Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Timoteyo 6:1-21

6  Abikoreye umugogo w’ububata bose bakomeze kubona ko ba shebuja bakwiriye guhabwa icyubahiro cyuzuye,+ kugira ngo izina ry’Imana n’inyigisho bitavugwa nabi.+  Byongeye kandi, abafite ba shebuja bizera+ ntibakabasuzugure+ bitwaje ko ari abavandimwe.+ Ahubwo barusheho kugira umwete wo kubakorera, kuko abungukirwa n’umurimo wabo mwiza ari abo bahuje ukwizera kandi bakundwa. Ujye ukomeza kubigisha ibyo bintu+ kandi ubagire iyo nama.  Niba hari umuntu wigisha indi nyigisho+ kandi ntiyemere amagambo mazima+ y’Umwami wacu Yesu Kristo cyangwa inyigisho zihuje no kwiyegurira Imana,+  aba afite ubwibone,+ nta kintu na kimwe asobanukiwe,+ ahubwo aba yarashajijwe+ no kubaza ibibazo no kujya impaka z’amagambo.+ Ibyo ni byo bitera kwifuza,+ ubushyamirane, gutukana,+ gukeka ibibi  n’impaka zirimo amahane ku bintu bidafashije, biba mu bantu bononekaye mu bwenge+ batagira ukuri,+ bibwira ko kwiyegurira Imana ari uburyo bwo kwibonera indamu.+  Mu by’ukuri, kwiyegurira Imana+ birimo inyungu nyinshi,+ iyo bijyanye no kugira umutima unyuzwe.+  Kuko nta cyo twazanye mu isi, kandi nta n’icyo dushobora kuyivanamo.+  Nuko rero, niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo.+  Icyakora, abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko+ no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza,+ riroha abantu mu bibarimbuza bikabangiza rwose,+ 10  kuko gukunda+ amafaranga ari umuzi+ w’ibibi by’ubwoko bwose,+ kandi hari abantu bayararikiye barayoba bava mu byo kwizera, maze bihandisha imibabaro myinshi+ ahantu hose. 11  Icyakora wowe muntu w’Imana, uhunge ibyo bintu.+ Ahubwo ukurikire gukiranuka, kwiyegurira Imana, kwizera, urukundo, kwihangana no kwitonda.+ 12  Urwane intambara nziza yo kwizera,+ ugundire ubuzima bw’iteka wahamagariwe kandi ukaturira uko kwizera+ imbere y’abahamya benshi. 13  Ndaguha aya mategeko+ imbere y’Imana ibeshaho byose n’imbere ya Kristo Yesu, we muhamya+ watangarije mu ruhame+ ubuhamya bwiza imbere ya Ponsiyo Pilato,+ 14  ngo witondere ibyategetswe utariho ikizinga n’umugayo, kugeza ku kuboneka+ k’Umwami wacu Yesu Kristo. 15  Uko kuboneka kuzerekanwa mu gihe cyako cyagenwe,+ kwerekanwe n’ufite ububasha bwinshi wenyine+ kandi ugira ibyishimo, ari we Mwami+ w’abami+ n’umutware utwara abatware, 16  we wenyine ufite kudapfa,+ uba mu mucyo utegerwa.+ Nta muntu wigeze kumureba, kandi nta wabasha kumureba.+ Icyubahiro+ n’ubushobozi bibe ibye iteka ryose. Amen. 17  Wihanangirize abakire+ bo muri iyi si ya none ngo be kwiyemera,+ kandi be kwiringira ubutunzi butiringirwa,+ ahubwo biringire Imana, yo iduha ibintu byose ikadukungahaza kugira ngo tubyishimire.+ 18  Bakore ibyiza,+ babe abakire ku mirimo myiza,+ batange batitangiriye itama, biteguye gusangira n’abandi;+ 19  bibikire ubutunzi ahantu hari umutekano,+ ubutunzi buzababera urufatiro rwiza+ rw’igihe kizaza, kugira ngo bashobore kugundira ubuzima nyakuri.+ 20  Timoteyo we, jya urinda icyo waragijwe,+ uzibukire amagambo y’amanjwe akerensa ibyera, kandi uzibukire amagambo avuguruzanya y’ibyo bita “ubumenyi”+ kandi atari bwo, 21  kuko hari bamwe bayobye bakava mu byo kwizera+ bitewe no kwiratana bene ubwo bumenyi. Ubuntu butagereranywa bubane namwe.

Ibisobanuro ahagana hasi