Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 2:1-25

2  Igihe Yehova yari hafi kujyana Eliya+ mu ijuru mu muyaga w’ishuheri,+ Eliya na Elisa+ bavuye i Gilugali.+  Eliya abwira Elisa ati “guma aha, kuko Yehova anyohereje i Beteli.” Ariko Elisa aramusubiza ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ n’ubugingo bwawe+ ko ntari bugusige.”+ Nuko baramanukana bajya i Beteli.+  Abahanuzi+ bari i Beteli basanga Elisa, baramubaza bati “ese wari uzi ko uyu munsi Yehova ari bugutandukanye na shobuja?”+ Arabasubiza ati “nanjye ndabizi.+ Nimuceceke.”  Eliya aramubwira ati “Elisa we, guma aha kuko Yehova anyohereje i Yeriko.”+ Ariko Elisa aramusubiza ati “ndahiye Yehova Imana nzima n’ubugingo bwawe ko ntari bugusige.” Nuko bajyana i Yeriko.  Abahanuzi bari i Yeriko basanga Elisa, baramubaza bati “ese wari uzi ko uyu munsi Yehova ari bugutandukanye na shobuja?” Arabasubiza ati “nanjye ndabizi. Nimuceceke.”+  Eliya abwira Elisa ati “guma aha, kuko Yehova anyohereje kuri Yorodani.”+ Ariko Elisa aramusubiza ati “ndahiye Yehova Imana nzima n’ubugingo bwawe ko ntari bugusige.”+ Nuko barajyana.  Abahanuzi mirongo itanu barabakurikira, bahagarara kure bitegeye+ Eliya na Elisa bari ku nkombe ya Yorodani.  Eliya afata umwambaro we w’abahanuzi+ arawuzinga awukubita ku mazi, maze amazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ku ruhande rumwe andi ku rundi, bombi bambukira ku butaka bwumutse.+  Bamaze kwambuka Eliya abwira Elisa ati “urifuza ko ngukorera iki mbere y’uko ntandukanywa nawe?”+ Elisa aramubwira ati “ndakwinginze, imigabane ibiri+ y’umwuka ukuriho+ injyeho.”+ 10  Eliya aramusubiza ati “usabye+ ikintu gikomeye. Numbona ntandukanywa nawe birakugendekera uko ubyifuza, ariko nutambona ntibiri bukugendekere bityo.” 11  Bakigenda baganira, haza igare ry’intambara+ n’amafarashi bimeze nk’ibirimi by’umuriro, birabatandukanya. Nuko Eliya azamuka mu ijuru+ ajyanywe n’umuyaga w’ishuheri. 12  Ibyo byose byabaye Elisa abireba, maze arataka ati “data, data,+ igare ry’intambara rya Isirayeli n’abagendera ku mafarashi bayo!”+ Ntiyongera kumubona ukundi. Afata imyambaro ye ayitanyuramo kabiri.+ 13  Hanyuma atora umwambaro w’abahanuzi+ wari wavuye kuri Eliya ukagwa, aragenda ahagarara ku nkombe ya Yorodani. 14  Afata wa mwambaro awukubita ku mazi+ aravuga ati “Yehova Imana ya Eliya ari he?”+ Awukubise ku mazi yigabanyamo kabiri, amwe ajya ku ruhande rumwe andi ku rundi, Elisa arambuka. 15  Abahanuzi bari i Yeriko bamubonye akiri kure baravuga bati “umwuka+ wa Eliya wagiye kuri Elisa.” Nuko baza kumusanganira bamwikubita imbere.+ 16  Baramubwira bati “dore abagaragu bawe turi kumwe n’abagabo mirongo itanu b’intwari. Reka bajye gushakisha shobuja. Wenda umwuka+ wa Yehova wamuzamuye umujugunya ku musozi cyangwa mu kibaya.” Ariko arababwira ati “ntimubohereze.” 17  Bakomeza kumutitiriza, bamurembeje arababwira ati “ngaho nimubohereze.” Bohereza abagabo mirongo itanu bamara iminsi itatu yose bamushakisha ariko baramubura. 18  Bagarutse basanga Elisa i Yeriko,+ arababwira ati “sinari nababwiye nti ‘ntimujyeyo’?” 19  Hashize igihe abantu bo muri uwo mugi babwira Elisa bati “ahantu umugi wacu uri ni heza+ nk’uko databuja abyirebera; icyakora amazi+ y’ino ni mabi kandi atuma abagore bakuramo inda.”+ 20  Elisa arabasubiza ati “nimunshakire akabakure gato kakiri gashya mugashyiremo umunyu.” Barakamuzanira. 21  Nuko ajya ku isoko y’ayo mazi ajugunyamo umunyu,+ aravuga ati “Yehova aravuze ati ‘aya mazi ndayahumanuye.+ Ntazongera gutuma abantu bapfa cyangwa ngo atume abagore bakuramo inda.’” 22  Kuva ubwo ayo mazi arahumanuka kugeza n’ubu,+ nk’uko Elisa yari yabivuze. 23  Ava aho arazamuka ajya i Beteli.+ Ari mu nzira azamuka, abana b’abahungu+ bava mu mugi batangira kumukwena+ bati “zamuka wa munyaruhara we!+ Zamuka wa munyaruhara we!” 24  Arahindukira arababona, abavuma+ mu izina rya Yehova. Nuko idubu ebyiri z’ingore+ ziva mu ishyamba zitanyaguza mirongo ine na babiri muri bo.+ 25  Avuye aho ajya ku Musozi wa Karumeli,+ ahavuye agaruka i Samariya.

Ibisobanuro ahagana hasi