Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Abami 13:1-34

13  Hari umuntu+ w’Imana waje i Beteli aturutse i Buyuda azanywe n’ijambo+ rya Yehova. Icyo gihe Yerobowamu yari ahagaze iruhande rw’igicaniro+ yosa igitambo.+  Uwo muntu w’Imana abwirijwe n’ijambo rya Yehova, arangurura ijwi avuma icyo gicaniro ati “wa gicaniro we, wa gicaniro we! Yehova aravuze ati ‘mu nzu ya Dawidi hazavuka umwana w’umuhungu uzitwa Yosiya.+ Azagutambiraho abatambyi bo ku tununga bakoserezaho ibitambo, kandi azagutwikiraho amagufwa y’abantu.’ ”+  Uwo munsi atanga ikimenyetso+ aravuga ati “iki ni cyo kimenyetso Yehova yatanze: dore igicaniro kigiye gusadukamo kabiri, kandi ivu rikiriho rivanze n’urugimbu rigiye guseseka.”  Umwami Yerobowamu yumvise amagambo umuntu w’Imana y’ukuri avuze avuma igicaniro cy’i Beteli, amutunga ukuboko kwari ku gicaniro maze aravuga ati “nimumufate!”+ Uwo mwanya ukuboko yari atunze uwo muntu w’Imana guhita kumirana, ntiyashobora kukugarura.+  Icyo gicaniro gisadukamo kabiri, ivu ririmo urugimbu ryo kuri icyo gicaniro riraseseka, nk’uko umuntu w’Imana y’ukuri yari yabitanze ho ikimenyetso, abwirijwe n’ijambo rya Yehova.+  Umwami abwira uwo muntu w’Imana y’ukuri ati “ndakwinginze, nyingingira Yehova Imana yawe, unsabire kugira ngo ukuboko kwanjye gukire.”+ Uwo muntu w’Imana y’ukuri yinginga+ Yehova, ukuboko k’umwami kurakira, gusubira uko kwari kumeze mbere.+  Umwami abwira uwo muntu w’Imana y’ukuri ati “ngwino tujyane mu rugo ugire icyo urya+ kandi nguhe impano.”+  Ariko uwo muntu w’Imana y’ukuri abwira umwami ati “niyo wampa icya kabiri cy’ibyo mu nzu yawe+ sinajyana nawe;+ sinarira umugati aha hantu cyangwa ngo mpanywere amazi,  kuko Yehova yantegetse binyuze ku ijambo rye ati ‘nturye umugati+ cyangwa ngo unywe amazi, kandi nutaha ntuzasubize inzira yakuzanye.’ ” 10  Nuko aragenda anyura indi nzira, ntiyasubiza inzira yamuzanye i Beteli. 11  Aho i Beteli hari umuhanuzi w’umusaza.+ Nuko abahungu be baraza bamubwira ibintu byose umuntu w’Imana y’ukuri yari yakoreye i Beteli uwo munsi, n’amagambo yari yabwiye umwami; byose babibwira se. 12  Se arababaza ati “yagiye anyuze iyihe nzira?” Abo bahungu be bamwereka inzira umuntu w’Imana y’ukuri wari waturutse i Buyuda yanyuzemo agenda. 13  Abwira abahungu be ati “nimuntegurire indogobe.” Bamutegurira indogobe,+ ayicaraho aragenda. 14  Akurikira uwo muntu w’Imana y’ukuri, asanga yicaye munsi y’igiti kinini.+ Aramubaza ati “ese ni wowe muntu w’Imana y’ukuri waturutse i Buyuda?”+ Undi aramusubiza ati “ni jye.” 15  Aramubwira ati “ngwino tujyane mu rugo urye umugati.” 16  Ariko undi aramusubiza ati “sinshobora gusubiranayo nawe cyangwa ngo tujyane iwawe. Sinshobora gusangirira nawe umugati ino aha cyangwa ngo mpanywere amazi,+ 17  kuko Yehova yambwiye+ ati ‘ntuharire umugati cyangwa ngo uhanywere amazi, kandi nutaha ntuzasubize inzira yakuzanye.’”