Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Abami 18:1-46

18  Hashize igihe kirekire,+ Yehova abwira Eliya mu mwaka wa gatatu ati “genda wiyereke Ahabu kuko niyemeje kugusha imvura mu gihugu.”+  Nuko Eliya ajya kwiyereka Ahabu igihe inzara yacaga ibintu+ i Samariya.  Hagati aho Ahabu atumaho Obadiya wari umutware w’urugo rwe.+ (Obadiya yari umuntu utinya+ Yehova cyane.  Igihe Yezebeli+ yicaga abahanuzi ba Yehova,+ Obadiya yafashe abahanuzi ijana abahisha mu buvumo, mirongo itanu ukwabo n’abandi mirongo itanu ukwabo, akajya abazanira ibyokurya n’amazi.)+  Ahabu abwira Obadiya ati “genda uzenguruke igihugu cyose ugere ku mariba yose no ku tugezi two mu bibaya twose. Ahari twabona ahantu hari ubwatsi butoshye+ tugakiza amafarashi n’inyumbu, ntihagire amatungo yongera gupfa.”+  Nuko bumvikana aho buri wese ari bunyure. Ahabu afata inzira imwe, Obadiya na we afata indi nzira.+  Obadiya ari mu nzira agenda, ahura na Eliya,+ ahita amumenya, amwikubita imbere+ aramubwira ati “databuja+ Eliya, ese ni wowe?”  Aramusubiza ati “ni jye. Genda ubwire shobuja+ uti ‘Eliya yaje.’ ”  Ariko Obadiya aramubwira ati “nacumuye+ iki cyatuma uhana umugaragu wawe mu maboko ya Ahabu kugira ngo anyice? 10  Nkurahiye Yehova Imana nzima ukorera,+ ko nta gihugu cyangwa ubwami na bumwe atoherejemo abantu ngo bajye kugushaka. Iyo bamubwiraga bati ‘ntabwo ari ino,’ yarahizaga ubwo bwami cyangwa icyo gihugu ko batigeze bakubona.+ 11  None urambwiye uti ‘genda ubwire shobuja uti “Eliya yaje.” ’ 12  Nzi neza ko ningusiga aha umwuka+ wa Yehova uri bukujyane ahantu ntazi. Nimbwira Ahabu akaza akakubura aranyica,+ kandi umugaragu wawe yaratinye Yehova kuva mu buto bwe.+ 13  Ese databuja ntiyumvise ibyo nakoze igihe Yezebeli yicaga abahanuzi ba Yehova, ukuntu nahishe bamwe mu bahanuzi ba Yehova, nkabahisha mu buvumo ari ijana, mirongo itanu ukwabo n’abandi mirongo itanu ukwabo,+ nkajya mbazanira ibyokurya n’amazi?+ 14  None urambwiye uti ‘genda ubwire shobuja uti “Eliya yaje.” ’ Ari bunyice nta kabuza.”+ 15  Ariko Eliya aramusubiza ati “ndahiye Yehova nyir’ingabo,+ Imana nzima nkorera,+ ko uyu munsi ndi bwiyereke Ahabu.” 16  Nuko Obadiya aragenda ajya kureba Ahabu arabimubwira, Ahabu na we ajya gusanganira Eliya. 17  Ahabu akubise amaso Eliya, ahita amubwira ati “uratinyutse uraje n’ibyago wateje Isirayeli?”+ 18  Eliya aramusubiza ati “si jye wateje ibyago+ Isirayeli, ahubwo ni wowe n’inzu ya so,+ kuko mwaretse amategeko ya Yehova+ mugakurikira Bayali.+ 19  None tuma ku Bisirayeli bose bakoranire ku musozi wa Karumeli,+ no ku bahanuzi magana ane na mirongo itanu ba Bayali+ na ba bahanuzi magana ane basenga inkingi yera y’igiti,+ barira ku meza ya Yezebeli.”+ 20  Ahabu atuma ku Bisirayeli bose akoranyiriza n’abo bahanuzi+ ku musozi wa Karumeli. 21  Eliya yegera abantu bose arababwira ati “muzahera mu rungabangabo kugeza ryari?+ Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukurikire,+ ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukurikira.” Abantu ntibamusubiza ijambo na rimwe. 22  Eliya abwira abantu ati “ni jye muhanuzi wa Yehova+ usigaye jyenyine, naho abahanuzi ba Bayali bo ni magana ane na mirongo itanu. 23  None nibaduhe ibimasa bibiri bikiri bito, bahitemo ikimasa kimwe bakibage bagicemo ibice babishyire ku nkwi, ariko ntibashyireho umuriro. Nanjye ndafata ikindi kimasa kikiri gito nkibage ngishyire ku nkwi, ariko si ndi bushyireho umuriro. 24  Mwambaze izina ry’imana yanyu+ nanjye ndambaza izina rya Yehova. Imana y’ukuri iri busubize yohereza umuriro,+ iraba ari yo Mana y’ukuri.”+ Abantu bose baravuga bati “ibyo uvuze ni byiza.” 