Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 15:1-38

15  Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi w’ingoma ya Yerobowamu umwami wa Isirayeli, Azariya*+ mwene Amasiya+ umwami w’u Buyuda yimye ingoma.  Yimye ingoma afite imyaka cumi n’itandatu, amara imyaka mirongo itanu n’ibiri ku ngoma i Yerusalemu.+ Nyina yitwaga Yekoliya w’i Yerusalemu.  Yakoze ibikwiriye mu maso ya Yehova, nk’ibyo se Amasiya yari yarakoze byose.+  Icyakora utununga ntitwavuyeho.+ Abantu bari bagitambira ibitambo ku tununga, bakanahosereza ibitambo.+  Amaherezo Yehova ateza umwami indwara,+ arinda apfa ari umubembe.+ Yakomeje kwibera iwe, yarakuwe ku nshingano z’ibwami.+ Icyo gihe umuhungu w’umwami witwaga Yotamu+ ni we wari umutware w’urugo, agacira imanza+ abaturage bo mu gihugu.  Ibindi bintu Azariya yakoze n’ibigwi bye byose, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda?  Amaherezo Azariya aratanga asanga ba sekuruza,+ bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi. Nuko umuhungu we Yotamu yima ingoma mu cyimbo cye.+  Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani w’ingoma ya Azariya+ umwami w’u Buyuda, Zekariya+ mwene Yerobowamu yimye ingoma muri Isirayeli, amara amezi atandatu ku ngoma i Samariya.  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova kimwe na ba sekuruza.+ Ntiyigeze areka ibyaha Yerobowamu+ mwene Nebati yakoze agatera Abisirayeli gucumura.+ 10  Hanyuma Shalumu mwene Yabeshi aramugambanira+ amwicira+ ahitwa Ibuleyamu,+ yima ingoma mu cyimbo cye. 11  Ibindi bintu Zekariya yakoze byanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 12  Ibyo ni byo Yehova yari yarabwiye + Yehu ati+ “abagukomokaho+ bazagusimbura ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli kugeza ku buvivi bwawe.” Kandi uko ni ko byagenze koko.+ 13  Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda w’ingoma ya Uziya+ umwami w’u Buyuda, Shalumu mwene Yabeshi yimye ingoma i Samariya, amara ukwezi kumwe ku ngoma.+ 14  Menahemu+ mwene Gadi ava i Tirusa+ arazamuka ajya i Samariya, yica Shalumu+ mwene Yabeshi, yima ingoma mu cyimbo cye. 15  Ibindi bintu Shalumu yakoze hamwe n’ubugambanyi bwe,+ byanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 16  Icyo gihe ni bwo Menahemu yavuye i Tirusa akarimbura Tifusa n’ibyari biyirimo byose n’uturere twaho, kuko abo muri uwo mugi banze kumukingurira amarembo. Abagore baho batwite bose yarabafomoje.+ 17  Mu mwaka wa mirongo itatu n’icyenda+ w’ingoma ya Azariya umwami w’u Buyuda, Menahemu mwene Gadi yimye ingoma muri Isirayeli, amara imyaka icumi ku ngoma i Samariya. 18  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova.+ Mu minsi ye yose, ntiyaretse ibyaha byose Yerobowamu+ mwene Nebati yakoze agatera Abisirayeli gucumura.+ 19  Nuko Puli+ umwami wa Ashuri+ atera icyo gihugu. Menahemu amuha+ italanto igihumbi z’ifeza,+ kugira ngo Puli amutize amaboko maze ubwami bwe bukomere.+ 20  Menahemu yatse iyo feza abagabo bose b’intwari kandi b’abanyambaraga+ bo muri Isirayeli, buri wese amwaka shekeli mirongo itanu z’ifeza. Hanyuma aziha umwami wa Ashuri, uwo mwami arahindukira ava muri icyo gihugu. 21  Ibindi bintu Menahemu+ yakoze ndetse n’ibigwi bye byose, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli? 22  Amaherezo Menahemu aratanga asanga ba sekuruza, umuhungu we Pekahiya+ amusimbura ku ngoma. 23  Mu mwaka wa mirongo itanu w’ingoma ya Azariya umwami w’u Buyuda, Pekahiya mwene Menahemu yimye ingoma muri Isirayeli, amara imyaka ibiri+ ku ngoma i Samariya. 24  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova,+ ntiyareka ibyaha Yerobowamu+ mwene Nebati yakoze agatera Abisirayeli gucumura.+ 25  Peka+ mwene Remaliya, wari umutware w’ingabo ze,+ amugambanira+ ari kumwe n’abagabo mirongo itanu b’i Gileyadi, amwicira i Samariya mu munara w’inzu y’umwami,+ amwicana na Arugobu na Ariyeha. Aramwica yima ingoma mu cyimbo cye. 26  Ibindi bintu Pekahiya yakoze n’ibigwi bye byose, byanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 27  Mu mwaka wa mirongo itanu n’ibiri w’ingoma ya Azariya umwami w’u Buyuda, Peka+ mwene Remaliya+ yimye ingoma muri Isirayeli, amara imyaka makumyabiri ku ngoma i Samariya. 28  Yakoze ibibi mu maso ya Yehova,+ ntiyareka ibyaha Yerobowamu+ mwene Nebati yakoze agatera Abisirayeli gucumura.+ 29  Ku ngoma ya Peka umwami wa Isirayeli, Tigulati-Pileseri+ umwami wa Ashuri+ yarateye yigarurira Iyoni,+ Abeli-Beti-Maka,+ Yanowa, Kedeshi,+ Hasori,+ Gileyadi,+ Galilaya+ n’igihugu cyose cya Nafutali,+ ajyana abaturage baho mu bunyage muri Ashuri.+ 30  Amaherezo Hoseya+ mwene Ela agambanira+ Peka mwene Remaliya aramwica,+ yima ingoma mu cyimbo cye. Hari mu mwaka wa makumyabiri w’ingoma ya Yotamu+ mwene Uziya. 31  Ibindi bintu Peka yakoze n’ibigwi bye byose, byanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli. 32  Mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Peka mwene Remaliya umwami wa Isirayeli, Yotamu+ mwene Uziya+ umwami w’u Buyuda yimye ingoma. 33  Yimye ingoma afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’itandatu ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Yerusha, akaba umukobwa wa Sadoki.+ 34  Yakoze ibyiza mu maso ya Yehova,+ nk’ibyo se Uziya yakoze byose.+ 35  Icyakora utununga ntitwavuyeho. Abantu bari bagitambira ibitambo ku tununga, bakanahosereza ibitambo.+ Ni we wubatse irembo rya ruguru ry’inzu ya Yehova.+ 36  Ibindi bintu Yotamu yakoze n’ibigwi bye byose, ese ntibyanditse mu gitabo cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda?+ 37  Muri ibyo bihe Yehova yateje+ u Buyuda Resini+ umwami wa Siriya na Peka+ mwene Remaliya. 38  Amaherezo Yotamu aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa sekuruza Dawidi.+ Umuhungu we Ahazi+ yima ingoma mu cyimbo cye.

Ibisobanuro ahagana hasi