Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 19:1-37

19  Umwami Hezekiya+ abyumvise, ahita ashishimura imyambaro ye+ yambara ikigunira,+ maze yinjira mu nzu ya Yehova.+  Nuko atuma Eliyakimu+ wari umutware w’urugo rw’umwami, na Shebuna+ umunyamabanga n’abakuru b’abatambyi, abatuma ku muhanuzi Yesaya+ mwene Amotsi,+ bagenda bambaye ibigunira.  Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘uyu munsi ni umunsi w’umubabaro+ no gukangarwa+ no gusuzugurwa bikabije,+ kuko abana bageze mu matako+ ariko nta mbaraga zo kubabyara.+  Ahari Yehova Imana yawe azumva+ amagambo ya Rabushake, uwo shebuja, umwami wa Ashuri, yatumye ngo atuke+ Imana nzima, kandi azamuhanira amagambo Yehova Imana yawe yumvise.+ Nawe usenge+ usabire abasigaye+ bakiri hano.’”  Nuko abagaragu b’Umwami Hezekiya basanga Yesaya.+  Yesaya arababwira ati “mugende mubwire shobuja muti ‘Yehova yavuze+ ati “ntuterwe ubwoba+ n’amagambo wumvanye abagaragu b’umwami wa Ashuri bantuka.+  Ngiye kumushyiramo undi mutima+ kandi azumva inkuru+ izatuma asubira mu gihugu cye, kandi nzatuma agwa mu gihugu cye yicishijwe inkota.”’”+  Hanyuma Rabushake+ asubirayo asanga umwami wa Ashuri aho yarwanyaga ab’i Libuna,+ kuko yari yarumvise ko umwami yavuye i Lakishi.+  Nuko umwami yumva bavuga ibya Tiruhaka, umwami wa Etiyopiya, bati “yaje kukurwanya.” Abyumvise atuma intumwa+ kuri Hezekiya ati 10  “mugende mubwire Hezekiya umwami w’u Buyuda, muti ‘Imana yawe wiringira ntigushuke+ ngo ikubwire iti “Yerusalemu+ ntizahanwa mu maboko y’umwami wa Ashuri.”+ 11  Wowe ubwawe wiyumviye ibyo abami ba Ashuri bakoreye ibihugu byose bakabirimbura;+ none se wibwira ko ari wowe uzarokoka?+ 12  Mbese imana+ z’amahanga ba sogokuruza barimbuye, urugero nka Gozani+ na Harani+ na Resefu ndetse na bene Edeni+ babaga i Telasari,+ zarayarokoye? 13  Umwami w’i Hamati+ ari he? Umwami wo muri Arupadi+ n’umwami w’umugi wa Sefarivayimu, n’uwa Hena n’uwa Iva+ bo bari he?’” 14  Nuko Hezekiya yakira inzandiko yari azaniwe n’izo ntumwa arazisoma,+ hanyuma arazamuka ajya ku nzu ya Yehova maze azirambura imbere ya Yehova.+ 15  Hezekiya asenga+ Yehova ati “Yehova Mana ya Isirayeli+ yicaye ku bakerubi,+ ni wowe Mana y’ukuri wenyine utegeka ubwami+ bwose bwo ku isi.+ Ni wowe waremye ijuru+ n’isi.+ 16  Yehova, tega amatwi wumve.+ Yehova, amaso yawe arebe+ kandi wumve amagambo Senakeribu yatumye intumwa ze atuka+ Imana nzima. 17  Yehova, ni koko abami ba Ashuri barimbuye amahanga ndetse n’ibihugu byayo.+ 18  Batwitse imana z’ayo mahanga kuko zitari imana nyamana,+ ahubwo zari umurimo w’intoki z’abantu,+ zibajwe mu biti no mu mabuye, ari na yo mpamvu bazirimbuye. 19  None Yehova Mana yacu,+ dukize+ ukuboko kwe kugira ngo ubwami bwose bwo ku isi bumenye ko wowe Yehova ari wowe Mana wenyine.”+ 20  Nuko Yesaya mwene Amotsi atuma kuri Hezekiya ati “Yehova Imana ya Isirayeli yavuze+ ati ‘isengesho+ wantuye umbwira ikibazo cya Senakeribu umwami wa Ashuri, naryumvise.