Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 11:1-21

11  Ataliya+ nyina wa Ahaziya+ abonye ko umuhungu we yapfuye, arahaguruka arimbura abana b’umwami bose.+  Ariko Yehosheba+ wari umukobwa w’Umwami Yehoramu akaba na mushiki wa Ahaziya, yiba Yehowashi+ umwana wa Ahaziya amukura mu bana b’umwami bari bagiye kwicwa, amujyanana n’umugore wamureraga abahisha+ mu cyumba cyo kuraramo; bamuhisha Ataliya ntiyamwica.  Akomeza kubana na we, amuhisha mu nzu ya Yehova imyaka itandatu. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.+  Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada+ atuma ku batware b’amagana batwaraga abarinzi b’Abakari+ n’abatware b’amagana batwaraga abandi barinzi,+ bamusanga ku nzu ya Yehova agirana na bo isezerano+ kandi abarahiriza+ mu nzu ya Yehova, arangije abereka umwana w’umwami.  Hanyuma arabategeka ati “dore icyo musabwa gukora: kimwe cya gatatu cyanyu kizaze ku isabato kurinda inzu y’umwami;+  ikindi kimwe cya gatatu kizarinda Irembo+ ry’Urufatiro, ikindi kimwe cya gatatu kibe ku irembo riri inyuma y’abarinzi. Muzajye ibihe byo kurinda inzu y’umwami.+  Amatsinda yanyu abiri yari gusimburwa ku isabato azahaguma akomeze kurinda inzu ya Yehova arinze umwami.  Muzakikize umwami mumugote impande zose, buri wese afite intwaro ye mu ntoki. Nihagira umuntu ushaka kubameneramo muzamwice. Muzagume iruhande rw’umwami igihe azaba asohotse n’igihe azaba yinjiye.”  Abatware b’amagana+ bakora ibyo umutambyi Yehoyada yari yabategetse byose. Nuko buri wese afata ingabo ze, izari zitahiwe kurinda ku isabato+ hamwe n’izagombaga gusimburwa ku isabato, basanga umutambyi Yehoyada. 10  Umutambyi aha abo batware b’amagana amacumu n’ingabo ziburungushuye byari mu nzu ya Yehova, byahoze ari iby’Umwami Dawidi.+ 11  Abarinzi+ bari bahagaze hafi y’umwami bamuzengurutse, buri wese afite intwaro ye mu ntoki, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’inzu kugeza mu ruhande rw’ibumoso, hafi y’igicaniro+ n’inzu. 12  Asohora umwana+ w’umwami amwambika ikamba,+ amushyira n’Igihamya+ ku mutwe, nuko bamusukaho amavuta+ baramwimika.+ Abantu bakoma mu mashyi+ bati “umwami arakabaho!”+ 13  Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukaga, ahita aza abasanga ku nzu ya Yehova.+ 14  Nuko arebye abona umwami ahagaze iruhande rw’inkingi,+ nk’uko umugenzo wakorwaga, abatware n’abavuza impanda+ bahagaze iruhande rw’umwami, kandi abaturage bose bo mu gihugu bishimye+ bavuza impanda. Ataliya+ ahita ashishimura imyambaro ye, atera hejuru ati “ubugambanyi! Ubugambanyi!”+ 15  Ariko umutambyi Yehoyada ategeka abatware b’amagana, ari bo bakuru b’ingabo,+ ati “nimumukure mu bantu, kandi umukurikira wese mumwicishe inkota!”+ Umutambyi yari yavuze ati “ntimumwicire mu nzu ya Yehova.” 16  Baramufata bamujyana ku irembo ry’amafarashi+ ry’inzu y’umwami,+ bahamugejeje baramwica.+ 17  Nuko Yehoyada asaba umwami+ na rubanda kugirana na Yehova+ isezerano+ ry’uko bazaba ubwoko bwa Yehova. Nanone umwami agirana isezerano na rubanda.+ 18  Hanyuma abantu bose bo muri icyo gihugu bajya mu rusengero rwa Bayali basenya ibicaniro byayo,+ ibishushanyo byayo barabimenagura+ na Matani+ umutambyi wa Bayali bamwicira imbere y’ibicaniro.+ Nuko umutambyi ashyiraho abagenzuzi b’inzu ya Yehova.+ 19  Akoranya abatware b’amagana, abarinzi b’Abakari+ n’abandi barinzi+ hamwe na rubanda rwose, bavana umwami mu nzu ya Yehova baramujyana bamunyuza mu irembo+ ry’abarinzi b’inzu y’umwami, yicara ku ntebe y’ubwami.+ 20  Abaturage bose bakomeza kwishima.+ Umugi wari utekanye kandi Ataliya bari bamwicishirije inkota hafi y’inzu y’umwami.+ 21  Yehowashi+ yimye ingoma+ afite imyaka irindwi.

Ibisobanuro ahagana hasi