Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 22:1-20

22  Yosiya+ yimye ingoma afite imyaka umunani, amara imyaka mirongo itatu n’umwe ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yedida, akaba umukobwa wa Adaya w’i Bosikati.+  Yakoze ibyiza mu maso ya Yehova,+ agendera mu nzira zose za sekuruza Dawidi,+ ntiyateshuka ngo ace iburyo cyangwa ibumoso.+  Mu mwaka wa cumi n’umunani w’ingoma y’Umwami Yosiya, umwami yohereje Shafani+ mwene Asaliya mwene Meshulamu, wari umunyamabanga, amutuma mu nzu ya Yehova ati  “jya kureba umutambyi mukuru+ Hilukiya+ akusanye amafaranga+ azanwa mu nzu ya Yehova,+ ayo abarinzi b’amarembo+ bahabwa na rubanda,  bayashyikirize abashyizweho ngo bahagararire imirimo+ ku nzu ya Yehova, na bo bayahe abakozi bakora ku nzu ya Yehova basane ahasenyutse kuri iyo nzu,+  bayahe abanyabukorikori, abubatsi n’abafundi kandi bagure imbaho n’amabuye aconze yo gusana iyo nzu.+  Icyakora abahabwa ayo mafaranga ntibazagenzurwe,+ kuko ari indahemuka.”+  Nyuma yaho umutambyi mukuru Hilukiya+ abwira umunyamabanga+ Shafani+ ati “nabonye cya gitabo cy’amategeko+ mu nzu ya Yehova.” Hilukiya agihereza Shafani ahita agisoma.  Umunyamabanga Shafani asanga umwami aramubwira ati “abagaragu bawe basutse amafaranga yose yari muri iyo nzu, kandi bakomeje kuyashyikiriza abashyizweho ngo bahagararire imirimo mu nzu ya Yehova.”+ 10  Umunyamabanga Shafani arongera abwira umwami ati “hari igitabo+ umutambyi Hilukiya yampaye.” Shafani atangira kugisomera imbere y’umwami. 11  Umwami yumvise amagambo yo mu gitabo cy’amategeko ahita ashishimura imyambaro ye.+ 12  Nuko umwami ategeka umutambyi Hilukiya, Ahikamu+ mwene Shafani, Akibori mwene Mikaya, Shafani wari umunyamabanga na Asaya+ wari umugaragu w’umwami, ati 13  “nimugende mumbarize+ Yehova, mubarize na rubanda n’u Buyuda bwose ku birebana n’amagambo ari muri iki gitabo cyabonetse, kuko uburakari bwa Yehova+ bwatugurumaniye bitewe n’uko ba sogokuruza+ batumviye amagambo atureba yanditse muri iki gitabo, ngo bakore ibyanditswemo byose.”+ 14  Nuko umutambyi Hilukiya na Ahikamu na Akibori na Shafani na Asaya bajya kureba umuhanuzikazi+ Hulida, wari muka Shalumu wari ushinzwe imyambaro.+ Shalumu yari mwene Tikuva mwene Haruhasi. Uwo muhanuzikazi Hulida yari atuye mu gice gishya cy’umugi wa Yerusalemu. Bamubwira ibyo batumwe,+ 15  maze Hulida arababwira ati “Yehova Imana ya Isirayeli aravuze+ ati ‘mubwire uwo muntu wabantumyeho muti 16  “Yehova aravuze ati ‘ngiye guteza ibyago+ aha hantu n’abaturage baho,+ nsohoze amagambo+ yose umwami w’u Buyuda yasomye mu gitabo cy’amategeko;+ 17  kuko bantaye bakosereza ibitambo izindi mana,+ bakandakaza bitewe n’ibikorwa byabo byose.+ None uburakari bwanjye bwagurumaniye aha hantu kandi ntibuzazima.’”’+ 18  Naho umwami w’u Buyuda wabatumye kumubariza Yehova, mumubwire muti ‘ku birebana n’amagambo wumvise, Yehova Imana ya Isirayeli aravuze+ ati 19  “kubera ko umaze kumva urubanza naciriye aha hantu n’abaturage baho, ko hazagerwaho n’umuvumo+ kandi hakaba ahantu ho gutangarirwa, byagukoze ku mutima+ ukicisha bugufi+ imbere ya Yehova, ugashishimura+ imyambaro yawe ukaririra imbere yanjye, nanjye nakumvise,” ni ko Yehova avuga.+ 20  “Ni yo mpamvu nzagusangisha+ ba sokuruza, ushyirwe mu mva yawe amahoro;+ amaso yawe ntazabona ibyago byose nzateza aha hantu.”’” Baraza babwira umwami ayo magambo.

Ibisobanuro ahagana hasi