Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Petero 1:1-25

1  Jyewe Petero, intumwa+ ya Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe bashyitsi+ batataniye+ i Ponto n’i Galatiya n’i Kapadokiya+ no muri Aziya n’i Bituniya; ndabandikiye mwebwe abatoranyijwe+  mu buryo buhuje n’ubushobozi bw’Imana Data bwo kumenya ibintu bitaraba,+ mukaba mwarejejwe n’umwuka+ kugira ngo mujye mwumvira kandi muminjagirweho+ amaraso ya Yesu Kristo:+ Ubuntu butagereranywa, n’amahoro bigwire muri mwe.+  Hasingizwe Imana, ari na yo Se w’Umwami wacu Yesu Kristo,+ kuko ku bw’imbabazi zayo nyinshi yatubyaye bundi bushya,+ kugira ngo tugire ibyiringiro bizima+ binyuze ku kuzuka+ kwa Yesu Kristo mu bapfuye,  kandi duhabwe umurage udashobora kwangirika, utanduye kandi udashobora gucuyuka.+ Uwo murage muwubikiwe mu ijuru,+  mwebwe abarindwa n’imbaraga z’Imana binyuze ku kwizera,+ ngo muzabone agakiza+ kazahishurwa+ mu bihe bya nyuma.+  Ibyo ni byo bituma mwishima cyane nubwo muri iki gihe hari ubwo biba ngombwa ko mumara igihe gito mubabazwa n’ibigeragezo binyuranye,+  kugira ngo ukwizera kwanyu kwageragejwe+ kw’agaciro kenshi kurusha zahabu yangirika, nubwo igeragereshwa umuriro,+ kuzabaheshe ishimwe n’ikuzo n’icyubahiro ubwo Yesu Kristo azahishurwa.+  Nubwo mutigeze mumubona, muramukunda.+ Nubwo ubu mutamureba, muramwizera kandi mukishima cyane, mufite ibyishimo bitavugwa kandi bihebuje,  kuko muzabona ingororano yo kwizera kwanyu, ni ukuvuga gukizwa k’ubugingo bwanyu.+ 10  Abahanuzi bahanuye+ ibyerekeye ubuntu butagereranywa mubikiwe,+ babaririje iby’ako gakiza bashyizeho umwete kandi bakora ubushakashatsi babyitondeye.+ 11  Bakomeje gukora ubushakashatsi ngo bamenye igihe ibyo byari kuzasohorera+ n’uko ibintu byari kuba bimeze icyo gihe, bakurikije uko umwuka+ wari ubarimo waberekaga ibyerekeye Kristo,+ ubwo wabahamirizaga mbere y’igihe iby’imibabaro ya Kristo+ n’ibintu by’ikuzo+ byari kuzayikurikira. 12  Bahishuriwe ko umurimo bakoraga atari bo ubwabo bikoreraga,+ ahubwo ko ari mwe bakoreraga bahanura ibintu ubu mwatangarijwe+ binyuze ku bababwiye ubutumwa bwiza, n’umwuka wera+ woherejwe uturutse mu ijuru. Ibyo bintu abamarayika na bo bifuza kubirunguruka.+ 13  Ku bw’ibyo rero, mutegure ubwenge bwanyu kugira ngo mushishikarire gukora umurimo,+ kandi mukomeze kugira ubwenge rwose.+ Mushingire ibyiringiro byanyu ku buntu butagereranywa+ muzagirirwa ubwo Yesu Kristo azahishurwa.+ 14  Kimwe n’abana bumvira, mureke kubaho muhuje+ n’irari mwagiraga kera mukiri mu bujiji, 15  ahubwo mube abera mu myifatire yanyu yose,+ nk’uko Uwabahamagaye na we ari Uwera, 16  kuko byanditswe ngo “mugomba kuba abera kuko ndi uwera.”+ 17  Byongeye kandi, niba mwambaza Data uca urubanza atarobanuye ku butoni+ akurikije imirimo ya buri wese, mujye mubaho mutinya+ muri iki gihe muri abimukira.+ 18  Muzi ko igihe mwacungurwaga+ mukavanwa mu myifatire yanyu itera imbuto mukomora ku migenzo mwasigiwe na ba sokuruza, mutacungujwe ibintu byangirika+ by’ifeza cyangwa zahabu. 19  Ahubwo mwacungujwe amaraso y’agaciro kenshi,+ nk’ay’umwana w’intama utagira inenge n’ikizinga,+ ni ukuvuga amaraso ya Kristo.+ 20  Ni iby’ukuri ko yari azwi mbere y’igihe, urufatiro rw’isi rutarashyirwaho,+ ariko yagaragajwe ku iherezo ry’ibihe ku bwanyu,+ 21  mwe mwizeye Imana+ binyuze kuri we, yo yamuzuye mu bapfuye+ maze ikamuha ikuzo,+ kugira ngo mwizere Imana kandi abe ari yo mwiringira.+ 22  Ubu rero ubwo mwamaze kweza+ ubugingo bwanyu mwumvira ukuri, bigatuma mukunda abavandimwe urukundo ruzira uburyarya,+ mukundane cyane mubikuye ku mutima.+ 23  Mwabyawe bundi bushya,+ mutabyawe n’imbuto+ ibora,+ ahubwo mubyawe n’imbuto idashobora kubora,+ binyuze ku ijambo+ ry’Imana nzima kandi ihoraho.+ 24  “Abantu bose bameze nk’ubwatsi, kandi ikuzo ryabo ryose rimeze nk’uburabyo bw’ubwatsi;+ ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka,+ 25  ariko ijambo rya Yehova ryo rihoraho iteka ryose.”+ Iryo ni ryo “jambo,”+ ni na ryo butumwa bwiza mwatangarijwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi