Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 12:1-21

12  Mu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Yehu,+ Yehowashi+ yimye ingoma, amara imyaka mirongo ine ku ngoma i Yerusalemu. Nyina yitwaga Sibiya w’i Beri-Sheba.  Yehowashi yakomeje gukora ibikwiriye mu maso ya Yehova mu gihe cyose umutambyi Yehoyada yamugiraga inama.+  Icyakora utununga ntitwakuweho.+ Abantu bari bagitambira ibitambo ku tununga, bakanahosereza ibitambo.  Yehowashi abwira abatambyi+ ati “amafaranga yose y’amaturo yera+ azanwa mu nzu ya Yehova,+ ni ukuvuga amafaranga umuntu wese atanga ho umusoro,+ amafaranga abantu* batanga bahigura umuhigo+ n’amafaranga umuntu wese azana mu nzu ya Yehova abyemejwe n’umutima we,+  abatambyi bajye bayakira, buri wese ayake uwo baziranye,+ hanyuma bayakoreshe mu gusana ahantu hose babona ko hangiritse.”+  Byageze mu mwaka wa makumyabiri n’itatu w’ingoma y’Umwami Yehowashi, abatambyi batarasana aho iyo nzu yari yarangiritse.+  Umwami Yehowashi ahamagaza umutambyi Yehoyada+ n’abandi batambyi, arababwira ati “kuki mutarasana aho inzu yangiritse? Kuva ubu ntimuzongere kwaka amafaranga abo muziranye. Ahubwo mujye muyaha abashinzwe imirimo yo gusana iyo nzu.”+  Nuko bemera ko batazongera kwaka abantu amafaranga, kandi ko atari bo bazasana iyo nzu.  Umutambyi Yehoyada afata isanduku+ atobora umwenge ku mupfundikizo wayo, ayishyira iruhande rw’igicaniro, iburyo bw’umuntu winjiye mu nzu ya Yehova. Abatambyi, abarinzi b’amarembo,+ bakajya bashyiramo amafaranga+ yose yazanywe mu nzu ya Yehova. 10  Iyo babonaga amafaranga amaze kugwira mu isanduku, umunyamabanga+ w’umwami n’umutambyi mukuru barazaga bagafata amafaranga ari mu nzu ya Yehova, bakayapfunyika mu dufuka maze bakayabara.+ 11  Ayo mafaranga babaze bayahaga abari bashinzwe gukora imirimo+ ku nzu ya Yehova. Abo na bo bayishyuraga ababaji n’abubatsi bakoraga ku nzu ya Yehova, 12  n’abafundi n’abacongaga amabuye.+ Nanone bayaguraga ibiti n’amabuye aconze bakoreshaga mu gusana ahasenyutse ku nzu ya Yehova, n’ibindi byose byari bikenewe mu gusana iyo nzu. 13  Icyakora, ayo mafaranga yazanwaga mu nzu ya Yehova ntiyakoreshejwe mu gucura amabesani y’ifeza, ibyo kuzimya umuriro,+ amabakure,+ impanda,+ n’ibindi bikoresho bicuzwe muri zahabu n’ibicuzwe mu ifeza byo mu nzu ya Yehova.+ 14  Ahubwo yahabwaga abashinzwe imirimo, bakayakoresha mu gusana inzu ya Yehova.+ 15  Abo bantu bahabwaga amafaranga kugira ngo bayahe abakozi,+ ntibagenzurwaga+ kuko bari indahemuka.+ 16  Amafaranga y’ibitambo byo gukuraho urubanza rw’icyaha+ n’ay’ibitambo bitambirwa ibyaha ntiyazanwaga mu nzu ya Yehova. Yari ay’abatambyi.+ 17  Nuko Hazayeli+ umwami wa Siriya arazamuka atera Gati+ arayigarurira, hanyuma arahindukira+ ngo atere na Yerusalemu.+ 18  Yehowashi umwami w’u Buyuda afata amaturo yera+ yose ba sekuruza Yehoshafati, Yehoramu na Ahaziya, abami b’u Buyuda, bari barejeje, afata n’amaturo yera na zahabu yose yari mu bubiko bw’inzu ya Yehova no mu bubiko bw’inzu y’umwami, abyoherereza+ Hazayeli umwami wa Siriya. Nuko Hazayeli areka gutera Yerusalemu. 19  Ibindi bintu Yehowashi yakoze n’ibigwi bye byose, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami b’u Buyuda? 20  Ariko abagaragu+ ba Yehowashi barahaguruka baramugambanira,+ bamwicira ku nzu+ y’i Milo,*+ ku nzira imanuka ijya i Sila. 21  Yozakari mwene Shimeyati na Yehozabadi+ mwene Shomeri bari abagaragu be, ni bo bamwishe. Nuko ahambwa hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Amasiya+ amusimbura ku ngoma.

Ibisobanuro ahagana hasi