Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

1 Ibyo ku Ngoma 11:1-47

11  Nyuma yaho, Abisirayeli+ bose bakoranira kuri Dawidi i Heburoni,+ baramubwira bati “dore turi igufwa ryawe n’umubiri wawe.+  Kuva kera na kare, ndetse n’igihe Sawuli yari akiri umwami, ni wowe wayoboraga ingabo za Isirayeli ku rugamba.+ Yehova Imana yawe yarakubwiye ati ‘ni wowe uzaragira+ ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi ni wowe uzaba umuyobozi+ w’ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.’”  Nuko abakuru b’Abisirayeli bose basanga umwami i Heburoni, maze Dawidi agirana na bo isezerano imbere ya Yehova i Heburoni, hanyuma basuka amavuta+ kuri Dawidi aba umwami wa Isirayeli, nk’uko Yehova yari yarabivuze+ binyuze kuri Samweli.+  Nyuma yaho Dawidi n’Abisirayeli bose bajya i Yerusalemu,+ ari yo Yebusi;+ icyo gihe Abayebusi+ ni bo bari bahatuye.  Abaturage b’i Yebusi babwira Dawidi bati “ntuzinjira hano.”+ Ariko Dawidi yigarurira igihome cy’i Siyoni,+ ari wo Murwa wa Dawidi.+  Dawidi aravuga ati “umuntu wese uri butange abandi kwica+ Abayebusi, azaba umutware n’igikomangoma.” Yowabu+ mwene Seruya abimburira abandi gutera, aba ari we ugirwa umutware.  Nuko Dawidi atura ahantu hagerwa bigoranye.+ Ni yo mpamvu bahise Umurwa wa Dawidi.+  Dawidi atangira kubaka uwo murwa impande zose, kuva i Milo* kugeza mu nkengero zawo zose, ariko Yowabu ni we wongeye kubaka+ ahandi hari hasigaye mu murwa.  Dawidi yagendaga arushaho gukomera cyane,+ kuko Yehova nyir’ingabo yari kumwe na we.+ 10  Aba ni bo batware batwaraga abanyambaraga+ ba Dawidi, bafatanyije n’Abisirayeli bose kwimika Dawidi ngo abe umwami, nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije+ Isirayeli. 11  Aya ni yo mazina y’intwari za Dawidi: Yashobeyamu+ wabyawe n’Umunyahakimoni, yari umutware wa ba bandi batatu. Yabanguye icumu rye yica abantu magana atatu ingunga imwe.+ 12  Yakurikirwaga na Eleyazari+ mwene Dodo w’Umwahohi.+ Yari umwe muri za ntwari eshatu.+ 13  Ni we wari kumwe na Dawidi ahitwa Pasi-Damimu,+ aho Abafilisitiya bari bakoraniye biteguye kurwana. Aho hantu hari umurima w’ingano za sayiri. Icyo gihe abantu bari bahunze Abafilisitiya.+ 14  Ariko we ashinga ibirindiro hagati muri uwo murima awirukanamo Abafilisitiya akomeza kubica, Yehova atuma Abisirayeli batsinda+ bidasubirwaho.+ 15  Nuko abo batatu mu batware mirongo itatu+ baramanuka bagera ku rutare, aho Dawidi yari ari mu buvumo bwa Adulamu,+ kandi ingabo z’Abafilisitiya zari zikambitse mu kibaya cya Refayimu.+ 16  Dawidi yari ahantu hagerwa bigoranye;+ icyo gihe ibirindiro by’ingabo z’Abafilisitiya+ zagendaga imbere y’izindi byari i Betelehemu. 17  Hashize akanya Dawidi yumva agize inyota, maze aravuga ati “uwansomya+ ku tuzi two mu iriba ryo ku marembo y’i Betelehemu!”