Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 17:1-41

17  Mu mwaka wa cumi n’ibiri w’ingoma ya Ahazi umwami w’u Buyuda, Hoseya+ mwene Ela yimye ingoma muri Isirayeli, amara imyaka icyenda ku ngoma i Samariya.+  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova, ariko ntiyageza ah’abami ba Isirayeli bamubanjirije.+  Shalumaneseri+ umwami wa Ashuri+ yarazamutse atera Hoseya, Hoseya ahinduka umugaragu we akajya amuha amakoro.+  Hanyuma umwami wa Ashuri aza kumenya ko Hoseya yamugambaniye,+ kuko yohereje intumwa kwa So umwami wa Egiputa,+ kandi akaba atari acyoherereza amakoro umwami wa Ashuri nk’uko yajyaga ayohereza mu yindi myaka. Nuko umwami wa Ashuri aramuboha amufungira mu nzu y’imbohe.+  Umwami wa Ashuri agaba igitero mu gihugu hose, atera na Samariya, amara imyaka itatu ayigose.+  Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Hoseya, umwami wa Ashuri atsinda Samariya+ ajyana Abisirayeli mu bunyage+ muri Ashuri, abatuza i Hala+ n’i Habori ku ruzi rwa Gozani,+ no mu migi y’Abamedi.+  Ibyo byatewe n’uko Abisirayeli bari baracumuye+ kuri Yehova Imana yabo yabakuye mu gihugu cya Egiputa, ikabakiza ukuboko kwa Farawo umwami wa Egiputa,+ bagatangira gutinya izindi mana,+  bagakurikiza amategeko+ y’amahanga Yehova yari yarirukanye imbere y’Abisirayeli n’amategeko abami ba Isirayeli bishyiriyeho.  Abisirayeli bakoze ibidakwiriye mu maso ya Yehova Imana yabo,+ bubaka utununga+ mu migi yabo yose, kuva ku munara+ w’abarinzi kugera ku mugi ugoswe n’inkuta, 10  bashinga inkingi zera z’amabuye+ n’inkingi zera z’ibiti+ kuri buri gasozi+ no munsi y’igiti cyose gitoshye,+ 11  bakajya bosereza ibitambo kuri utwo tununga twose kimwe n’amahanga+ Yehova yari yarajyanye mu bunyage ari bo agirira; bakomeza gukora ibibi barakaza+ Yehova. 12  Bakoreye ibigirwamana biteye ishozi,*+ ibyo Yehova yari yarababwiye ati “ntimugakore ikintu nk’icyo.”+ 13  Yehova yakomeje kuburira+ Isirayeli+ n’u Buyuda+ akoresheje abahanuzi+ be bose na ba bamenya,+ agira ati “nimuhindukire muve mu nzira zanyu mbi+ mukomeze amategeko yanjye+ n’amateka yanjye,+ mukurikize amategeko+ yose nategetse ba sokuruza+ kandi nkayabaha binyuze ku bagaragu banjye b’abahanuzi.”+ 14  Ntibumviye ahubwo bakomeje gushinga ijosi+ nk’uko ba sekuruza bashinze ijosi bakanga kwizera+ Yehova Imana yabo, 15  banga amabwiriza ye n’isezerano+ yari yaragiranye na ba sekuruza, banga n’ibyo yabibutsaga+ ababurira, bakurikira ibigirwamana bitagira umumaro+ na bo ubwabo bahinduka imburamumaro,+ bigana amahanga yari abakikije kandi Yehova yari yarababujije gukora nk’ibyayo.+ 16  Baretse amategeko+ ya Yehova Imana yabo yose bicurira ibishushanyo biyagijwe,+ ibimasa bibiri,+ bibariza n’inkingi yera y’igiti,+ batangira kunamira ingabo zose zo mu kirere+ no gukorera Bayali,+ 17  batwika abahungu babo n’abakobwa babo,+ bakora iby’ubupfumu,+ bararaguza,+ biyemeza+ gukora ibibi* mu maso ya Yehova kugira ngo bamurakaze.+ 18  Ibyo byatumye Yehova arakarira+ Abisirayeli cyane abakura imbere y’amaso ye.+ Nta n’umwe yasize, uretse umuryango wa Yuda wonyine.+ 19  Abayuda na bo ntibakomeje amategeko ya Yehova Imana yabo,+ ahubwo bagendeye mu mategeko Abisirayeli+ bishyiriyeho, 20  bituma Yehova yanga urubyaro+ rwa Isirayeli rwose, akomeza kubateza ibyago, abahana mu maboko y’abanyazi, kugeza ubwo yabaciye imbere ye.