Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 13:1-25

13  Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma ya Yehowashi+ mwene Ahaziya+ umwami w’u Buyuda, Yehowahazi+ mwene Yehu+ yimye ingoma muri Isirayeli, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma i Samariya.  Yakomeje gukora ibibi mu maso ya Yehova+ agendera mu cyaha Yerobowamu+ mwene Nebati yakoze agatera Abisirayeli gucumura.+ Ntiyigeze akireka.  Nuko Yehova arakarira+ Abisirayeli cyane abahana mu maboko ya Hazayeli+ umwami wa Siriya, no mu maboko ya Beni-Hadadi+ mwene Hazayeli, mu minsi yabo yose.  Hashize igihe Yehowahazi ahendahenda+ Yehova, Yehova aramwumvira+ kuko yabonaga ukuntu Abisirayeli bakandamizwaga.+ Umwami wa Siriya yarabakandamizaga cyane.+  Nuko Yehova aha Abisirayeli umukiza,+ bigobotora mu maboko y’Abasiriya, bakomeza gutura mu mazu yabo nka mbere.+  (Icyakora ntibaretse kugendera mu cyaha cy’inzu ya Yerobowamu, icyaha yakoze agatera Abisirayeli gucumura.+ Bakomeje kukigenderamo+ kandi inkingi yera y’igiti+ yari igishinze i Samariya.)  Yehowahazi nta bantu yari asigaranye, uretse ingabo mirongo itanu zigendera ku mafarashi, amagare y’intambara icumi n’abagabo ibihumbi icumi bigenza,+ kuko umwami wa Siriya yari yarabarimbuye,+ akabahindura nk’umukungugu wo ku mbuga bahuriraho.+  Ibindi bintu Yehowahazi yakoze, ibigwi bye byose n’ubutwari bwe, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli?  Amaherezo Yehowahazi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba i Samariya.+ Umuhungu we Yehowashi+ yima ingoma mu cyimbo cye. 10  Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi w’ingoma ya Yehowashi umwami w’u Buyuda, Yehowashi+ mwene Yehowahazi yimye ingoma muri Isirayeli, amara imyaka cumi n’itandatu ku ngoma i Samariya. 11  Yakomeje gukora ibibi mu maso ya Yehova,+ agendera mu byaha byose Yerobowamu mwene Nebati yakoze agatera Abisirayeli gucumura.+ Ntiyigeze abireka. 12  Ibindi bintu Yehowashi yakoze, ibigwi bye byose n’ubutwari bwe hamwe n’intambara yarwanye+ na Amasiya umwami w’u Buyuda, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli? 13  Amaherezo Yehowashi aratanga asanga ba sekuruza, Yerobowamu+ yima ingoma mu cyimbo cye. Yehowashi yahambwe i Samariya hamwe n’abami ba Isirayeli.+ 14  Elisa+ yari yararwaye indwara yari kuzamwica,+ nuko Yehowashi umwami wa Isirayeli aramanuka ajya kumusura, amuririraho ati “data,+ data, igare ry’intambara rya Isirayeli n’abagendera ku mafarashi bayo!”+ 15  Elisa aramubwira ati “fata umuheto n’imyambi.” Nuko afata umuheto n’imyambi. 16  Elisa abwira umwami wa Isirayeli ati “fata umuheto wawe mu biganza.” Nuko afata umuheto we, hanyuma Elisa ashyira ibiganza bye hejuru y’iby’umwami.+ 17  Aramubwira ati “fungura idirishya ryerekeye iburasirazuba.” Ararifungura. Elisa aramubwira ati “rasa!” Nuko ararasa. Elisa aravuga ati “uyu ni umwambi wa Yehova wo kugukiza, umwambi wo kugukiza+ Siriya. Kandi rwose uzatsindira Abasiriya muri Afeki+ ubatsembe.” 18  Elisa aramubwira ati “fata imyambi.” Arayifata. Elisa abwira umwami wa Isirayeli ati “yikubite hasi.” Ayikubita hasi incuro eshatu arekera aho.+ 19  Umuntu w’Imana y’ukuri+ aramurakarira, aramubwira ati “iyo uyikubita hasi incuro eshanu cyangwa esheshatu, wari kuzatsinda Abasiriya ukabatsemba. None uzabatsinda incuro eshatu gusa.”+ 20  Nyuma yaho Elisa arapfa baramuhamba.+ Hari imitwe y’abanyazi+ b’Abamowabu+ yakundaga gutera igihugu mu ntangiriro z’umwaka. 21  Nuko igihe kimwe abantu bari bagiye guhamba umuntu wari wapfuye babona umutwe w’abanyazi. Bahita bajugunya uwo murambo mu mva ya Elisa baragenda. Uwo murambo ukoze ku magufwa ya Elisa, uwari wapfuye ahita azuka+ arahagarara.+ 22  Hazayeli+ umwami wa Siriya yakandamije+ Isirayeli mu minsi yose ya Yehowahazi. 23  Icyakora Yehova yabagiriye impuhwe+ arabababarira,+ arabibuka ku bw’isezerano+ yagiranye na Aburahamu,+ Isaka+ na Yakobo.+ Ntiyashatse kubarimbura,+ kandi ntiyabashyize kure y’amaso ye kugeza n’uyu munsi. 24  Amaherezo Hazayeli umwami wa Siriya aratanga, umuhungu we Beni-Hadadi yima ingoma mu cyimbo cye. 25  Hanyuma Yehowashi mwene Yehowahazi yambura Beni-Hadadi mwene Hazayeli imigi Hazayeli yari yarambuye se Yehowahazi mu ntambara. Yehowashi yamutsinze incuro eshatu, yisubiza imigi ya Isirayeli.+

Ibisobanuro ahagana hasi