Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Samweli 21:1-15

21  Hanyuma Dawidi agera i Nobu+ kwa Ahimeleki umutambyi, maze Ahimeleki+ aza kumusanganira ahinda umushyitsi, aramubaza ati “byagenze bite ko uri wenyine nta muntu muri kumwe?”+  Dawidi asubiza Ahimeleki umutambyi ati “hari icyo umwami yantegetse gukora,+ kandi yambwiye ati ‘ntihagire umuntu n’umwe umenya icyo nagutumye n’icyo nagutegetse gukora.’ Jye n’abantu banjye twahanye gahunda y’aho turi buhurire.  None niba ufite imigati itanu uyimpe, cyangwa umpe ikindi kintu cyose ushobora kubona.”+  Ariko umutambyi asubiza Dawidi ati “nta migati isanzwe mfite, keretse imigati yejejwe.+ Gusa nizere ko abantu bawe birinze abagore.”+  Dawidi asubiza umutambyi ati “twirinze abagore nka mbere igihe najyaga ku rugamba,+ kandi abantu banjye bakomezaga kuba abera bari mu butumwa busanzwe, nkanswe ubu turi mu butumwa bwihariye?”  Nuko umutambyi amuha imigati yejejwe,+ kuko nta yindi migati yari ihari uretse imigati yo kumurikwa yari yakuwe imbere ya Yehova+ uwo munsi, kugira ngo isimbuzwe imigati mishya.  Uwo munsi hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari wasibijwe+ imbere ya Yehova i Nobu. Yitwaga Dowegi,+ akaba yari Umwedomu.+ Yari umutware w’abashumba b’intama za Sawuli.+  Dawidi abwira Ahimeleki ati “ese nta cumu cyangwa inkota ufite hano? Ubutumwa umwami yanyoherejemo bwihutirwaga cyane ku buryo ntashoboye kuzana inkota cyangwa indi ntwaro.”  Umutambyi aramusubiza ati “hari inkota ya Goliyati+ wa Mufilisitiya watsinze mu kibaya cya Ela.+ Ngiriya izingazingiye mu mwenda inyuma ya efodi.+ Niba ushaka uyifate kuko nta yindi ihari.” Dawidi aravuga ati “n’ubundi nta yindi ihwanye na yo. Yimpe.” 10  Uwo munsi Dawidi akomeza guhunga+ Sawuli, amaherezo agera kwa Akishi umwami w’i Gati.+ 11  Abagaragu ba Akishi baramubwira bati “ese uyu si we Dawidi umwami+ wa Isirayeli? Uyu si we batereye imbyino+ bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica ibihumbi bibarirwa muri za mirongo’?”+ 12  Dawidi abika ayo magambo mu mutima we, agira ubwoba bwinshi cyane+ bitewe na Akishi umwami w’i Gati. 13  Nuko yihindura+ nk’umuntu udafite ubwenge imbere yabo,+ yisarishiriza mu maboko yabo, agaharatura ku nzugi z’amarembo kandi agata inkonda zigashoka mu bwanwa. 14  Akishi abwira abagaragu be ati “mwe ntimubona ko uyu muntu ari umusazi? Mwamunzaniye ngo mugire nte? 15  Mbese nkeneye abasazi ku buryo mwamunzaniye ngo ansaragurikire imbere? Ese uyu akwiriye kungerera mu rugo?”

Ibisobanuro ahagana hasi