+ 18  Nuko izo ntwari eshatu zinyura mu nkambi y’Abafilisitiya zirwana, zivoma amazi mu iriba ryo ku marembo y’i Betelehemu ziyazanira Dawidi.+ Dawidi yanga kuyanywa, ayasuka imbere ya Yehova.+ 19  Aravuga ati “Mana yanjye, ntibikabeho ko nkora ibintu nk’ibi! Ese nanywa amaraso+ y’aba bantu bahaze ubugingo bwabo? Bagiye kuvoma aya mazi bahaze ubugingo bwabo.” Nuko ntiyemera kuyanywa.+ Ibyo ni byo byakozwe n’izo ntwari eshatu. 20  Naho Abishayi+ umuvandimwe wa Yowabu,+ yabaye umutware wa batatu; yabanguye icumu rye yica abantu magana atatu, aba icyamamare nka ba bandi batatu. 21  Muri abo batatu ni we wari intwari cyane kurusha abo bandi babiri, kandi yabaye umutware wabo. Ariko ntiyigeze agera+ ku rwego rwa ba bandi batatu ba mbere. 22  Benaya+ mwene Yehoyada+ umugabo w’intwari wakoze byinshi i Kabuseli,+ ni we wishe abahungu babiri ba Ariyeli w’i Mowabu. Nanone ni we wamanutse akicira intare+ mu rwobo rw’amazi igihe shelegi yari yaguye. 23  Ni we wishe umugabo w’Umunyegiputa wari munini bidasanzwe, afite uburebure bw’imikono* itanu.+ Uwo Munyegiputa yari afite icumu+ rifite uruti rungana n’igiti cy’umuboshyi. Nyamara Benaya yamanutse afite inkoni yonyine, ashikuza uwo Munyegiputa icumu rye ararimwicisha.+ 24  Ibyo ni byo Benaya mwene Yehoyada yakoze, kandi yari yarihesheje izina muri za ntwari eshatu. 25  Nubwo ari we wari intwari cyane kurusha ba bandi mirongo itatu, ntiyigeze agera ku rwego rwa ba batatu ba mbere.+ Icyakora Dawidi yamugize umutware w’abamurinda.+ 26  Abagabo bari intwari mu ngabo za Dawidi ni Asaheli+ umuvandimwe wa Yowabu, Eluhanani+ mwene Dodo w’i Betelehemu, 27  Shamoti+ w’Umunyaharori, Helesi w’Umunyapeloni,+ 28  , Ira+ mwene Ikeshi w’i Tekowa, Abiyezeri wo muri Anatoti,+ 29  Sibekayi+ w’i Husha, Ilayi w’Umwahohi,+ 30  Maharayi+ w’i Netofa,+ Heledi+ mwene Bayana w’i Netofa, 31  Itayi mwene Ribayi+ w’i Gibeya+ y’Ababenyamini,+ Benaya w’Umunyapiratoni,+ 32  , Hurayi wo mu bibaya by’i Gashi,+ Abiyeli wo muri Araba, 33  Azimaveti w’i Bahurimu,+ Eliyahaba w’i Shaluboni, 34  bene Hashemu w’Umugizoni, Yonatani+ mwene Shage w’Umuharari, 35  Ahiyamu mwene Sakari+ w’Umuharari, Elifali+ mwene Uri, 36  Heferi w’Umumekerati, Ahiya w’Umunyapeloni, 37  Hesiro w’i Karumeli,+ Narayi mwene Ezubayi, 38  Yoweli umuvandimwe wa Natani,+ Mibuhari mwene Hagiri, 39  Seleki w’Umwamoni, Naharayi w’i Beroti, watwazaga intwaro Yowabu mwene Seruya, 40  Ira w’Umuyeteri, Garebu+ w’Umuyeteri, 41  Uriya+ w’Umuheti,+ Zabadi mwene Ahilayi, 42  Adina mwene Shiza w’Umurubeni, umutware w’Abarubeni wari kumwe n’abantu mirongo itatu, 43  Hanani mwene Maka, Yoshafati w’Umumituni, 44  Uziya wo muri Ashitaroti, Shama na Yeyeli, bene Hotamu wo muri Aroweri, 45  Yediyayeli mwene Shimuri n’umuvandimwe we Yoha w’Umutisi, 46  Eliyeli w’Umumahavi, Yeribayi na Yoshaviya bene Elunamu, Ituma w’Umumowabu, 47  Eliyeli, Obedi na Yasiyeli w’Umumesoba.

Ibisobanuro ahagana hasi