+ 21  Yakuye Isirayeli ku nzu ya Dawidi, maze Abisirayeli biyimikira Yerobowamu+ mwene Nebati ngo ababere umwami; Yerobowamu atandukanya Isirayeli na Yehova, atuma Isirayeli ikora icyaha gikomeye.+ 22  Abisirayeli bagendeye mu byaha byose Yerobowamu yakoze,+ ntibabireka, 23  kugeza aho Yehova yabakuriye imbere y’amaso ye+ nk’uko yari yarabivuze binyuze ku bagaragu be bose b’abahanuzi.+ Nguko uko Isirayeli yakuwe mu gihugu cyayo ikajyanwa mu bunyage muri Ashuri kugeza n’uyu munsi.+ 24  Nuko umwami wa Ashuri yimura abaturage b’i Babuloni,+ ab’i Kuta, abo muri Ava,+ ab’i Hamati+ n’ab’i Sefarivayimu+ ajya kubatuza mu migi y’i Samariya,+ ahahoze hatuye Abisirayeli; bigarurira Samariya batura mu migi yayo. 25  Abo bantu bacyimukira aho ntibatinyaga+ Yehova. Nuko Yehova abateza intare+ zibahukamo zirabica. 26  Batuma ku mwami wa Ashuri bati “amahanga wajyanye mu bunyage ukayatuza mu migi y’i Samariya ntazi uko abo muri icyo gihugu basengaga Imana yaho, none iyo Mana ikomeje kubateza intare+ zikabica kuko nta n’umwe uzi uko abo muri icyo gihugu basengaga iyo Mana.” 27  Umwami wa Ashuri arategeka ati “mushake umwe mu batambyi+ bajyanywe mu bunyage bavanywe muri icyo gihugu, asubireyo ajye kuhatura abigishe uko basenga Imana yaho.” 28  Nuko umwe mu batambyi Abashuri bari barajyanye mu bunyage bamukuye i Samariya araza atura i Beteli,+ abigisha uko bakwiriye gutinya Yehova.+ 29  Icyakora buri shyanga ryagiye ryiremera imana yaryo,+ bakazishyira mu nsengero zo ku tununga zari zarubatswe n’Abasamariya, buri shyanga rikagira imana yaryo muri iyo migi bari batuyemo. 30  Ab’i Babuloni biremeye Sukoti-Benoti, ab’i Kuti+ biremera Nerugali, ab’i Hamati biremera Ashima, 31  abo muri Ava+ biremera Nibuhazi na Taritaki, ab’i Sefarivayimu+ bo batwikaga+ abana babo bakabatambira Adurameleki na Anameleki, imana z’i Sefarivayimu. 32  Batinyaga Yehova; bafataga abantu bakuye muri rubanda rwa giseseka bakabagira abatambyi+ bo ku tununga, bakajya babakorera mu nsengero zo ku tununga. 33  Batinyaga+ Yehova ariko bagasenga+ imana zabo, bakurikije uburyo bwo gusenga bwo mu mahanga bari barakuwemo bakajyanwa mu bunyage.+ 34  Kugeza n’uyu munsi baracyasenga uko basengaga kera.+ Nta watinyaga Yehova,+ nta wumviraga amabwiriza ye, imanza ze,+ amateka+ n’amategeko+ Yehova yategetse bene Yakobo,+ uwo yari yarahinduye izina akamwita Isirayeli,+ 35  igihe Yehova yagiranaga na bo isezerano+ akabategeka ati “ntimuzatinye izindi mana,+ ntimuzazunamire, ntimuzazikorere kandi ntimuzazitambire ibitambo.+ 36  Ahubwo Yehova wabakuye mu gihugu cya Egiputa akoresheje imbaraga nyinshi n’ukuboko kurambuye,+ azabe ari we mutinya,+ mumwunamire+ kandi abe ari we mutambira ibitambo.+ 37  Igihe cyose mujye mwitondera+ amabwiriza,+ imanza,+ amategeko n’amateka yabandikiye;+ ntimugatinye izindi mana. 38  Ntimuzibagirwe+ isezerano nagiranye namwe; ntimuzatinye izindi mana.+ 39  Ahubwo muzatinye Yehova+ Imana yanyu kuko ari we uzabakiza amaboko y’abanzi banyu bose.”+ 40  Ariko ntibumviye, ahubwo bakomeje gusenga uko basengaga kera.+ 41  Ayo mahanga yatinyaga Yehova+ ariko agakorera ibishushanyo byayo bibajwe. Kugeza n’uyu munsi abana babo n’abuzukuru babo baracyakora nk’ibyo ba sekuruza bakoraga.

Ibisobanuro ahagana hasi