Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abami 1:1-18

1  Ahabu amaze gutanga,+ Abamowabu+ batangira kwigomeka+ ku Bisirayeli.  Muri icyo gihe Ahaziya akandagira ku tubaho dusobekeranye twari ku mwenge wo mu gisenge cy’icyumba cyo hejuru+ cy’inzu ye y’i Samariya arahanuka,+ bimuviramo kurwara. Yohereza intumwa arazibwira ati “mugende mumbarize+ Bayali-Zebubi,+ imana yo muri Ekuroni,+ niba nzakira ubu burwayi.”+  Umumarayika+ wa Yehova abwira Eliya w’i Tishubi+ ati “haguruka ujye gusanganira intumwa z’umwami w’i Samariya uzibwire uti ‘mujya kubaza Bayali-Zebubi, imana yo muri Ekuroni, muri Isirayeli nta Mana+ ihaba?  Ni yo mpamvu Yehova avuze ati “uburiri waryamyeho ntuzigera ububyukaho, kuko uzapfa nta kabuza.”’”+ Eliya ahita yigendera.  Intumwa zigarutse umwami ahita azibaza ati “mugaruwe n’iki?”  Baramusubiza bati “hari umugabo waje kudusanganira, aratubwira ati ‘nimusubire ku mwami wabatumye mumubwire muti “Yehova aravuze ati+ ‘ko watumye abantu ngo bajye kubaza Bayali-Zebubi, imana yo muri Ekuroni, ni uko muri Isirayeli nta Mana ihaba? Kubera iyo mpamvu, uburiri waryamyeho ntuzigera ububyukaho, kuko uzapfa nta kabuza.’”’”+  Arababaza ati “umugabo waje kubasanganira akababwira ayo magambo yari ameze ate?”  Baramubwira bati “uwo mugabo yari yambaye umwambaro w’ubwoya,+ akenyeye umukandara w’uruhu.”+ Umwami aravuga ati “uwo ni Eliya w’i Tishubi.”  Umwami amutumaho umutware utwara ingabo mirongo itanu ajyana n’ingabo ze.+ Amugezeho asanga yicaye ku musozi, aramubwira ati “muntu w’Imana y’ukuri,+ umwami aravuze ati ‘manuka.’” 10  Ariko Eliya asubiza uwo mutware utwara ingabo mirongo itanu ati “niba ndi umuntu w’Imana, umuriro+ numanuke mu ijuru ugutwike wowe n’ingabo zawe mirongo itanu.” Nuko umuriro uturuka mu ijuru umukongorana n’ingabo ze mirongo itanu.+ 11  Umwami yohereza undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ajyana n’ingabo ze.+ Uwo na we abwira Eliya ati “muntu w’Imana y’ukuri, umwami aravuze ati ‘gira vuba umanuke.’”+ 12  Ariko Eliya arabasubiza ati “niba ndi umuntu w’Imana y’ukuri, umuriro numanuke mu ijuru ugutwike wowe n’ingabo zawe mirongo itanu.” Nuko umuriro w’Imana uturuka mu ijuru umukongorana n’ingabo ze mirongo itanu. 13  Umwami yohereza ku ncuro ya gatatu undi mutware utwara ingabo mirongo itanu ajyana n’ingabo ze.+ Uwo mutware wa gatatu we araza apfukama+ imbere ya Eliya, aramwinginga+ ati “muntu w’Imana y’ukuri, ndakwinginze, reka ubugingo bwanjye+ n’ubw’aba bagaragu bawe mirongo itanu, bube ubw’agaciro+ mu maso yawe. 14  Dore umuriro waturutse mu ijuru ukongora+ abatware babiri bambanjirije n’ingabo zabo, ariko none ndakwinginze, reka ubugingo bwanjye bube ubw’agaciro mu maso yawe.” 15  Umumarayika wa Yehova abwira Eliya ati “manuka ujyane na we, ntumutinye.”+ Arahaguruka ajyana na we, yitaba umwami. 16  Eliya abwira umwami ati “Yehova aravuze ati ‘watumye abantu+ ngo bajye kubaza Bayali-Zebubi, imana yo muri Ekuroni,+ kuko muri Isirayeli nta Mana ihaba wabaza? Kubera iyo mpamvu, uburiri waryamyeho ntuzigera ububyukaho, kuko uzapfa nta kabuza.’” 17  Amaherezo Ahaziya arapfa,+ nk’uko Yehova yari yabivuze+ binyuze kuri Eliya. Kubera ko nta mwana w’umuhungu yari afite, umuvandimwe we Yehoramu+ ni we wimye ingoma mu cyimbo cye. Hari mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Yehoramu+ mwene Yehoshafati umwami w’u Buyuda. 18  Ibindi bintu Ahaziya+ yakoze, ese ntibyanditse mu gitabo+ cy’ibyakozwe mu gihe cy’abami ba Isirayeli?

Ibisobanuro ahagana hasi