Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Abami 3:1-28

3  Nuko Salomo aba umukwe+ wa Farawo umwami wa Egiputa, arongora umukobwa we+ amujyana mu Murwa wa Dawidi,+ kugeza igihe yarangirije kubaka inzu ye+ n’inzu ya Yehova+ n’urukuta rugose Yerusalemu.+  Icyakora abantu batambiraga ibitambo ku tununga,+ kuko kugeza icyo gihe nta nzu yari yarubakiwe izina rya Yehova.+  Salomo akomeza gukunda+ Yehova yumvira amategeko ya se Dawidi.+ Icyakora ku tununga+ ni ho yoserezaga ibitambo.  Nuko umwami ajya i Gibeyoni+ gutambirayo ibitambo, kuko aho ari ho hari akanunga gakomeye kurusha utundi.+ Salomo yosereza kuri icyo gicaniro ibitambo igihumbi bikongorwa n’umuriro.+  Salomo ari i Gibeyoni Yehova amubonekera+ mu nzozi+ nijoro. Imana iramubwira iti “gira icyo unsaba ndakiguha.”+  Salomo aravuga ati “wowe ubwawe wagiye ugaragariza ineza nyinshi yuje urukundo+ umugaragu wawe data Dawidi kuko yagenderaga imbere yawe mu kuri, akiranuka+ kandi afite umutima ugutunganiye. Wakomeje kumugaragariza iyi neza nyinshi yuje urukundo, umuha umwana ngo yicare ku ntebe ye y’ubwami nk’uko bimeze uyu munsi.+  None Yehova Mana yanjye, wagize umugaragu wawe umwami mu cyimbo cya data Dawidi kandi ndi umwana muto.+ Sindaba inararibonye.+  Umugaragu wawe ndi hagati y’ubwoko watoranyije:+ ni abantu benshi cyane batabarika kubera ubwinshi bwabo.+  Uhe umugaragu wawe umutima wumvira kugira ngo acire imanza+ ubwoko bwawe, amenye gutandukanya icyiza n’ikibi.+ None se ni nde wabasha gucira imanza+ ubu bwoko bwawe butoroshye?”+ 10  Yehova ashimishwa n’ibyo Salomo amusabye.+ 11  Imana iramubwira iti “ubwo ibyo ari byo usabye, ntiwisabire kurama cyangwa ngo wisabire ubukire+ cyangwa ubugingo bw’abanzi bawe, ahubwo ukisabira ubwenge bwo guca imanza,+ 12  nzaguha ibyo unsabye.+ Nzaguha umutima w’ubwenge no gusobanukirwa,+ ku buryo nta muntu uzahwana nawe mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzahwana nawe.+ 13  Ndetse nzaguha n’ibyo utasabye.+ Nzaguha ubukire+ n’icyubahiro, ku buryo nta n’umwe mu bami uzahwana nawe iminsi yose yo kubaho kwawe.+ 14  Kandi nugendera mu nzira zanjye, ugakomeza amabwiriza yanjye+ n’amategeko yanjye nk’uko so Dawidi yabigenje,+ nzaguha no kurama.”+ 15  Salomo akangutse+ asanga yarotaga. Nuko aza i Yerusalemu ahagarara imbere y’isanduku+ y’isezerano rya Yehova, atamba ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa,+ kandi akoreshereza ibirori+ abagaragu be bose.+ 16  Hashize igihe abagore babiri bari indaya+ basanga umwami bahagarara imbere ye.+ 17  Umugore umwe aravuga ati “nyagasani,+ jye n’uyu mugore tubana mu nzu. None nabyaye umwana turi kumwe mu nzu. 18  Hashize iminsi itatu mbyaye, uyu mugore na we arabyara, turi kumwe twembi. Nta wundi muntu wabanaga natwe mu nzu, uretse twe twembi. 19  Nyuma yaho umwana w’uyu mugore yaje gupfa nijoro, kuko yari yamuryamiye. 20  Nuko mu gicuku arabyuka afata umwana wanjye amukura iruhande rwanjye igihe umuja wawe nari nsinziriye, amushyira mu gituza cye; naho umwana we wapfuye amushyira mu gituza cyanjye. 21  Nkangutse ngo nonse+ umwana wanjye, nsanga yapfuye. Ariko mu gitondo mwitegereje neza nsanga atari uwo nabyaye.” 22  Icyakora wa mugore wundi aravuga ati “oya, umwana muzima ni we wanjye, uwawe ni we wapfuye!” Wa mugore wa mbere akomeza kuvuga ati “oya, uwawe ni we wapfuye, umuzima ni uwanjye.” Bakomeza guterana amagambo imbere y’umwami.+ 23  Amaherezo umwami aravuga ati “uyu aravuga ati ‘uyu mwana muzima ni uwanjye, uwawe ni we wapfuye!’ Uriya na we akavuga ati ‘oya, umwana wawe ni we wapfuye, umuzima ni uwanjye!’ ” 24  Umwami aravuga+ ati “nimunzanire inkota.” Nuko bazanira umwami inkota. 25  Umwami aravuga ati “uyu mwana muzima nimumucemo kabiri, igice kimwe mugihe umugore umwe, ikindi mugihe undi.” 26  Ariko umugore wari nyina w’uwo mwana amugirira+ impuhwe za kibyeyi,+ ahita abwira umwami ati “nyihanganira gato+ nyagasani! Uyu mugore nimumuhe umwana muzima! Nyamuneka ntimumwice.” Wa mugore wundi we aravuga ati “nimumucemo kabiri twese tumubure!”+ 27  Umwami aravuga ati “uwo mwana muzima ntimumwice; mumuhe uyu mugore kuko ari we nyina.” 28  Abisirayeli bose bumvise urubanza+ umwami yaciye baramutinya cyane,+ kuko babonaga ko yari afite ubwenge+ buturuka ku Mana bwatumaga aca imanza neza.

Ibisobanuro ahagana hasi