Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Abami 1:1-53

1  Umwami Dawidi yari ashaje,+ ageze mu za bukuru. Bamworosaga imyenda ariko ntasusurukirwe.  Nuko abagaragu be baramubwira bati “reka bashakire databuja umwami umukobwa w’isugi,+ ajye akorera+ umwami, amwiteho.+ Azajya agupfumbata,+ maze umwami databuja asusurukirwe.”+  Bajya gushaka umukobwa mwiza cyane mu gihugu cyose cya Isirayeli, amaherezo babona Abishagi+ w’i Shunemu,+ bamuzanira umwami.  Uwo mukobwa yari mwiza bihebuje.+ Nuko araza akajya yita ku mwami kandi akamukorera. Icyakora umwami ntiyigeze agirana na we imibonano mpuzabitsina.  Hagati aho Adoniya+ umuhungu wa Hagiti+ yari yarikujije,+ aravuga ati “ni jye uzaba umwami!”+ Nuko yikoreshereza igare, yishakira n’abagendera ku mafarashi hamwe n’abagabo mirongo itanu bo kwiruka imbere ye.+  Se ntiyigeze ashaka kwibabariza umwana we ngo amucyahe ati “ibyo ukora ni ibiki?”+ Uwo muhungu yari ateye neza,+ kandi nyina yari yaramubyaye akurikira Abusalomu.  Adoniya yumvikana na Yowabu mwene Seruya na Abiyatari+ umutambyi maze baramuyoboka, bakajya bamufasha.+  Ariko Sadoki+ umutambyi, Benaya+ mwene Yehoyada, Natani+ umuhanuzi, Shimeyi,+ Reyi n’abagabo b’abanyambaraga+ ba Dawidi, bo ntibigeze bifatanya+ na Adoniya.  Amaherezo Adoniya ajya gutambira ibitambo+ by’intama n’inka n’ibimasa by’imishishe hafi y’ibuye rya Zoheleti ahateganye na Eni-Rogeli,+ atumira abavandimwe be bose, ari bo bana b’umwami,+ n’Abayuda bose, abagaragu b’umwami. 10  Ariko ntiyigeze atumira umuhanuzi Natani na Benaya n’abagabo b’abanyambaraga ba Dawidi n’umuvandimwe we Salomo. 11  Natani+ abwira Batisheba,+ nyina wa Salomo+ ati “ese ntabwo wumvise ko Adoniya mwene Hagiti+ yabaye umwami, kandi databuja Dawidi akaba nta cyo abiziho? 12  None rero reka nkugire inama.+ Kiza ubugingo bwawe n’ubugingo bw’umuhungu wawe Salomo.+ 13  Genda winjire usange umwami Dawidi umubwire uti ‘ese mwami databuja, si wowe warahiye umuja wawe uti “umuhungu wawe Salomo ni we uzanzungura abe umwami, kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami”?+ None se kuki Adoniya ari we wimye ingoma?’ 14  Igihe uri bube ukivugana n’umwami, nanjye ndinjira ngukurikiye, nemeze ko ibyo uvuga ari ukuri.”+ 15  Nuko Batisheba arinjira asanga umwami mu cyumba.+ Umwami yari ashaje cyane.+ Icyo gihe Abishagi+ w’i Shunemu yarimo akorera umwami. 16  Batisheba yikubita imbere+ y’umwami, maze umwami aramubwira ati “urifuza iki?”+ 17  Batisheba aramubwira ati “nyagasani,+ ntiwarahiye umuja wawe mu izina rya Yehova Imana yawe uti ‘umuhungu wawe Salomo ni we uzanzungura abe umwami, kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami?’+ 18  None dore Adoniya+ yimye ingoma, ariko umwami databuja nta cyo abiziho.+ 19  Yatambye ibitambo by’ibimasa n’inyana z’imishishe n’intama byinshi cyane, atumira abana b’umwami+ bose na Abiyatari+ umutambyi na Yowabu+ umugaba w’ingabo, ariko umugaragu wawe Salomo we ntiyamutumiye.+ 20  None rero mwami databuja, Abisirayeli bose ni wowe bahanze amaso+ kugira ngo ubabwire uzazungura umwami databuja, akicara ku ntebe ye y’ubwami.+ 21  Kandi umwami databuja namara gutanga agasanga ba sekuruza,+ jye n’umuhungu wanjye Salomo tuzafatwa nk’abagome.” 22  Batisheba akivugana n’umwami, umuhanuzi Natani aba arinjiye.+ 23  Bahita babwira umwami bati “dore umuhanuzi Natani araje!” Nuko aza imbere y’umwami amwikubita imbere yubamye.+ 24  Natani aramubwira ati “nyagasani mwami, ese ni wowe wavuze uti ‘Adoniya ni we uzanzungura abe umwami kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami’?+ 25  Dore uyu munsi yamanutse ajya gutamba+ ibimasa n’inyana z’imishishe n’intama byinshi cyane, kandi atumira abana b’umwami bose n’abakuru b’ingabo na Abiyatari umutambyi.+ Ubu bari imbere ye, bararya baranywa, bakarangurura bati ‘Umwami Adoniya arakabaho!’+ 26  Ariko jyewe umugaragu wawe na Sadoki+ umutambyi na Benaya+ mwene Yehoyada na Salomo umugaragu wawe, ntiyigeze adutumira.