Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Samweli 8:1-22

8  Samweli amaze gusaza ashyiraho+ abahungu be ngo babe abacamanza ba Isirayeli.  Umuhungu we w’imfura yitwaga Yoweli,+ uw’ubuheta akitwa Abiya.+ Baciraga imanza i Beri-Sheba.  Abahungu be ntibagendeye mu nzira ze,+ ahubwo bishakiraga indamu mbi,+ bakemera impongano+ kandi bakagoreka imanza.+  Amaherezo abakuru b’Abisirayeli+ bose barakorana basanga Samweli i Rama,  baramubwira bati “dore umaze gusaza kandi abahungu bawe ntibagendera mu nzira zawe. None rero, utwimikire umwami+ uzajya aducira imanza nk’uko bimeze ku yandi mahanga yose.”  Ariko Samweli abona ko ibyo ari bibi, kuko bari bavuze bati “duhe umwami uzajya aducira imanza.” Nuko Samweli asenga Yehova.+  Yehova abwira Samweli+ ati “ibyo abo bantu bakubwira byose ubumvire+ kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ko mbabera umwami.+  Bagukoreye nk’ibyo bagiye bakora uhereye umunsi nabakuriye mu gihugu cya Egiputa+ ukageza none, kuko bagiye banta+ bagakorera izindi mana.+  None rero ubumvire, ariko ubaburire, ubabwire uburenganzira umwami uzabategeka azaba abafiteho.”+ 10  Samweli abwira abantu basabaga umwami amagambo Yehova yavuze yose. 11  Arababwira ati “dore uburenganzira+ umwami uzabategeka azaba abafiteho: azafata abahungu banyu abagire abe,+ abashyire ku magare+ ye no mu bagendera ku mafarashi ye,+ kandi bamwe bazajya biruka imbere y’amagare ye;+ 12  azabagira abatware b’ibihumbi+ n’abatware b’abantu mirongo itanu;+ bamwe azabagira abahinzi be+ n’abasaruzi be,+ abo kumucurira intwaro+ n’abo kumucurira ibikoresho by’amagare ye.+ 13  Abakobwa banyu azabafata bajye bamukorera imibavu, bamutekere kandi bamukorere imigati.+ 14  Azafata imirima yanyu, inzabibu+ zanyu n’imirima yanyu y’imyelayo,+ ibyiza kurusha ibindi, abihe abagaragu be. 15  Azafata icya cumi+ cy’ibyeze mu mirima yanyu no mu nzabibu zanyu, abihe abatware b’ibwami+ n’abagaragu be. 16  Azafata abagaragu n’abaja banyu n’amashyo y’inka zanyu nziza kurusha izindi n’indogobe zanyu, abikoreshe mu mirimo ye.+ 17  Azajya abaka kimwe cya cumi cy’imikumbi+ yanyu kandi namwe muzaba abagaragu be. 18  Uwo munsi muzaboroga bitewe n’umwami+ muzaba mwaritoranyirije, ariko nta cyo Yehova azabasubiza.”+ 19  Icyakora abantu banga kumvira Samweli,+ baravuga bati “oya, turashaka umwami uzadutegeka, 20  tukamera nk’andi mahanga yose.+ Umwami wacu azajya aducira imanza kandi atujye imbere mu ntambara tuzarwana.” 21  Samweli atega amatwi amagambo yose abantu bavuze, hanyuma ayabwira Yehova.+ 22  Yehova abwira Samweli ati “ubumvire, ubashakire umwami uzabategeka.”+ Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati “buri wese nasubire mu mugi w’iwabo.”

Ibisobanuro ahagana hasi