Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

2 Abakorinto 12:1-21

12  Ni ngombwa ko nirata. Nubwo nta cyo bimaze, reka ngire icyo mvuga ku bintu nabonye mu iyerekwa+ n’ibyo nahishuriwe n’Umwami.  Nzi umuntu wunze ubumwe na Kristo, niba yari mu mubiri simbizi, cyangwa niba atari mu mubiri na byo simbizi, Imana ni yo ibizi; uwo muntu yafashwe mu buryo butunguranye ajyanwa+ mu ijuru rya gatatu ameze atyo, ubu hashize imyaka cumi n’ine.  Ni koko, uwo muntu ndamuzi, niba yari mu mubiri cyangwa atari mu mubiri+ byo simbizi, Imana ni yo ibizi.  Nzi ko uwo muntu yajyanywe muri paradizo,+ maze akumva amagambo adakwiriye kuvugwa, ayo umuntu atemerewe kuvuga.  Nzirata ku bw’uwo muntu, ariko sinzirata ku bwanjye, keretse gusa ko nzirata intege nke zanjye.+  Ndamutse nshatse kwirata,+ sinaba mbaye umuntu udashyira mu gaciro, kuko naba mvuga ukuri. Ariko ndabyirinda, kugira ngo hatagira umuntu unshima birenze uko ambona cyangwa ibyo anyumvana,  abitewe gusa n’uko nahishuriwe ibintu byinshi. Ku bw’ibyo rero, kugira ngo ntumva ko nashyizwe mu rwego ruhanitse cyane,+ nahawe ihwa ryo mu mubiri,+ ari ryo mumarayika wa Satani, kugira ngo akomeze kunkubita, ngo ntishyira mu rwego ruhanitse cyane.  Kuri iyo ngingo ninginze Umwami incuro eshatu zose+ nsaba ko rimvamo,  nyamara mu by’ukuri yarambwiye ati “ubuntu bwanjye butagereranywa buraguhagije,+ kuko imbaraga zanjye zirimo zuzurira mu ntege nke.”+ Ku bw’ibyo rero, nzishimira rwose kwirata intege nke zanjye+ kugira ngo imbaraga za Kristo zikomeze kuntwikira zimeze nk’ihema. 10  Ku bw’ibyo, nishimira intege nke, gutukwa, kuba mu bihe by’ubukene, gutotezwa no guhura n’ingorane ku bwa Kristo. Kuko iyo mfite intege nke ari bwo ngira imbaraga.+ 11  Nabaye umuntu udashyira mu gaciro. Ni mwe mwabinteye,+ kuko mwagombye kuba mwaragaragaje ko nkwiriye. Nta kintu na kimwe nigeze ngaragaramo ko ndi hasi y’izo ntumwa zanyu z’akataraboneka,+ nubwo nta cyo ndi cyo.+ 12  Koko rero, muri mwe hakorewe ibimenyetso bigaragaza ko ndi intumwa,+ binyuze ku kwihangana kose+ n’ibimenyetso n’ibitangaza n’imirimo ikomeye.+ 13  Ikintu kimwe andi matorero yabarushije, ni uko mwebwe ntigeze mbabera umutwaro.+ Rwose mumbabarire iryo kosa mubikuye ku mutima. 14  Dore iyi ni incuro ya gatatu+ nitegura kuza iwanyu, nyamara kandi sinzababera umutwaro. Sinshaka ibyo mutunze,+ ahubwo ni mwe nshaka, kuko abana+ atari bo bagomba kuzigamira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye kuzigamira abana babo.+ 15  Ku rwanjye ruhande, nakwemera rwose gutanga ibyo mfite byose no kwitanga jyewe wese ku bw’ubugingo bwanyu.+ Mbese niba mbakunda cyane, birakwiriye ko nkundwa buke? 16  Ariko uko biri kose, sinigeze mbabera umutwaro.+ Nyamara muvuga ko nabaye “umunyamayeri” kandi ko nabafatishije “uburyarya.”+ 17  Mbese hari ubwo nabariye imitsi binyuze ku muntu uwo ari we wese mu bo nabatumyeho? 18  Nateye Tito inkunga yo kuza iwanyu kandi mwohereza ari kumwe n’umuvandimwe. Hari ubwo Tito yigeze abarya imitsi?+ Ese ntitwari twunze ubumwe mu bitekerezo?+ Ntitwitwaraga kimwe? 19  Mbese mumaze iki gihe cyose mutekereza ko twabireguragaho? Turavugira imbere y’Imana twunze ubumwe na Kristo. Ariko rero bakundwa, ibintu byose tubikora tugamije kubatera inkunga.+ 20  Ndatinya ko ninza+ nzasanga mutameze nk’uko nabyifuzaga kandi nanjye nkababera uko mutabyifuzaga, ahubwo mu buryo runaka ngasanga hariho ubushyamirane, ishyari,+ uburakari, amakimbirane, gusebanya, kuvugira mu byongorerano, kwiyemera n’akaduruvayo.+ 21  Wenda ninongera kuza, Imana yanjye izancisha bugufi muri mwe, kandi wenda nzaririra benshi bakoze ibyaha kera,+ ariko bakaba batarihannye ngo bave mu bikorwa byabo by’umwanda n’ubusambanyi+ no kwiyandarika.+

Ibisobanuro ahagana hasi