+ 27  Niba ibyabaye byategetswe n’umwami databuja, ntiwigeze umenyesha umugaragu wawe+ umuntu uzakuzungura akicara ku ntebe yawe y’ubwami.” 28  Nuko umwami Dawidi aramubwira ati “nimumpamagarire Batisheba.”+ Maze Batisheba araza ahagarara imbere y’umwami. 29  Umwami ararahira+ ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ yacunguye+ ubugingo+ bwanjye ikabukiza ibyago nahuye na byo byose;+ 30  nk’uko nakurahiye Yehova Imana ya Isirayeli nti ‘umuhungu wawe Salomo ni we uzanzungura abe umwami, kandi ni we uzicara ku ntebe yanjye y’ubwami,’ ni ko ngiye kubigenza uyu munsi.”+ 31  Batisheba yikubita imbere y’umwami yubamye,+ aramubwira ati “databuja Umwami Dawidi arakabaho ibihe bitarondoreka!”+ 32  Ako kanya Umwami Dawidi aravuga ati “nimumpamagarire Sadoki+ umutambyi na Natani umuhanuzi, na Benaya+ mwene Yehoyada.” Nuko baza imbere y’umwami. 33  Umwami arababwira ati “nimujyane n’abagaragu+ ba shobuja, mwicaze Salomo umuhungu wanjye ku nyumbu yanjye,+ mumumanukane mumujyane i Gihoni.+ 34  Sadoki umutambyi na Natani umuhanuzi bamusukeho amavuta+ abe umwami wa Isirayeli; muvuze ihembe+ murangurure muti ‘Umwami Salomo arakabaho!’+ 35  Muzamuke mumukurikiye maze yinjire, yicare ku ntebe yanjye y’ubwami. Ni we uzanzungura kandi ni we nzagira umuyobozi wa Isirayeli n’u Buyuda.” 36  Benaya mwene Yehoyada ahita yikiriza ati “Amen!+ Uko abe ari ko na Yehova Imana y’umwami databuja avuga.+ 37  Nk’uko Yehova yabanaga n’umwami databuja,+ azabe ari na ko abana na Salomo,+ kandi intebe ye y’ubwami azayikomeze+ kurusha iya databuja Umwami Dawidi.” 38  Sadoki+ umutambyi na Natani+ umuhanuzi na Benaya+ mwene Yehoyada n’Abakereti+ n’Abapeleti+ baramanuka, bicaza Salomo ku nyumbu y’Umwami Dawidi+ bamujyana i Gihoni.+ 39  Sadoki umutambyi akura mu ihema+ ihembe ririmo amavuta,+ ayasuka+ kuri Salomo. Nuko bavuza ihembe, abantu bose bararangurura bati “Umwami Salomo arakabaho!”+ 40  Hanyuma abantu bose bazamuka bamukurikiye bavuza imyironge+ kandi bishimye cyane,+ isi+ irasaduka bitewe n’urusaku rwabo. 41  Adoniya n’abo yari yatumiye bose barangije kurya,+ bumva urwo rusaku. Yowabu yumvise ijwi ry’ihembe ahita abaza ati “urwo rusaku rw’umuvurungano+ uri mu mugi ni urw’iki?” 42  Akibivuga, Yonatani+ mwene Abiyatari umutambyi aba arahageze. Adoniya aramubwira ati “injira kuko nawe uri umugabo w’intwari, kandi uzanye inkuru nziza.”+ 43  Ariko Yonatani asubiza Adoniya ati “nta yo! Databuja Umwami Dawidi yimitse Salomo aba umwami.+ 44  None umwami yamwohereje ari kumwe na Sadoki umutambyi na Natani umuhanuzi, na Benaya mwene Yehoyada n’Abakereti n’Abapeleti, bamwicaza ku nyumbu y’umwami.+ 45  Sadoki umutambyi na Natani umuhanuzi bamusutseho amavuta i Gihoni baramwimika,+ hanyuma bazamuka bishimye, none umugi wose wuzuye urusaku. Urwo ni rwo rusaku mwumvise.+ 46  Uretse n’ibyo kandi, Salomo yicaye ku ntebe y’ubwami.+ 47  Ikindi kandi, abagaragu b’umwami baje kwifuriza databuja Umwami Dawidi kugubwa neza, bagira bati ‘Imana ihe Salomo izina ritangaje kurusha iryawe, kandi ikomeze intebe ye y’ubwami irute iyawe!’+ Umwami yunama ku buriri bwe.+ 48  Umwami na we aravuga ati ‘Yehova Imana ya Isirayeli nasingizwe,+ kuko uyu munsi yatanze umuntu wo kwicara ku ntebe yanjye y’ubwami mbyirebera n’amaso yanjye!’ ”+ 49  Abo Adoniya yari yatumiye bose bahinda umushyitsi, barahaguruka baragenda, buri wese aca ukwe.+ 50  Adoniya na we agira ubwoba kubera Salomo. Arahaguruka aragenda afata amahembe y’igicaniro.+ 51  Hanyuma baza kubwira Salomo bati “Adoniya yagize ubwoba kubera Umwami Salomo. Yafashe amahembe y’igicaniro aravuga ati ‘Umwami Salomo abanze andahire ko atazicisha inkota umugaragu we.’ ” 52  Salomo aravuga ati “naba umugabo w’intwari nta gasatsi ke na kamwe+ kazagwa hasi. Ariko nihagira ikibi kimubonekaho+ azapfa.”+ 53  Nuko Umwami Salomo yohereza abantu bamukura ku gicaniro baramuzana. Arinjira yunamira Umwami Salomo. Salomo aramubwira ati “itahire iwawe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi