Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abakorinto 2:1-17

2  Icyo niyemeje ni iki: sinzagaruka iwanyu mfite umubabaro.+  None se ndamutse mbateye umubabaro+ kandi ari mwe muntera kugira ibyishimo, ni nde wundi wazantera kugira ibyishimo?  Ni cyo cyatumye mbandikira ibyo, kugira ngo ninza iwanyu ntazagira umubabaro+ bitewe n’abari bakwiriye kuntera kugira ibyishimo,+ kuko mwese mbafitiye icyizere+ ko ibyishimo mfite ari byo namwe mwese mufite.  Nabandikiye ndi mu makuba menshi, mfite n’ishavu mu mutima kandi ndira amarira menshi,+ ntagamije kubatera umubabaro,+ ahubwo ari ukugira ngo mumenye urukundo rwinshi mbafitiye.  Niba hari uwatumye habaho umubabaro,+ si jye yawuteye ahubwo ni mwe mwese yawuteye mu rugero runaka. Icyakora sinshaka gukoresha amagambo akarishye cyane.  Uko uwo muntu yacyashywe+ na benshi muri mwe birahagije,  ku buryo ubu noneho mwagombye kuba mwiteguye kumubabarira+ no kumuhumuriza, kugira ngo mu rugero runaka, uwo muntu aticwa n’agahinda gakabije afite.+  Ku bw’ibyo rero, ndabinginga ngo mumugaragarize urukundo.+  Nanone iki ni cyo gitumye mbandikira: ni ukugira ngo mbone ikimenyetso kibaturukaho, menye niba mwumvira muri byose.+ 10  Iyo mugize uwo mubabarira ku kintu icyo ari cyo cyose, nanjye mba mubabariye.+ Mu by’ukuri, ku rwanjye ruhande, uwo naba narababariye, niba hari uwo nababariye ku kintu icyo ari cyo cyose, ni mwe nabigiriye imbere ya Kristo, 11  kugira ngo Satani+ atabona icyo adufatiraho, kuko tutayobewe amayeri ye.+ 12  Igihe nari ngeze i Tirowa+ ngiye gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo, maze nkugururirwa irembo rigana mu murimo w’Umwami,+ 13  sinagize ihumure mu mutima wanjye, kubera ko ntabonye umuvandimwe wanjye Tito,+ ahubwo nabasezeyeho nkomeza nerekeza i Makedoniya.+ 14  Ariko Imana ishimwe, yo ihora ituyobora+ mu mwiyereko wo kunesha turi kumwe+ na Kristo, kandi igatuma impumuro y’ubumenyi ku byerekeye Imana itama ahantu hose binyuze kuri twe!+ 15  Ku Mana turi impumuro nziza+ ya Kristo ku bakizwa no ku barimbuka.+ 16  Ku barimbuka, turi impumuro ituruka ku rupfu ikazana urupfu,+ naho ku bakizwa tukaba impumuro ituruka ku buzima igatanga ubuzima. Kandi se ni nde wujuje ibisabwa kugira ngo atangaze ibyo bintu?+ 17  Ni twe, kuko tudacuruza ijambo ry’Imana+ nk’uko benshi bagira,+ ahubwo tuvugana umutima utaryarya nk’abatumwe n’Imana, turi imbere yayo kandi turi kumwe na Kristo.+

Ibisobanuro ahagana hasi