25  Eliya abwira abahanuzi ba Bayali ati “kubera ko mwe muri benshi, mubanze muhitemo ikimasa kikiri gito mukibage, hanyuma mwambaze izina ry’imana yanyu ariko ntimushyireho umuriro.” 26  Nuko bafata ikimasa kikiri gito yari yabahaye barakibaga. Bahera mu gitondo bageza saa sita bambaza izina rya Bayali bati “Bayali we, dusubize!” Ariko ntihagira ijwi bumva,+ ntihagira n’ubasubiza.+ Bakomeza kubyina basimbuka bazenguruka igicaniro bari bubatse. 27  Bigeze saa sita, Eliya atangira kubavugiraho+ ati “nimuhamagare cyane kuko ari imana;+ ishobora kuba ifite ikibazo ihugiyemo, cyangwa se yagiye mu bwiherero+ kuko ishaka kwituma.+ Cyangwa se wenda irasinziriye nimuyikangure!”+ 28  Bahamagara mu ijwi rirenga, ari na ko bikebaguza+ ibyuma n’amacumu nk’uko umugenzo wabo wari uri, kugeza aho batangiye kuvirirana. 29  Bakomeza kwitwara nk’abahanuzi+ saa sita zirarenga, birinda bigera igihe cyo gutura ituro ry’ibinyampeke nta jwi barumva, nta wurabasubiza cyangwa ngo abiteho.+ 30  Amaherezo Eliya abwira abantu bose ati “nimwigire hino.” Nuko bose baramwegera. Atangira gusana igicaniro cya Yehova cyari cyarasenyutse.+ 31  Eliya afata amabuye cumi n’abiri angana n’umubare w’imiryango cumi n’ibiri ya bene Yakobo, uwo Yehova yari yarabwiye+ ati “uzitwa Isirayeli.”+ 32  Ayo mabuye ayubakisha igicaniro+ cyo kubahisha izina rya Yehova,+ agicira uruhavu rukizengurutse rufite ubuso bungana n’ahantu haterwa seya* ebyiri z’ibinyampeke. 33  Hanyuma ashyira inkwi+ ku gicaniro, abaga cya kimasa kikiri gito agicamo ibice abishyira ku nkwi. Aravuga ati “mwuzuze amazi intango enye muyasuke ku gitambo gikongorwa n’umuriro no ku nkwi.” 34  Arababwira ati “nimwongere musukeho ayandi,” barongera bayasukaho. Ariko arongera ati “nimwongere incuro ya gatatu,” barongera bayasukaho incuro ya gatatu. 35  Amazi yuzura igicaniro impande zose, na rwa ruhavu arwuzuza amazi. 36  Nuko igihe+ cyo gutura ituro ry’ibinyampeke kigeze, umuhanuzi Eliya yegera igicaniro, aravuga ati “Yehova Mana ya Aburahamu,+ Isaka+ na Isirayeli,+ erekana uyu munsi ko ari wowe Mana muri Isirayeli,+ ko ndi umugaragu wawe kandi ko ibi byose nabikoze ntumwe nawe.+ 37  Yehova ndakwinginze, nsubiza, nsubiza kugira ngo aba bantu bamenye ko wowe Yehova+ ari wowe Mana y’ukuri, ko ari wowe utumye imitima yabo ihindukira.”+ 38  Umuriro+ wa Yehova uramanuka utwika igitambo gikongorwa n’umuriro,+ utwika n’inkwi n’amabuye n’umukungugu, ukamya n’amazi yari yuzuye muri rwa ruhavu.+ 39  Abantu bose babibonye bahita bikubita hasi bubamye+ baravuga bati “Yehova ni we Mana y’ukuri! Yehova ni we Mana y’ukuri!” 40  Eliya arababwira ati “mufate abahanuzi ba Bayali, ntihagire n’umwe ubacika!” Bahita babafata, Eliya abamanukana mu kibaya cya Kishoni+ abicirayo.+ 41  Nuko Eliya abwira Ahabu ati “zamuka urye kandi unywe+ kuko numva ikiriri cy’imvura y’impangukano.”+ 42  Ahabu arazamuka ajya kurya no kunywa. Eliya we arazamuka ajya ku mpinga y’umusozi wa Karumeli, arasutama+ yubika umutwe mu maguru.+ 43  Abwira umugaragu we ati “zamuka urebe mu cyerekezo cy’inyanja.” Arazamuka arahareba aramubwira ati “nta kintu mbonye.” Amusubizayo incuro ndwi zose.+ 44  Ku ncuro ya karindwi aravuga ati “mbonye igicu gito kingana n’ikiganza kizamuka gituruka mu nyanja.”+ Eliya aramubwira ati “zamuka ubwire Ahabu uti ‘zirika amafarashi ku igare+ ryawe umanuke imvura itakubuza kugenda!’ ” 45  Hagati aho ikirere kizimagizwa n’ibicu n’umuyaga,+ hatangira kugwa imvura nyinshi cyane y’impangukano.+ Ahabu yari mu igare rye agana i Yezereli.+ 46  Ukuboko kwa Yehova kuba kuri Eliya,+ aracebura+ agenda yiruka atanga Ahabu i Yezereli.+

Ibisobanuro ahagana hasi