byose Manase yakoze akabatera kurakaza Imana.+ 27  Yehova yaravuze ati “u Buyuda+ na bwo nzabukura imbere y’amaso yanjye+ nk’uko nakuye Isirayeli imbere y’amaso yanjye,+ kandi uyu mugi natoranyije, Yerusalemu, nzawuta, nte n’inzu navuzeho nti ‘ni ho hazaba izina ryanjye.’”+ 28  Ibindi bintu Yosiya yakoze n’ibigwi bye byose, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda? 29  Ku ngoma ye, Farawo Neko+ umwami wa Egiputa yagiye gutabara umwami wa Ashuri hafi y’uruzi rwa Ufurate,+ Umwami Yosiya ajya kumurwanya.+ Ariko Farawo akimubona ahita amwicira+ i Megido.+ 30  Nuko abagaragu be batwara umurambo we mu igare bamukura i Megido bamujyana i Yerusalemu,+ bamuhamba mu mva ye. Nyuma yaho, abaturage bo muri icyo gihugu bafata Yehowahazi+ umuhungu wa Yosiya, bamusukaho amavuta baramwimika, asimbura se ku ngoma. 31  Yehowahazi+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itatu, amara amezi atatu ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Hamutali,+ akaba umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 32  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova nk’ibyo ba sekuruza bari barakoze byose.+ 33  Farawo Neko+ amubohera+ i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati kugira ngo adakomeza gutegeka i Yerusalemu. Farawo ategeka igihugu gutanga icyiru+ cy’italanto ijana z’ifeza,+ n’italanto imwe ya zahabu.+ 34  Nanone Farawo Neko yimitse Eliyakimu+ umuhungu w’umwami Yosiya, asimbura se Yosiya ku ngoma, ahindura izina rye amwita Yehoyakimu. Hanyuma Farawo ajyana Yehowahazi muri Egiputa, aza kugwayo.+ 35  Nuko Yehoyakimu akajya aha Farawo ifeza+ na zahabu. Yakaga abaturage umusoro,+ kugira ngo abone ifeza Farawo yamusabaga. Yakaga abaturage bo mu gihugu ifeza na zahabu byo guha Farawo Neko, akurikije umusoro buri wese yasabwaga gutanga.+ 36  Yehoyakimu+ yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’umwe ku ngoma i Yerusalemu.+ Nyina yitwaga Zebida, akaba umukobwa wa Pedaya w’i Ruma. 37  Yakoze ibibi+ mu maso ya Yehova nk’ibyo ba sekuruza bari barakoze byose.+

Ibisobanuro ahagana hasi