Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Abami 5:1-18

5  Hiramu+ umwami w’i Tiro+ yumvise ko Salomo ari we wasutsweho amavuta ngo abe umwami mu cyimbo cya se, amutumaho abagaragu be,+ kuko uhereye kera kose Hiramu yari incuti ya Dawidi.+  Salomo na we atuma kuri Hiramu+ ati  “wowe ubwawe uzi neza ko data Dawidi atashoboye kubakira inzu izina rya Yehova Imana ye bitewe n’intambara+ yahoragamo azitejwe n’abanzi bari bamukikije, kugeza aho Yehova yashyiriye abanzi be munsi y’ibirenge bye.  None Yehova Imana yanjye yampaye amahoro impande zose.+ Nta mubisha mfite kandi nta kibi kiriho.+  Ndashaka kubaka inzu izitirirwa izina rya Yehova Imana yanjye,+ nk’uko Yehova yabisezeranyije data Dawidi ati ‘umwana wawe nzicaza ku ntebe yawe y’ubwami akagusimbura, ni we uzubakira inzu izina ryanjye.’+  None tegeka ko bantemera amasederi yo muri Libani;+ abagaragu banjye bazakorana n’abawe, kandi ibihembo by’abagaragu bawe uzanca byose nzabiguha, kuko uzi neza ko muri twe nta muntu uzi gutema ibiti nk’Abanyasidoni.”+  Hiramu+ akimara kumva amagambo ya Salomo aranezerwa cyane, maze aravuga ati “Yehova ashimwe+ we wahaye Dawidi umwana w’umunyabwenge+ wo gutegeka ubu bwoko butabarika!”+  Nuko Hiramu atuma kuri Salomo ati “ibyo wantumyeho nabyumvise. Nzaguha ibiti wifuza byose by’amasederi n’ibiti by’imiberoshi.+  Abagaragu banjye bazabivana muri Libani+ babimanukane babigeze ku nyanja. Nzabihambiranya nk’ibihare, mbyambutse inyanja mbigeze aho uzambwira+ maze mbisatuze, nawe uze ubitware. Icyo ngusaba ni uko nawe wajya umpa ibyokurya by’abo mu rugo rwanjye.”+ 10  Hiramu akajya aha Salomo ibiti by’amasederi n’ibiti by’imiberoshi yifuzaga byose. 11  Salomo na we akajya aha Hiramu koru+ ibihumbi makumyabiri z’ingano kugira ngo zibe ibyokurya by’abo mu rugo rwa Hiramu, na koru makumyabiri z’amavuta y’imyelayo isekuye.+ Ibyo ni byo Salomo yahaga Hiramu uko umwaka utashye.+ 12  Nuko Yehova na we aha Salomo ubwenge nk’uko yari yarabimusezeranyije;+ Hiramu na Salomo babana neza, ndetse bagirana isezerano. 13  Umwami Salomo yazanaga abo gukora imirimo y’agahato abakuye muri Isirayeli hose. Abakoraga imirimo y’agahato+ bari ibihumbi mirongo itatu. 14  Yaboherezaga muri Libani mu byiciro, buri kwezi akohereza abantu ibihumbi icumi. Bamaraga ukwezi kumwe muri Libani, andi abiri bakayamara mu ngo zabo.+ Adoniramu+ ni we wari umutware w’abakoraga imirimo+ y’agahato.+ 15  Salomo yari afite+ abakozi ibihumbi mirongo irindwi bo kwikorera imitwaro,+ n’abakozi ibihumbi mirongo inani bo guconga amabuye+ mu misozi.+ 16  Abo bose biyongeraga ku batware+ ba Salomo bari bahagarariye imirimo, ni ukuvuga abantu ibihumbi bitatu na magana atatu bari bahagarariye+ abakoraga imirimo. 17  Umwami ategeka ko bacukura amabuye manini, amabuye ahenze cyane,+ kugira ngo bubake urufatiro+ rw’iyo nzu bakoresheje amabuye aconze.+ 18  Abubatsi ba Salomo n’abubatsi ba Hiramu n’Abagebali+ baconga amabuye; bategura ibiti n’amabuye byo kubaka iyo nzu.

Ibisobanuro ahagana hasi