+ 18  Uwo musaza aramusubiza ati “erega nanjye ndi umuhanuzi nkawe! Umumarayika+ yambonekeye ambwira ijambo riturutse kuri Yehova ati ‘genda umugarure mu rugo iwawe kugira ngo arye umugati kandi anywe amazi.’” (Ariko yaramubeshyaga.)+ 19  Nuko basubirana iwe bamuha umugati ararya, bamuha n’amazi aranywa.+ 20  Bacyicaye ku meza, ijambo+ rya Yehova riza kuri wa muhanuzi wari wamugaruye, 21  arangurura ijwi abwira umuntu w’Imana y’ukuri wari waturutse i Buyuda ati “Yehova aravuze ati ‘kubera ko wagomeye+ itegeko rya Yehova, ntukomeze itegeko Yehova Imana yawe yaguhaye,+ 22  ahubwo ukaba wagarutse ukarya umugati kandi ukanywera amazi ahantu Imana yari yakubujije igira iti “ntuzaharire umugati cyangwa ngo uhanywere amazi,” umurambo wawe ntuzashyingurwa mu mva ya ba sokuruza.’ ”+ 23  Nuko uwo muntu w’Imana amaze kurya umugati no kunywa, uwo muhanuzi w’umusaza wari wamugaruye amutegurira indogobe, 24  ashyira nzira aragenda. Hanyuma aza guhura n’intare+ mu nzira iramwica,+ umurambo we urambarara mu nzira. Indogobe n’intare byari bihagaze iruhande rw’uwo murambo. 25  Abantu bahanyuze babona umurambo urambaraye mu nzira n’intare ihagaze iruhande rwawo. Baraza babivuga mu mugi wa muhanuzi w’umusaza yari atuyemo. 26  Uwo muhanuzi wari wamugaruye akamutesha inzira abyumvise, aravuga ati “uwo ni wa muntu w’Imana y’ukuri wigometse ku itegeko rya Yehova.+ Yehova yamugabije intare iramusumira iramwica, nk’uko Yehova yabimubwiye binyuze ku ijambo rye.”+ 27  Abwira abahungu be ati “nimuntegurire indogobe”; barayimutegurira.+ 28  Afata inzira aragenda asanga umurambo wa wa muntu w’Imana urambaraye mu nzira, intare n’indogobe biwuhagaze iruhande. Intare ntiyari yariye uwo murambo kandi nta cyo yari yatwaye indogobe.+ 29  Uwo muhanuzi aterura umurambo w’umuntu w’Imana y’ukuri awushyira ku ndogobe arawugarura, yinjira mu mugi w’iwabo, aririra uwo muntu w’Imana, hanyuma aramuhamba. 30  Amuhamba mu mva ye bwite, akomeza kumuririra+ ati “ni ishyano muvandimwe wanjye!” 31  Amaze kumuhamba abwira abahungu be ati “nimfa muzampambe mu mva umuntu w’Imana y’ukuri ahambwemo. Amagufwa yanjye muzayashyire iruhande rw’aye.+ 32  Kuko ijambo ryose yabwirijwe na Yehova ngo avume igicaniro+ cy’i Beteli n’insengero zo ku tununga+ ziri mu migi y’i Samariya+ rizasohora nta kabuza.”+ 33  Nyuma y’ibyo, Yerobowamu ntiyahindukiye ngo areke inzira ye mbi, ahubwo yongeye gushyiraho abatambyi bo ku tununga abakuye muri rubanda rusanzwe.+ Umuntu wese wabaga abishatse, Yerobowamu yuzuzaga ububasha mu biganza by’uwo muntu,+ akavuga ati “na we nabe umwe mu batambyi bo ku tununga.” 34  Ibyo byatumye inzu ya Yerobowamu+ igibwaho n’icyaha, kandi biyibera impamvu yo gukurwaho ikarimburwa ku isi.+

Ibisobanuro ahagana hasi