Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 20:1-21

20  Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa.+ Nuko umuhanuzi Yesaya+ mwene Amotsi aza kumureba, aramubwira ati “Yehova yavuze ati ‘tegeka iby’urugo rwawe+ kuko ugiye gupfa; ntuzabaho.’”+  Hezekiya abyumvise arahindukira yerekera ivure,+ maze asenga Yehova+ ati  “ndakwinginze Yehova, rwose ndakwinginze, ibuka+ ukuntu nagenderaga+ imbere yawe mu budahemuka+ mfite umutima utunganye,+ ngakora ibyiza mu maso yawe.”+ Nuko Hezekiya ararira cyane.+  Hanyuma Yesaya arasohoka, ariko ataragera mu mbuga hagati, Yehova aramubwira+ ati  “genda ubwire Hezekiya umutware+ w’ubwoko bwanjye, uti ‘Yehova Imana+ ya sokuruza Dawidi yavuze ati “numvise+ isengesho ryawe+ mbona n’amarira yawe,+ none ngiye kugukiza.+ Ku munsi wa gatatu uzajya mu nzu ya Yehova.+  Iminsi yo kubaho kwawe nzayongeraho imyaka cumi n’itanu, kandi wowe n’uyu murwa nzabakiza mbavane mu maboko y’umwami wa Ashuri. Nzarwanirira+ uyu mugi nywukize ku bw’izina ryanjye no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.”’”+  Nuko Yesaya aravuga ati “nimufate umubumbe+ w’imbuto z’umutini zumye.” Barawufata bawushyira ku kibyimba,+ umwami agenda yoroherwa.+  Hagati aho Hezekiya abaza Yesaya ati “ni ikihe kimenyetso+ kigaragaza ko Yehova azankiza, kandi ko ku munsi wa gatatu nzajya mu nzu ya Yehova?”  Yesaya aramusubiza ati “iki ni cyo kimenyetso+ Yehova aguhaye cy’uko Yehova azasohoza ijambo yavuze: mbese urashaka ko igicucu kijya imbere ho amadarajya icumi cyangwa ko gisubira inyuma ho amadarajya icumi?” 10  Hezekiya aramusubiza ati “birasanzwe ko igicucu kijya imbere ho amadarajya icumi. Ariko nticyasubira inyuma ho amadarajya icumi.”+ 11  Nuko umuhanuzi Yesaya atakambira Yehova, atuma igicucu cy’izuba cyari cyamanutse ku madarajya ya Ahazi cyongera gusubira inyuma ho amadarajya icumi.+ 12  Muri icyo gihe, Merodaki-Baladani+ mwene Baladani, umwami w’i Babuloni,+ yumvise ko Hezekiya yari yararwaye amwoherereza urwandiko+ n’impano. 13  Nuko Hezekiya atega amatwi izo ntumwa, azereka inzu ibikwamo ubutunzi+ bwe bwose, azereka ifeza na zahabu+ n’amavuta ahumura neza+ n’andi mavuta meza yose, azereka n’intwaro ze n’ubundi butunzi bwe bwose. Nta kintu na kimwe Hezekiya atazeretse mu byari mu nzu ye byose no mu bwami bwe bwose.+ 14  Hanyuma umuhanuzi Yesaya asanga umwami Hezekiya aramubaza+ ati “bariya bagabo bakubwiye iki, kandi se baje iwawe baturutse he?”+ Hezekiya aramusubiza ati “baje baturutse mu gihugu cya kure, i Babuloni.” 15  Arongera aramubaza ati “babonye iki mu nzu yawe?” Hezekiya aramusubiza ati “ibintu byose byo mu nzu yanjye babibonye. Nta kintu na kimwe ntaberetse mu byo ntunze byose.”+ 16  Nuko Yesaya abwira Hezekiya ati “umva ijambo rya Yehova:+ 17  ‘“dore iminsi izaza maze ibiri mu nzu yawe+ byose, n’ibyo ba sokuruza babitse kugeza uyu munsi bijyanwe i Babuloni.+ Nta kintu na kimwe kizasigara,”+ ni ko Yehova avuga. 18  “Kandi bamwe mu bahungu bawe bazagukomokaho, abo uzabyara, bazajyanwa+ babe abakozi mu ngoro+ y’umwami w’i Babuloni.”’”+ 19  Nuko Hezekiya abwira Yesaya ati “ijambo rya Yehova uvuze ni ryiza,”+ maze yongeraho ati “ubwo amahoro n’ukuri+ bizakomeza kubaho mu minsi yanjye, ni byiza.”+ 20  Ibindi bintu Hezekiya yakoze, ubutwari bwe n’ukuntu yacukuye ikidendezi+ n’umuyoboro w’amazi,+ akazana amazi mu mugi, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda? 21  Amaherezo Hezekiya aratanga asanga ba sekuruza,+ umuhungu we Manase+ yima ingoma mu cyimbo cye.

Ibisobanuro ahagana hasi