Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abakorinto 3:1-18

3  Ese twongere dutangire kwiyogeza twemeza ko dukwiriye?+ Cyangwa se wenda kimwe n’abantu bamwe na bamwe, dukeneye kubazanira inzandiko+ zemeza ko dukwiriye, cyangwa se tukazihabwa namwe?  Mwe ubwanyu muri urwandiko+ rwacu rwanditswe ku mitima yacu, ruzwi kandi rusomwa n’abantu bose.+  Mwagaragaye ko muri urwandiko rwa Kristo rwanditswe natwe binyuze ku murimo wacu,+ rutandikishijwe wino ahubwo rwandikishijwe umwuka+ w’Imana nzima, rutanditswe ku bisate by’amabuye nyamabuye,+ ahubwo rwanditswe ku bisate by’inyama, ni ukuvuga ku mitima.+  Nuko rero, dufite icyo cyizere+ imbere y’Imana binyuze kuri Kristo.  Si uko twe ubwacu twujuje ibisabwa ku buryo twakwibwira ko hari ikintu icyo ari cyo cyose cyaturutse kuri twe,+ ahubwo kuba twujuje ibisabwa bituruka ku Mana.+  Ni yo yatumye twuzuza ibisabwa kugira ngo tube abakozi b’isezerano rishya+ ridashingiye ku mategeko yanditswe,+ ahubwo rishingiye ku mwuka,+ kuko amategeko yanditswe yicisha,+ ariko umwuka ugahesha ubuzima.+  Byongeye kandi se, niba amategeko atera urupfu+ yari yanditswe mu nyuguti zikebye ku mabuye+ yaraje afite ikuzo,+ ku buryo Abisirayeli batashoboraga kwitegereza mu maso ha Mose bitewe n’ikuzo rirabagirana ryo mu maso he,+ iryo kuzo rikaba ryaragombaga gushira,  kuki umwuka+ utatangwa mu ikuzo ryinshi kurushaho?+  Niba amategeko atera gucirwaho iteka+ yari afite ikuzo,+ gukiranuka+ byo bigomba kugira ikuzo ryinshi kurushaho.+ 10  Koko rero, n’icyigeze guhabwa ikuzo cyararyambuwe+ bitewe n’ikuzo rikiruta.+ 11  Niba icyagombaga kuzakurwaho cyaraje gifite ikuzo,+ ikigumaho cyo kigomba kugira ikuzo ryinshi kurushaho.+ 12  Ku bw’ibyo rero, kubera ko dufite ibyo byiringiro,+ tuvuga dushize amanga rwose, 13  kandi ntidukora nk’ibyo Mose yakoraga igihe yashyiraga igitwikirizo+ mu maso he kugira ngo Abisirayeli batitegereza iherezo+ ry’icyagombaga gukurwaho. 14  Ahubwo ubushobozi bwabo bwo kwiyumvisha ibintu bwaragimbye.+ Kugeza n’uyu munsi, cya gitwikirizo kigumaho iyo isezerano rya kera risomwa,+ kubera ko gikurwaho binyuze kuri Kristo.+ 15  Koko rero, kugeza n’uyu munsi iyo ibyanditswe na Mose bisomwa,+ icyo gitwikirizo kiba kiri ku mitima yabo.+ 16  Ariko iyo umuntu ahindukiriye Yehova, icyo gitwikirizo gikurwaho.+ 17  Yehova ni Umwuka,+ kandi aho umwuka+ wa Yehova+ uri, haba hari umudendezo.+ 18  Iyo twese+ turabagiranisha ikuzo rya Yehova+ nk’indorerwamo, dufite mu maso hadatwikiriye, duhindurirwa+ gusa na we,+ tugahabwa ikuzo rigenda rirushaho kuba ryiza,+ bityo tukamera nk’uko Yehova+ ubwe, ari we Mwuka, aduhindura.

Ibisobanuro ahagana hasi