Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Abami 11:1-43

11  Umwami Salomo yakunze abagore b’abanyamahanga benshi,+ biyongeraga ku mukobwa wa Farawo.+ Ashaka Abamowabukazi,+ Abamonikazi,+ Abedomukazi,+ Abasidonikazi+ n’Abahetikazi,+  bo mu mahanga Yehova yari yarabwiye Abisirayeli ati “ntimuzifatanye na bo+ kandi na bo ntibazifatanye namwe; kuko bazahindura umutima wanyu mugakurikira imana zabo.”+ Abo ni bo Salomo yakunze.+  Salomo yagize abagore magana arindwi b’abanyacyubahiro, n’inshoreke magana atatu. Nuko abo bagore be batangira kuyobya umutima we buhoro buhoro.+  Salomo yageze mu za bukuru+ abagore be baramaze kumuyobya+ umutima, akurikira izindi mana;+ umutima we ntiwari ugitunganiye+ Yehova Imana ye nk’uko uwa se Dawidi wari umeze.  Salomo atangira gusenga Ashitoreti,+ imanakazi y’Abasidoni, na Milikomu,+ igiteye ishozi cy’Abamoni.  Atangira gukora ibyo Yehova yanga,+ ntiyakurikira Yehova mu buryo bwuzuye nka se Dawidi.+  Icyo gihe ni bwo Salomo yubatse akanunga+ ku musozi+ uteganye+ na Yerusalemu, akubakiye Kemoshi,+ igiteye ishozi+ cy’i Mowabu, yubaka n’akanunga ka Moleki, igiteye ishozi cy’Abamoni.  Ibyo ni byo yakoreye abagore be b’abanyamahanga bose+ boserezaga ibitambo imana zabo+ bakanazitambira ibitambo.  Nuko Yehova arakarira+ Salomo cyane, kubera ko umutima we wari wararetse gukurikira Yehova Imana ya Isirayeli,+ yamubonekeye incuro ebyiri zose.+ 10  Yehova yari yaramubujije gukurikira izindi mana,+ ariko ntiyakora ibyo yamutegetse. 11  Yehova abwira Salomo ati “bitewe n’ibyo wakoze, ukaba utarakomeje isezerano ryanjye n’amategeko nagutegetse, nzakwambura ubwami mbuhe umugaragu wawe.+ 12  Icyakora sinzabikora ukiriho,+ bitewe n’ibyo nasezeranyije so Dawidi.+ Umuhungu wawe ni we nzambura ubwami,+ 13  ariko sinzabumwambura bwose.+ Nzamusigira umuryango umwe, mbigiriye Dawidi umugaragu wanjye+ na Yerusalemu natoranyije.”+ 14  Yehova ahagurukiriza Salomo+ umwanzi+ witwaga Hadadi w’Umwedomu, wakomokaga ku mwami wa Edomu. Yari atuye muri Edomu.+ 15  Igihe Dawidi yatsindaga Edomu,+ maze umugaba w’ingabo ze Yowabu akaza guhamba abishwe, yagerageje kwica ab’igitsina gabo bose bo muri Edomu.+ 16  (Yowabu n’Abisirayeli bose bahamaze amezi atandatu, kugeza aho biciye ab’igitsina gabo bose bo muri Edomu.) 17  Hadadi yahunganye n’abagabo bake bo muri Edomu bari abagaragu ba se, bajya muri Egiputa. Icyo gihe Hadadi yari akiri umwana muto. 18  Barahaguruka bava i Midiyani+ bagera i Parani, bavana n’abandi bagabo i Parani+ bajyana muri Egiputa kwa Farawo umwami wa Egiputa. Farawo amuha inzu yo kubamo, amuha ibyokurya kandi amukebera isambu. 19  Hadadi akomeza gutona+ mu maso ya Farawo ku buryo yamushyingiye+ murumuna w’umugore we, ni ukuvuga murumuna wa Tahupenesi, umwamikazi. 20  Haciye igihe, murumuna wa Tahupenesi abyarana na Hadadi umuhungu witwaga Genubati. Igihe cyo gucuka+ kigeze Tahupenesi amuzana mu nzu ya Farawo, akomeza kurererwa mu rugo rwa Farawo, mu bana ba Farawo. 21  Hadadi akiri muri Egiputa yumva ko Dawidi yatanze agasanga ba sekuruza,+ kandi ko Yowabu wari umugaba w’ingabo yapfuye.+ Nuko Hadadi abwira Farawo ati “nsezerera+ njye mu gihugu cyanjye.” 22  Ariko Farawo aramubaza ati “ni iki wamburanye gituma ushaka gusubira mu gihugu cyawe?” Undi aramusubiza ati “nta cyo ariko ukwiriye kunyohereza nkagenda.” 