Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Ibyo ku Ngoma 10:1-14

10  Abafilisitiya+ bateye Abisirayeli, Abisirayeli barabahunga, Abafilisitiya bakomeza kubicira ku musozi wa Gilibowa.+  Abafilisitiya basatira Sawuli n’abahungu be, bica Yonatani+ na Abinadabu+ na Maliki-Shuwa,+ abahungu ba Sawuli.+  Urugamba rurahinana rwibasira Sawuli, abarashi baza kumubona, baramukomeretsa.+  Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro+ ati “kura inkota+ yawe unsogote, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza kunyica urubozo.”+ Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga,+ kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye ayishitaho.+  Uwatwazaga Sawuli intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye arapfa.+  Nguko uko Sawuli n’abahungu be batatu n’abo mu nzu ye bose bapfiriye icyarimwe.+  Abisirayeli bose bari batuye mu bibaya babonye ko ingabo za Sawuli zahunze kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu migi yabo barahunga,+ maze Abafilisitiya baraza bayituramo.  Bukeye, Abafilisitiya baje gucuza+ intumbi, basanga Sawuli n’abahungu be baguye ku musozi wa Gilibowa.+  Baramucuza, bamuca umutwe+ bamwambura n’intwaro ze, bohereza intumwa mu gihugu cy’Abafilisitiya hose ngo zibimenyeshe+ ibigirwamana+ byabo n’abaturage. 10  Hanyuma intwaro ze bazishyira mu nzu y’imana yabo,+ igihanga cye bakimanika ku nzu ya Dagoni.+ 11  Abaturage bose b’i Yabeshi+ y’i Gileyadi bumva ibyo Abafilisitiya bari bakoreye Sawuli byose.+ 12  Abagabo b’intwari bose bahita bahaguruka, batwara umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be bayizana i Yabeshi, amagufwa yabo bayahamba munsi y’igiti kinini+ i Yabeshi,+ bamara iminsi irindwi biyiriza ubusa.+ 13  Nguko uko Sawuli yapfuye azize ubuhemu bwe, kuko yahemukiye+ Yehova ntiyumvire ijambo rya Yehova, kandi akaba yaragiye gushikisha ku mushitsi.+ 14  Ntiyigeze agisha Yehova inama.+ Ni cyo cyatumye Imana imwica, ubwami bwe ikabuha Dawidi mwene Yesayi.+

Ibisobanuro ahagana hasi