+ 21  Dore ijambo Yehova yamuvuzeho: “Umwari w’i Siyoni yagusuzuguye+ arakunnyega.+ Umukobwa w’i Yerusalemu+ yakuzungurije umutwe ari inyuma yawe.+ 22  Aho uzi uwo watutse+ ukamwandagaza?+ Uzi uwo wakankamiye+ Ukamurebana ubwibone?+ Ni Uwera wa Isirayeli!+ 23  Watutse Yehova ukoresheje intumwa zawe,+ uravuga uti+ ‘Mfite amagare y’intambara menshi,+ Nzazamuka njye mu turere tw’imisozi miremire,+ Mu turere twa kure cyane two muri Libani,+ Nteme ibiti byaho birebire by’amasederi,+ n’ibiti byaho by’imiberoshi by’indobanure.+ Kandi nzinjira aharehare hasumba ahandi, mu ishyamba ryayo ry’ibiti byera imbuto.+ 24  Jye ubwanjye nzacukura amazi yo mu gihugu cy’amahanga nyanywe, Kandi ibirenge byanjye bizakamya imigende yose ya Nili yo muri Egiputa.’+ 25  Mbese ntiwigeze ubyumva?+ Uhereye mu bihe bya kera cyane, ibyo ni byo niyemeje gukora.+ Nabigambiriye guhera mu minsi ya kera cyane,+ None ngiye kubisohoza.+ Uzakoreshwa mu guhindura amatongo imigi igoswe n’inkuta.+ 26  Amaboko y’abaturage baho azatentebuka;+ Bazashya ubwoba bakorwe n’isoni.+ Bazamera nk’ibimera byo mu murima, nk’ibyatsi bibisi bitohagiye,+ Bamere nk’ibyatsi byo ku bisenge by’amazu+ byumishwa n’umuyaga uturuka iburasirazuba.+ 27  Nzi neza+ igihe wicara utuje, n’igihe usohokera+ n’igihe winjirira, N’iyo wisararanga ushaka kundwanya,+ 28  Kuko numvise uko wisararanga ushaka kundwanya,+ kandi nkaba numvise ijwi ryo gutontoma kwawe.+ Nzashyira ururobo mu zuru ryawe n’umukoba mu kanwa kawe,+ Kandi nzagushorera ngusubize iyo waturutse nkunyujije mu nzira wanyuzemo uza.”+ 29  “‘Iki ni cyo kizakubera ikimenyetso:+ muri uyu mwaka muzarya ibizera ku ntete zaguye hasi,+ mu mwaka wa kabiri murye ibyeze ku micwira, ariko mu mwaka wa gatatu muzabiba+ musarure, mutere inzabibu murye imbuto zazo.+ 30  Kandi abarokotse bo mu nzu ya Yuda, ari bo basigaye,+ bazashora imizi hasi mu butaka bere imbuto hejuru.+ 31  Kuko muri Yerusalemu hazaturuka abasigaye,+ n’abarokotse baturuke ku musozi wa Siyoni.+ Ibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.+ 32  “‘Ni yo mpamvu Yehova avuga ibirebana n’umwami wa Ashuri+ ati “ntazinjira muri uyu mugi,+ yemwe nta n’umwambi azaharasa,+ cyangwa ngo awutere yitwaje ingabo imukingira, kandi ntazawurundaho ibyo kuririraho.+ 33  Azasubira iyo yaturutse anyuze mu nzira yanyuzemo aza, kandi ntazakandagira muri uyu mugi, ni ko Yehova avuga.+ 34  Nzarwanirira+ uyu mugi nywukize ku bw’izina ryanjye+ no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.”’”+ 35  Nuko muri iryo joro umumarayika wa Yehova ajya mu nkambi+ y’Abashuri+ yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu. Abantu babyutse mu gitondo kare basanga bose ari imirambo.+ 36  Hanyuma Senakeribu+ umwami wa Ashuri arikubura aragenda, asubira+ i Nineve agumayo.+ 37  Igihe yari mu rusengero rw’imana ye+ Nisiroki+ ayunamiye, abahungu be bwite, Adurameleki na Shareseri, bamwicisha inkota+ maze bahungira mu gihugu cya Ararati.+ Nuko umuhungu we Esari-Hadoni+ yima ingoma mu cyimbo cye.

Ibisobanuro ahagana hasi