Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Ibyo ku Ngoma 27:1-34

27  Iyi ni yo mitwe y’ingabo z’Abisirayeli bari mu ngabo z’umwami. Iyo mitwe yarimo abatware b’amazu ya ba sekuruza,+ abatware+ b’ibihumbi, abatware b’amagana+ n’abatware bari bashinzwe+ iyo mitwe y’ingabo. Buri kwezi iyo mitwe y’ingabo yarasimburanaga mu gihe cy’umwaka wose, kandi buri mutwe wari ugizwe n’abantu ibihumbi makumyabiri na bine.  Umutwe w’ingabo wa mbere wazaga mu kwezi kwa mbere wari uhagarariwe na Yashobeyamu+ mwene Zabudiyeli. Umutwe w’ingabo yayoboraga warimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine.  Bamwe muri bene Peresi+ bari abatware bayoboraga abandi batware b’ingabo. Na bo bazaga mu kwezi kwa mbere.  Dodayi+ w’Umwahohi+ ni we wari uhagarariye umutwe w’ingabo wazaga mu kwezi kwa kabiri, kandi muri uwo mutwe harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine. Mikiloti yari umutware muri uwo mutwe.  Uwari uhagarariye umutwe w’ingabo wa gatatu wazaga mu kwezi kwa gatatu ni Benaya+ mwene Yehoyada+ umutambyi mukuru, kandi muri uwo mutwe harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine.  Benaya+ uwo yari intwari muri ba bandi mirongo itatu,+ kandi ni we wari umutware wabo; uwo mutwe w’ingabo wayoborwaga n’umuhungu we Amizabadi.  Umutware wa kane wazaga mu kwezi kwa kane ni Asaheli,+ umuvandimwe wa Yowabu.+ Umuhungu we Zebadiya ni we wamusimbuye, kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine.  Umutware wa gatanu wazaga mu kwezi kwa gatanu ni Shamuhuti+ w’Umwizurahiya, kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine.  Umutware wa gatandatu wazaga mu kwezi kwa gatandatu ni Ira+ mwene Ikeshi+ w’i Tekowa,+ kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine. 10  Umutware wa karindwi wazaga mu kwezi kwa karindwi ni Helesi+ w’Umunyapeloni+ wo muri bene Efurayimu, kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine. 11  Umutware wa munani wazaga mu kwezi kwa munani ni Sibekayi,+ Umuzera+ w’i Husha, kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine. 12  Umutware wa cyenda wazaga mu kwezi kwa cyenda ni Abiyezeri,+ Umubenyamini wo muri Anatoti,+ kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine. 13  Umutware wa cumi wazaga mu kwezi kwa cumi ni Maharayi,+ Umuzera+ w’i Netofa, kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine. 14  Umutware wa cumi n’umwe wazaga mu kwezi kwa cumi na kumwe ni Benaya,+ Umunyapiratoni wo muri bene Efurayimu,+ kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine. 15  Umutware wa cumi na babiri wazaga mu kwezi kwa cumi n’abiri ni Heludayi+ w’i Netofa muri bene Otiniyeli, kandi mu mutwe w’ingabo yayoboraga harimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine. 16  Aba ni bo bari abatware b’imiryango ya Isirayeli:+ mu muryango wa Rubeni ni Eliyezeri mwene Zikiri; mu wa Simeyoni ni Shefatiya mwene Maka; 17  mu wa Lewi ni Hashabiya mwene Kemuweli; mu wa Aroni ni Sadoki;+ 18  mu wa Yuda ni Elihu,+ umuvandimwe wa Dawidi;+ mu wa Isakari ni Omuri mwene Mikayeli; 19  mu wa Zabuloni ni Ishimaya mwene Obadiya; mu wa Nafutali ni Yerimoti mwene Aziriyeli; 20  mu Befurayimu ni Hoseya mwene Azaziya; mu bagize igice cy’umuryango wa Manase ni Yoweli mwene Pedaya; 21  mu bagize igice cy’umuryango wa Manase bari batuye i Gileyadi ni Ido mwene Zekariya; mu Babenyamini ni Yasiyeli mwene Abuneri;+ 22  muri bene Dani ni Azareli mwene Yerohamu. Abo bari abatware+ b’imiryango ya Isirayeli. 23  Ariko Dawidi ntiyabara abafite imyaka makumyabiri n’abatarayigezaho, kuko Yehova yari yarasezeranyije ko yari kuzagwiza Abisirayeli bakangana n’inyenyeri zo mu kirere.+ 24  Yowabu+ mwene Seruya yari yatangiye kubabara ariko ntiyarangiza.+ Iryo barura ryatumye Imana irakarira+ Isirayeli, bityo umubare wabo ntiwandikwa mu nkuru z’ibyakozwe mu gihe cy’Umwami Dawidi. 25  Azimaveti mwene Adiyeli ni we wari ushinzwe ubutunzi bw’umwami.+ Yonatani mwene Uziya ni we wari ushinzwe ubutunzi bwo mu gasozi,+ ubwo mu migi+ n’ubwo mu minara. 26  Eziri mwene Kelubu ni we wari umutware w’abakozi bakoraga mu mirima.+ 27  Shimeyi w’i Rama ni we wari ushinzwe inzabibu;+ Zabudi w’i Shefamu yari ashinzwe guhunika divayi. 28  Bayali-Hanani w’i Gedera ni we wari ushinzwe imirima y’imyelayo n’ibiti byo mu bwoko bw’umutini+ byo muri Shefela;+ naho Yowashi yari ashinzwe ububiko bw’amavuta.+ 29  Shiturayi w’i Sharoni+ ni we wari ushinzwe amashyo yarishaga i Sharoni. Shafati mwene Adulayi ni we wari ushinzwe amashyo yarishaga mu bibaya. 30  Obili w’Umwishimayeli+ ni we wari ushinzwe ingamiya;+ Yedeya w’Umunyameronoti ni we wari ushinzwe indogobe. 31  Yazizi w’Umuhagari ni we wari ushinzwe imikumbi. Abo bose bari abatware bacungaga umutungo w’Umwami Dawidi. 32  Yonatani,+ umuhungu wabo wa Dawidi, yari umugabo ujijutse,+ akaba umujyanama n’umwanditsi; Yehiyeli mwene Hakimoni+ yari ashinzwe kwita ku bana b’umwami.+ 33  Ahitofeli+ yari umujyanama+ w’umwami; Hushayi+ w’Umwaruki+ yari incuti y’umwami.+ 34  Ahitofeli yasimbuwe na Yehoyada mwene Benaya+ na Abiyatari;+ Yowabu+ yari umugaba w’ingabo z’umwami.

Ibisobanuro ahagana hasi