Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Samweli 24:1-22

24  Sawuli akiva kwirukana Abafilisitiya,+ baramubwira bati “dore Dawidi ari mu butayu bwa Eni-Gedi.”+  Sawuli atoranya abagabo ibihumbi bitatu+ mu Bisirayeli bose, ajya gushakisha Dawidi+ n’ingabo ze mu bitare bibamo ihene zo mu gasozi.+  Amaherezo aza kugera ku biraro* by’intama byari ku nzira, ahantu hari ubuvumo. Sawuli yinjiramo agiye kwituma,+ kandi icyo gihe Dawidi n’ingabo ze bari bicaye imbere muri ubwo buvumo.+  Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti “uyu munsi Yehova arakubwiye ati ‘dore umwanzi wawe muhanye mu maboko yawe,+ umukorere icyo ushaka.’”+ Nuko Dawidi arahaguruka agenda yomboka, akeba agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye.  Ariko nyuma yaho umutima wa Dawidi uramukubita,+ bitewe n’uko yari yakebye agatambaro ku ikanzu itagira amaboko Sawuli yari yambaye.  Abwira ingabo ze ati “nkurikije uko Yehova abona ibintu, ntibikabeho ko nakorera ikintu nk’iki umwami wanjye Yehova yasutseho amavuta,+ ngo mubangurire ukuboko kandi ari uwo Yehova yasutseho amavuta.”+  Ayo magambo ya Dawidi atuma ingabo ze zitagirira Sawuli nabi.+ Sawuli arahaguruka, ava mu buvumo yikomereza urugendo.  Nyuma yaho Dawidi na we asohoka muri ubwo buvumo, ahamagara Sawuli mu ijwi riranguruye ati “nyagasani+ mwami!” Sawuli arahindukira, Dawidi yikubita hasi yubamye.+  Dawidi abwira Sawuli ati “kuki wumva amabwire,+ ukemera abakubwira bati ‘dore Dawidi arashaka kukugirira nabi’? 10  Uyu munsi wiboneye ko Yehova yari yakungabije hariya mu buvumo. Kandi hari umuntu wambwiye ngo nkwice,+ ariko nkugirira impuhwe ndavuga nti ‘sinabangurira ukuboko databuja, kuko Yehova yamusutseho amavuta.’+ 11  None data,+ dore reba aka gatambaro nakebye ku ikanzu itagira amaboko wambaye, kandi ubwo nagakebaga sinakwishe. Umenye neza kandi wemere ko nta bubi+ cyangwa ubwigomeke bundimo, kandi sinagucumuyeho, mu gihe wowe uncira ibico ushaka kumvutsa ubuzima.+ 12  Yehova ace urubanza hagati yanjye nawe;+ Yehova azamporere,+ ariko jyeweho sinzakubangurira ukuboko.+ 13  Nk’uko umugani wa kera ubivuga, ‘ubugome bugirwa n’abagome,’+ ariko jyeweho sinzakubangurira ukuboko. 14  Umwami wa Isirayeli akurikiye nde? Uriruka inyuma ya nde koko? Urahiga imbwa yipfiriye,+ urahiga imbaragasa.+ 15  Yehova atubere umucamanza, ace urubanza hagati yanjye nawe. Azabibona kandi azandenganura,+ ankize ukuboko kwawe.” 16  Dawidi akimara kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “mwana wanjye Dawidi, ese iryo jwi ni iryawe?”+ Sawuli ahita atera hejuru ararira.+ 17  Abwira Dawidi ati “urakiranuka kundusha,+ kuko wankoreye ibyiza+ ariko jye nkakwitura inabi. 18  Kandi ibyo ukoze uyu munsi bigaragaje ko wangiriye neza kuko Yehova yakungabije+ ntunyice. 19  Mbese umuntu yabona umwanzi we, akamureka akagenda amahoro?+ Yehova azakwiture ineza+ wangiriye uyu munsi. 20  Nzi neza ko uzaba umwami nta kabuza,+ kandi ko ubwami bwa Isirayeli butazava mu muryango wawe. 21  None ndahira mu izina rya Yehova+ ko nimara gupfa utazarimbura urubyaro rwanjye, ukazimangatanya izina ryanjye mu nzu ya data.”+ 22  Nuko Dawidi arahira Sawuli maze asubira iwe.+ Dawidi n’ingabo ze na bo bajya ahantu hagerwa bigoranye.+

Ibisobanuro ahagana hasi