Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 18:1-37

18  Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ya Hoseya+ mwene Ela umwami wa Isirayeli, Hezekiya+ mwene Ahazi+ umwami w’u Buyuda yimye ingoma.  Yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Abi, akaba umukobwa wa Zekariya.+  Yakoze ibyiza mu maso ya Yehova,+ nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze byose.+  Ni we wakuyeho utununga,+ amenagura inkingi zera+ z’amabuye, atema inkingi yera+ y’igiti, amenagura n’inzoka y’umuringa+ Mose yari yarakoze,+ kuko kugeza icyo gihe Abisirayeli bari barakomeje kuyosereza ibitambo.+ Bayitaga ishusho y’inzoka y’umuringa.+  Hezekiya yiringiraga Yehova Imana ya Isirayeli.+ Mu bami b’u Buyuda+ bose bamukurikiye ndetse n’abamubanjirije, nta wigeze ahwana na we.+  Yomatanye na Yehova.+ Ntiyigeze areka kumukurikira, ahubwo yakomeje amategeko Yehova yategetse Mose.+  Yehova yari kumwe na we.+ Hezekiya yagiraga amakenga mu byo yakoraga byose.+ Nuko aza kwigomeka ku mwami wa Ashuri, yanga kumukorera.+  Ni we watsinze Abafilisitiya+ kugera i Gaza+ n’uturere twaho twose, kuva ku munara+ w’abarinzi kugeza ku mugi ugoswe n’inkuta.  Mu mwaka wa kane w’ingoma y’Umwami Hezekiya, ari wo mwaka wa karindwi w’ingoma ya Hoseya+ mwene Ela umwami wa Isirayeli, Shalumaneseri+ umwami wa Ashuri yateye Samariya arayigota.+ 10  Hashize imyaka itatu arayigarurira.+ Mu mwaka wa gatandatu w’ingoma ya Hezekiya, ari wo mwaka wa cyenda w’ingoma ya Hoseya umwami wa Isirayeli, ni bwo Samariya yafashwe.+ 11  Nyuma yaho umwami wa Ashuri+ ajyana Abisirayeli mu bunyage+ muri Ashuri, abatuza i Hala+ n’i Habori+ ku ruzi rwa Gozani, no mu migi y’Abamedi,+ 12  bitewe n’uko batumviye+ Yehova Imana yabo, bakica isezerano rye,+ ni ukuvuga ibyo Mose+ umugaragu wa Yehova yari yarategetse byose.+ Ntibigeze babyumvira cyangwa ngo babishyire mu bikorwa. 13  Mu mwaka wa cumi n’ine w’ingoma ya Hezekiya, Senakeribu+ umwami wa Ashuri+ yateye imigi yose y’u Buyuda igoswe n’inkuta arayigarurira. 14  Hezekiya umwami w’u Buyuda atuma ku mwami wa Ashuri wari i Lakishi ati “naracumuye, none hindukira undeke. Icyo unca cyose nzakiguha.”+ Nuko umwami wa Ashuri ategeka Hezekiya umwami w’u Buyuda kumuha italanto+ magana atatu z’ifeza, n’italanto mirongo itatu za zahabu. 15  Hezekiya atanga ifeza yose yari mu nzu ya Yehova+ no mu bubiko bw’inzu y’umwami.+ 16  Icyo gihe Hezekiya umwami w’u Buyuda yakuye inzugi z’urusengero rwa Yehova+ n’ibizingiti byazo, byose akaba yari yarabiyagirijeho zahabu,+ abiha umwami wa Ashuri. 17  Hanyuma umwami wa Ashuri+ ari i Lakishi+ atuma Taritani,+ Rabusarisi na Rabushake+ ku mwami Hezekiya wari i Yerusalemu, bagenda bafite ingabo nyinshi bajya i Yerusalemu. Baraza bahagarara ku muyoboro+ w’amazi y’ikidendezi cyo haruguru,+ ku nzira y’igihogere igana ku murima w’umumeshi.+ 18  Nuko bahamagara umwami, ariko Eliyakimu+ mwene Hilukiya wari umutware w’urugo rw’umwami, na Shebuna+ umunyamabanga na Yowa mwene Asafu wari umwanditsi, baba ari bo baza kubasanganira. 19  Rabushake+ arababwira ati “mubwire Hezekiya muti ‘uku ni ko umwami ukomeye,+ umwami wa Ashuri, yavuze ati “ibyo byiringiro byawe bishingiye ku ki?