Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Abami 4:1-34

4  Umwami Salomo akomeza gutegeka Isirayeli yose.+  Abatware+ be bari aba: Azariya mwene Sadoki+ yari umutambyi.  Elihorefu na Ahiya bene Shisha bari abanyamabanga.+ Yehoshafati+ mwene Ahiludi yari umwanditsi.  Benaya+ mwene Yehoyada yari umugaba w’ingabo,+ Sadoki na Abiyatari+ bari abatambyi.  Azariya mwene Natani+ yari umukuru w’ibisonga by’umwami, Zabudi mwene Natani yari umutambyi, akaba n’incuti+ y’umwami.  Ahishari yari umutware w’urugo rw’umwami, Adoniramu+ mwene Abuda yari umutware w’abakoraga imirimo y’agahato.+  Salomo yari afite ibisonga cumi na bibiri muri Isirayeli yose byazaniraga umwami n’abo mu rugo rwe ingemu. Buri wese yagiraga ukwezi kumwe mu mwaka ko kuzana ingemu.+  Aya ni yo mazina y’ibyo bisonga: mwene Huri yari ashinzwe akarere k’imisozi miremire ya Efurayimu.+  Mwene Dekeri yari ashinzwe Makasi, Shalubimu,+ Beti-Shemeshi+ na Eloni-Beti-Harani. 10  Mwene Hesedi yari ashinzwe Aruboti (harimo n’i Soko n’igihugu cyose cya Heferi).+ 11  Mwene Abinadabu yari ashinzwe imisozi ya Dori+ (akaba yaraje gushyingiranwa na Tafati umukobwa wa Salomo). 12  Bayana mwene Ahiludi yari ashinzwe i Tanaki,+ i Megido+ n’i Beti-Sheyani+ hose, hakaba hari hafi y’i Saretani+ munsi y’i Yezereli,+ uhereye i Beti-Sheyani ukageza Abeli-Mehola+ no mu karere ka Yokimeyamu.+ 13  Mwene Geberi yari ashinzwe i Ramoti-Gileyadi+ (harimo n’imidugudu ya Yayiri+ mwene Manase iri i Gileyadi,+ n’akarere ka Arugobu+ kari i Bashani,+ ni ukuvuga imigi mirongo itandatu migari igoswe n’inkuta, ifite n’ibihindizo bicuzwe mu miringa). 14  Ahinadabu mwene Ido yari ashinzwe i Mahanayimu.+ 15  Ahimasi yari ashinzwe akarere ka Nafutali+ (na we yashyingiranywe n’umukobwa wa Salomo witwaga Basemati).+ 16  Bayana mwene Hushayi yari ashinzwe muri Asheri+ n’i Beyaloti. 17  Yehoshafati mwene Paruwa yari ashinzwe akarere ka Isakari.+ 18  Shimeyi+ mwene Ela yari ashinzwe akarere ka Benyamini.+ 19  Geberi mwene Uri yari ashinzwe igihugu cya Gileyadi,+ igihugu cya Sihoni+ umwami w’Abamori+ n’icya Ogi+ umwami w’i Bashani,+ kandi hari igisonga kimwe cyategekaga ibindi bisonga byose byo mu gihugu. 20  Abayuda n’Abisirayeli bari benshi cyane banganya ubwinshi n’umusenyi wo ku nyanja.+ Bararyaga, bakanywa kandi bakanezerwa.+ 21  Salomo yategekaga ibihugu byose uhereye kuri rwa Ruzi+ ukageza ku gihugu cy’Abafilisitiya no ku rugabano rwa Egiputa. Bazaniraga Salomo amakoro kandi bakomeje kumukorera mu minsi yose yo kubaho kwe.+ 22  Buri munsi ibyokurya byo mu rugo rwa Salomo byabaga ari koru* mirongo itatu+ z’ifu inoze na koru mirongo itandatu z’ifu isanzwe, 23  inka icumi z’imishishe, inka makumyabiri zo mu rwuri n’intama ijana, byiyongera ku mpala,+ amasha,+ ifumberi n’inyoni zibyibushye. 24  Yategekaga ibihugu byose byo mu burengerazuba bwa rwa Ruzi,+ uhereye i Tifusa ukageza i Gaza+ ndetse n’abami bose bo mu burengerazuba bwa rwa Ruzi,+ kandi mu turere twe twose harangwaga amahoro.+ 25  Nuko mu minsi yose ya Salomo Abayuda+ n’Abisirayeli bakomeza kwibera amahoro,+ buri wese atuye munsi y’umuzabibu we no munsi y’umutini we,+ uhereye i Dani ukageza i Beri-Sheba.+ 26  Salomo yari afite ibiraro ibihumbi mirongo ine by’amafarashi+ yakururaga amagare ye,+ n’abantu ibihumbi cumi na bibiri bagendera ku mafarashi. 27  Ibyo bisonga+ byazaniraga ingemu Umwami Salomo, n’umuntu wese wariraga ku meza y’Umwami Salomo, buri gisonga kikazana ingemu uko ukwezi kwacyo kugeze. Nta kintu na kimwe cyaburaga. 28  Bazanaga ingano za sayiri n’ubwatsi bw’amafarashi n’ubw’amafarashi akurura amagare,+ aho byabaga bikenewe hose, buri wese akurikije inshingano ye.+ 29  Imana ikomeza guha Salomo ubwenge+ n’ubuhanga+ bwinshi cyane n’umutima ujijutse,+ bingana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja.+ 30  Ubwenge bwa Salomo bwari bwinshi cyane+ kurusha ubw’ab’Iburasirazuba bose+ n’ubw’Abanyegiputa.+ 31  Yari umunyabwenge cyane kurusha undi muntu uwo ari we wese. Yarushaga ubwenge Etani+ mwene Zera na Hemani+ na Kalukoli+ na Dara bene Maholi. Nuko aba icyamamare mu mahanga yose yari amukikije.+ 32  Yashoboraga kuvuga imigani ibihumbi bitatu,+ kandi yari yarahimbye indirimbo+ igihumbi n’eshanu. 33  Yashoboraga gusobanura ibirebana n’ibiti, uhereye ku masederi yo muri Libani+ ukageza kuri hisopu+ imera ku nkuta. Yashoboraga gusobanura iby’inyamaswa,+ ibiguruka,+ ibikururuka+ n’ibihereranye n’amafi.+ 34  Abantu bavaga mu mahanga yose bakaza kumva ubwenge bwa Salomo,+ ndetse hazaga n’ababaga boherejwe n’abami bose bo ku isi bumvaga iby’ubwenge bwe.+

Ibisobanuro ahagana hasi