Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Ibyo ku Ngoma 25:1-31

25  Nuko Dawidi n’abatware+ bayoboraga abandi batware b’ingabo+ batoranya abo gukora umurimo wo kuririmba, babakura muri bene Asafu, bene Hemani+ na bene Yedutuni,+ bahanuraga bakoresheje inanga+ na nebelu+ n’ibyuma birangira.+ Muri abo ni ho havuye abatoranyirijwe gukora uwo murimo.  Muri bene Asafu: Zakuri, Yozefu,+ Netaniya na Asharela.+ Bene Asafu bagenzurwaga na Asafu+ wahanuraga ayobowe n’umwami.  Mu muryango wa Yedutuni:+ abahungu ba Yedutuni ni Gedaliya,+ Seri,+ Yeshaya,+ Shimeyi, Hashabiya na Matitiya.+ Abo uko ari batandatu bayoborwaga na se Yedutuni wahanuraga acuranga inanga, ashimira Yehova kandi amusingiza.+  Mu muryango wa Hemani:+ abahungu ba Hemani ni Bukiya,+ Mataniya,+ Uziyeli,+ Shebuweli, Yerimoti, Hananiya,+ Hanani, Eliyata,+ Gidaliti,+ Romamuti-Ezeri,+ Yoshibekasha,+ Maloti,+ Hotiri+ na Mahaziyoti.  Abo bose bari bene Hemani wari bamenya+ w’umwami, watangazaga amagambo y’Imana y’ukuri, akazamura ihembe rye asingiza Imana. Imana y’ukuri yahaye Hemani abahungu cumi na bane n’abakobwa batatu.+  Abo bose baririmbiraga mu nzu ya Yehova bayobowe na se Hemani, bacuranga ibyuma birangira,+ nebelu+ n’inanga,+ umurimo bakoreraga mu nzu y’Imana y’ukuri. Asafu, Yedutuni na Hemani babaga bayobowe n’umwami.+  Abo hamwe n’abavandimwe babo batojwe kuririmbira Yehova,+ kandi bose bari babifitemo ubuhanga.+ Bari magana abiri na mirongo inani n’umunani.  Bakoresheje ubufindo+ kugira ngo bamenye uko bari kujya bakora umurimo wabo, babukora batitaye ku mukuru cyangwa umuto,+ umuhanga+ cyangwa uwiga.  Ubufindo bwa mbere bwaguye kuri Yozefu mwene Asafu,+ ubwa kabiri bugwa kuri Gedaliya+ (we n’abavandimwe be n’abahungu be bari cumi na babiri); 10  ubwa gatatu kuri Zakuri,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 11  ubwa kane kuri Isuri,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 12  ubwa gatanu kuri Netaniya,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 13  ubwa gatandatu kuri Bukiya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 14  ubwa karindwi kuri Yesharela,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 15  ubwa munani kuri Yeshaya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 16  ubwa cyenda kuri Mataniya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 17  ubwa cumi kuri Shimeyi, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 18  ubwa cumi na bumwe kuri Azareli,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 19  ubwa cumi na bubiri kuri Hashabiya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 20  ubwa cumi na butatu kuri Shubayeli,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 21  ubwa cumi na bune kuri Matitiya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 22  ubwa cumi na butanu kuri Yeremoti, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 23  ubwa cumi na butandatu kuri Hananiya, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 24  ubwa cumi na burindwi kuri Yoshibekasha, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 25  ubwa cumi n’umunani kuri Hanani, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 26  ubwa cumi n’icyenda kuri Maloti, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 27  ubwa makumyabiri kuri Eliyata, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 28  ubwa makumyabiri na bumwe kuri Hotiri, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 29  ubwa makumyabiri na bubiri kuri Gidaliti, abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 30  ubwa makumyabiri na butatu kuri Mahaziyoti,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri; 31  ubwa makumyabiri na bune kuri Romamuti-Ezeri,+ abahungu be n’abavandimwe be: bose hamwe bari cumi na babiri.

Ibisobanuro ahagana hasi