+ 20  Waravuze (ariko ni amagambo gusa) uti ‘mfite ubuhanga+ n’imbaraga byo kurwana.’ Ubwo se wiringiye nde byatuma unyigomekaho?+ 21  Dore wiringiye inkunga y’urubingo rusadutse,+ ari rwo Egiputa,+ nyamara umuntu arwishingikirijeho rwamwinjira mu kiganza rukagihinguranya. Uko ni ko Farawo+ umwami wa Egiputa amerera abamwiringira bose. 22  Wenda mwambwira muti ‘Yehova+ Imana yacu ni we twiringiye.’+ Ariko se utununga+ twe n’ibicaniro bye Hezekiya+ ntiyabikuyeho, akabwira u Buyuda na Yerusalemu ati ‘iki gicaniro ni cyo muzajya mwikubita imbere i Yerusalemu’?”’+ 23  None rero, nimutege+ na databuja umwami wa Ashuri, mbahe amafarashi ibihumbi bibiri turebe ko mushobora kubona abayagenderaho.+ 24  None se wabasha ute gusubiza inyuma umutware n’umwe wo mu bagaragu ba databuja boroheje hanyuma y’abandi,+ kandi wiringira Egiputa kubera amagare yayo y’intambara+ n’abagendera ku mafarashi bayo?+ 25  None se utekereza ko nateye iki gihugu kugira ngo nkirimbure Yehova atampaye uburenganzira? Yehova ubwe yaranyibwiriye+ ati ‘zamuka utere kiriya gihugu ukirimbure.’” 26  Eliyakimu+ mwene Hilukiya na Shebuna+ na Yowa+ babyumvise babwira Rabushake+ bati “turakwinginze, vugana n’abagaragu bawe mu rurimi rw’igisiriya+ kuko turwumva. Witubwira mu rurimi rw’Abayahudi+ bariya bantu bari ku rukuta bumva.” 27  Ariko Rabushake arababwira ati “ese ugira ngo databuja yantumye kuri wowe na shobuja ngo mbabwire aya magambo? Ntiyantumye ku bantu bicaye ku rukuta kugira ngo barye amabyi+ yabo banywe n’inkari zabo, kandi mubisangire?”+ 28  Nuko Rabushake akomeza guhagarara, avuga mu rurimi rw’Abayahudi+ mu ijwi riranguruye ati “mwumve amagambo y’umwami ukomeye,+ umwami wa Ashuri. 29  Uku ni ko umwami yavuze ati ‘Hezekiya ntabashuke, kuko adashobora kubakiza amaboko yanjye.+ 30  Hezekiya ntabashuke ngo mwiringire Yehova,+ ababwira ati “Yehova azadukiza+ nta kabuza. Uyu mugi ntuzahanwa mu maboko y’umwami wa Ashuri.”+ 31  Ntimwumvire Hezekiya, kuko umwami wa Ashuri yavuze ati “mwishyire mu maboko yanjye muze mu ruhande rwanjye, maze murebe ngo buri wese ararya ibyeze ku muzabibu we no ku mutini we,+ akanywa n’amazi yo mu kigega cye,+ 32  kugeza aho nzazira nkabajyana mu gihugu kimeze nk’icyanyu,+ igihugu kirimo impeke na divayi nshya, igihugu gifite imigati+ n’inzabibu,+ igihugu gifite ibiti by’imyelayo bivamo amavuta kikagira n’ubuki;+ bityo mukomeze kubaho ntimupfe. Ntimwumvire Hezekiya kuko aboshya ababwira ati ‘Yehova azadukiza.’+ 33  Mbese mu mana z’amahanga hari iyigeze ikiza+ igihugu cyayo amaboko y’umwami wa Ashuri?+ 34  Imana z’i Hamati+ no muri Arupadi+ ziri he? Imana z’i Sefarivayimu+ n’i Hena+ no muri Iva+ ziri he? Mbese zigeze zikiza Samariya amaboko yanjye?+ 35  None se mu mana zose zo muri ibyo bihugu, hari iyakijije igihugu cyayo amaboko yanjye+ ku buryo Yehova na we yakiza Yerusalemu amaboko yanjye?”’”+ 36  Nuko abaturage baraceceka+ ntibagira ijambo bamusubiza,+ kuko umwami yari yabategetse ati “ntimugire icyo mumusubiza.”+ 37  Hanyuma Eliyakimu+ mwene Hilukiya, umutware w’urugo rw’umwami, na Shebuna+ umunyamabanga na Yowa+ mwene Asafu wari umwanditsi, basanga Hezekiya bashishimuye imyambaro yabo,+ maze bamubwira amagambo Rabushake yavuze.

Ibisobanuro ahagana hasi