Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 16:1-20

16  Mu mwaka wa cumi n’irindwi w’ingoma ya Peka mwene Remaliya, Ahazi+ mwene Yotamu umwami w’u Buyuda yimye ingoma.  Ahazi yimye ingoma afite imyaka makumyabiri, amara imyaka cumi n’itandatu ku ngoma i Yerusalemu. Ntiyakoze ibyiza mu maso ya Yehova Imana ye nk’ibyo sekuruza Dawidi yakoze.+  Yagendeye mu nzira z’abami ba Isirayeli,+ atwika umuhungu we,*+ akora ibizira+ nk’ibyakorwaga n’amahanga Yehova yari yarirukanye ku bw’Abisirayeli.  Yatambiraga ibitambo ku tununga+ no hejuru y’udusozi+ no munsi y’igiti gitoshye cyose,+ akanahosereza ibitambo.  Icyo gihe Resini+ umwami wa Siriya na Peka+ mwene Remaliya umwami wa Isirayeli barazamutse batera i Yerusalemu bagota Ahazi, ariko ntibashobora kwigarurira uwo mugi.+  Nanone Resini umwami wa Siriya yashubije Elati+ Abedomu, hanyuma yirukana Abayahudi muri Elati. Abedomu na bo bajya muri Elati barahatura kugeza n’uyu munsi.  Hanyuma Ahazi yohereza intumwa kuri Tigulati-Pileseri+ umwami wa Ashuri ati “ndi umugaragu+ wawe n’umuhungu wawe. None ngwino unkize+ amaboko y’umwami wa Siriya n’umwami wa Isirayeli bahagurukiye kundwanya.”  Ahazi afata ifeza na zahabu byari mu nzu ya Yehova n’ibyari mu bubiko bw’inzu y’umwami,+ abyoherereza umwami wa Ashuri ho impongano.+  Umwami wa Ashuri aramwumvira, atera i Damasiko+ arahigarurira,+ abaturage baho abajyana mu bunyage i Kiri,+ naho Resini+ we aramwica. 10  Nuko Umwami Ahazi+ ajya i Damasiko gusanganira Tigulati-Pileseri+ umwami wa Ashuri, agezeyo abona igicaniro+ cyari i Damasiko. Umwami Ahazi yoherereza umutambyi Uriya igishushanyo mbonera cy’icyo gicaniro n’icyitegererezo cy’ukuntu cyari gikozwe.+ 11  Umutambyi Uriya+ yubaka icyo gicaniro+ akurikije ibyo Umwami Ahazi yari yamwoherereje ari i Damasiko byose, ategereza igihe umwami yari kuzahindukirira avuye i Damasiko. 12  Umwami Ahazi avuye i Damasiko abona icyo gicaniro;+ aracyegera acyoserezaho ibitambo.+ 13  Akomeza kujya acyoserezaho+ igitambo gikongorwa n’umuriro+ n’ituro ry’ibinyampeke,+ akagisukaho ituro ry’ibyokunywa,+ akanakiminjagiraho amaraso y’ibitambo bisangirwa. 14  Igicaniro cy’umuringa+ cyari imbere ya Yehova agikura imbere y’inzu, hagati y’igicaniro cye n’inzu ya Yehova,+ agishyira mu majyaruguru y’aho igicaniro cye cyari giteretse. 15  Umwami Ahazi ategeka umutambyi Uriya+ ati “igicaniro kinini ujye ucyoserezaho igitambo gikongorwa n’umuriro cya mu gitondo,+ ituro ry’ibinyampeke rya nimugoroba,+ igitambo gikongorwa n’umuriro cy’umwami+ n’ituro rye ry’ibinyampeke, igitambo gikongorwa n’umuriro cy’abaturage bo mu gihugu bose, ituro ryabo ry’ibinyampeke n’ituro ryabo ry’ibyokunywa. Ujye kandi ukiminjagiraho amaraso yose y’igitambo gikongorwa n’umuriro n’amaraso yose y’ikindi gitambo. Naho igicaniro cy’umuringa cyo nzaba ndeba uko nkigenza.” 16  Umutambyi Uriya+ akora ibyo Umwami Ahazi yamutegetse byose.+ 17  Nanone Umwami Ahazi akura ku magare+ amabati y’umuringa yari mu mpande+ zayo, ayacamo ibice,+ anakuraho ibikarabiro+ byari biyateretseho. Ikigega cy’amazi*+ cyari giteretse ku bimasa by’umuringa+ agikuraho agitereka ku mabuye ashashe. 18  Ibaraza ritwikiriye bari barubatse kuri iyo nzu ryakoreshwaga ku isabato hamwe n’umuryango wo ku nzu ya Yehova umwami yinjiriragamo abyimurira ahandi, abitewe no gutinya umwami wa Ashuri. 19  Ibindi bigwi bya Ahazi n’ibyo yakoze byose, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda? 20  Amaherezo Ahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi;+ umuhungu we Hezekiya+ yima ingoma mu cyimbo cye.

Ibisobanuro ahagana hasi