23  Imana ihagurukiriza Salomo undi mwanzi,+ ari we Rezoni mwene Eliyada, wari warahunze shebuja Hadadezeri,+ umwami w’i Soba.+ 24  Igihe Dawidi yicaga ab’i Soba, Rezoni yakorakoranyije abantu arema umutwe w’abanyazi awubera umutware.+ Nuko bajya i Damasiko+ baturayo barahategeka. 25  Yabaye umwanzi wa Isirayeli igihe cyose Salomo yamaze ku ngoma;+ icyo gihe Hadadi na we yajyaga agirira nabi Abisirayeli. Igihe cyose Rezoni yamaze ategeka Siriya, yangaga Abisirayeli urunuka.+ 26  Hariho umugabo witwaga Yerobowamu+ mwene Nebati wari Umwefurayimu w’i Sereda, akaba umugaragu wa Salomo.+ Nyina yitwaga Seruwa, akaba yari umupfakazi. Uwo na we atangira kwigomeka ku mwami.+ 27  Dore icyatumye Yerobowamu agomera umwami: Salomo yari yarubatse Milo.+ Yari yarazibye icyuho cyo mu Murwa wa se Dawidi.+ 28  Yerobowamu yari umugabo w’intwari kandi w’umunyambaraga.+ Salomo abonye ko uwo musore yakoranaga umwete,+ amushinga kugenzura+ abo mu nzu ya Yozefu+ bakoraga imirimo y’agahato.+ 29  Icyo gihe Yerobowamu yavuye i Yerusalemu, maze umuhanuzi Ahiya+ w’i Shilo+ amusanga mu nzira; Ahiya yari yitwikiriye umwenda mushya, kandi abo bagabo bombi bari bonyine mu gasozi. 30  Ahiya afata wa mwenda mushya yari yitwikiriye, awucamo+ ibitambaro cumi na bibiri.+ 31  Nuko abwira Yerobowamu ati “Akira ibi bitambaro icumi, kuko Yehova Imana ya Isirayeli yavuze ati ‘ngiye kuvana ubwami mu kuboko kwa Salomo, kandi nzaguha gutegeka imiryango icumi.+ 32  Azasigara ategeka umuryango umwe,+ ku bw’umugaragu wanjye Dawidi+ na Yerusalemu,+ umugi natoranyije mu miryango yose ya Isirayeli. 33  Impamvu ni uko bantaye+ bakunamira Ashitoreti,+ imanakazi y’Abasidoni, na Kemoshi,+ imana y’i Mowabu, na Milikomu,+ imana y’Abamoni. Ntibagendeye mu nzira zanjye ngo bakore ibishimwa mu maso yanjye, kandi ntibakurikije amategeko n’amateka yanjye nka Dawidi, se wa Salomo. 34  Icyakora sinzamwaka ubwami bwose; ahubwo nzamugira umutware igihe cyose azaba akiriho, mbigiriye Dawidi umugaragu wanjye natoranyije,+ kuko yakomeje amategeko n’amateka yanjye. 35  Nzambura umwana we ubwami mbuguhe, ni ukuvuga imiryango icumi.+ 36  Umwana we nzamuha umuryango umwe, kugira ngo ukomoka* ku mugaragu wanjye Dawidi akomeze gutegekera imbere yanjye muri Yerusalemu,+ umugi natoranyije kugira ngo mpashyire izina ryanjye.+ 37  Ni wowe nzahitamo ngo ube umwami wa Isirayeli, utegeke uko umutima wawe ushaka kose.+ 38  Niwumvira ibyo nzagutegeka byose, ukagendera mu nzira zanjye, ugakora ibishimwa mu maso yanjye, ukumvira amabwiriza n’amateka yanjye nk’uko umugaragu wanjye Dawidi yabigenje,+ nanjye nzabana nawe.+ Abazagukomokaho bazategeka igihe kirekire, kimwe n’abakomoka kuri Dawidi,+ kandi nzaguha gutegeka Isirayeli. 39  Nzakoza isoni urubyaro rwa Dawidi bitewe n’ibyo bakoze;+ icyakora si uko bizahora.’”+ 40  Hanyuma Salomo ashaka kwica Yerobowamu.+ Yerobowamu arahaguruka ahungira+ muri Egiputa, kwa Shishaki+ umwami wa Egiputa, aguma muri Egiputa kugeza aho Salomo yapfiriye. 41  Ku birebana n’andi mateka ya Salomo n’ibyo yakoze byose n’ubwenge bwe, ese ntibyanditse mu gitabo cy’amateka ya Salomo? 42  Salomo yamaze imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yerusalemu, ategeka Isirayeli yose.+ 43  Nuko Salomo aratanga asanga ba sekuruza,+ ahambwa mu Murwa wa se Dawidi,+ Rehobowamu+ umuhungu we yima ingoma mu cyimbo cye.

Ibisobanuro ahagana hasi