Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Bibiliya kuri interineti | BIBILIYA-UBUHINDUZI BW'ISI NSHYA

1 Abakorinto 12:1-31

12  Naho ibirebana n’impano z’umwuka+ bavandimwe, sinshaka ko mubiyoberwa.  Muzi ko igihe mwari mukiri abanyamahanga+ mwajyanwaga ku bigirwamana+ bidashobora kuvuga,+ nk’uko mwabijyanwagaho mu buryo bunyuranye.  Ni yo mpamvu nshaka ko mumenya ko nta muntu wahumekerwa n’umwuka w’Imana ngo avuge ati “Yesu ni ikivume!”+ Kandi nta n’uwavuga ati “Yesu ni Umwami” adahumekewe n’umwuka wera.+  Nuko rero, hari impano z’uburyo bwinshi,+ nyamara hari umwuka umwe;+  hari imirimo y’uburyo bwinshi,+ nyamara hari Umwami umwe.+  Kandi hari imikorere y’uburyo bwinshi,+ nyamara hari Imana imwe+ ikorera ibyo byose mu bantu bose.+  Ariko buri wese ahabwa ikigaragaza ko afite umwuka hagamijwe intego z’ingirakamaro.+  Urugero, umwe ahabwa kuvuga amagambo y’ubwenge+ binyuze ku mwuka, undi agahabwa kuvuga amagambo y’ubumenyi+ binyuze kuri uwo mwuka,  undi agahabwa ukwizera+ binyuze kuri uwo mwuka nyine, undi agahabwa n’uwo mwuka impano zo gukiza,+ 10  naho undi agahabwa gukora ibitangaza,+ undi agahabwa guhanura,+ undi agahabwa ubushishozi+ bwo kumenya amagambo yahumetswe,+ undi agahabwa kuvuga izindi ndimi,+ naho undi agahabwa gusemura+ indimi. 11  Ariko iyo mikorere yose ituruka ku mwuka umwe,+ ugenda ugabira+ buri wese nk’uko ushaka.+ 12  Nk’uko umubiri uba umwe ariko ukagira ingingo nyinshi, kandi ingingo zose z’uwo mubiri nubwo ari nyinshi zikaba ari umubiri umwe,+ ni na ko Kristo ameze.+ 13  Mu by’ukuri, binyuze ku mwuka umwe, twese twabatirijwe+ mu mubiri umwe, twaba Abayahudi cyangwa Abagiriki, twaba imbata cyangwa ab’umudendezo, kandi twese twahawe kunywa+ ku mwuka umwe. 14  Koko rero, umubiri ntugizwe n’urugingo rumwe, ahubwo ni nyinshi.+ 15  Ikirenge kiramutse kivuze kiti “kubera ko ntari ukuboko si ndi urugingo rw’umubiri,” ibyo si byo byatuma kitaba urugingo rw’umubiri.+ 16  N’ugutwi kuramutse kuvuze kuti “kubera ko ntari ijisho si ndi urugingo rw’umubiri,” ibyo si byo byatuma kutaba urugingo rw’umubiri.+ 17  Iyo umubiri wose uba ijisho, kumva kwari kuba he? Iyo wose uba kumva, guhumurirwa kwari kuba he? 18  Ariko noneho Imana yashyize ingingo mu mubiri, buri rugingo rwose rwo muri zo nk’uko ishatse.+ 19  Iyo zose ziba urugingo rumwe,+ umubiri wari kuba he? 20  Ariko noneho hariho ingingo nyinshi,+ nyamara hakaba umubiri umwe. 21  Ijisho ntirishobora kubwira ikiganza riti “singukeneye,” cyangwa ngo umutwe ubwire ikirenge uti “singukeneye.” 22  Ahubwo ingingo z’umubiri zisa naho zidakomeye,+ na zo ziba zikenewe, 23  kandi ingingo z’umubiri dutekereza ko zisuzuguritse ni zo duha icyubahiro cyinshi kurushaho,+ bityo ingingo zacu ziba zisuzuguritse zikaba ari zo zubahwa cyane kurushaho, 24  mu gihe ingingo zacu zifite ubwiza ari nta cyo ziba zikeneye. Icyakora Imana yateranyije umubiri, urugingo rudafite icyubahiro aba ari rwo iha icyubahiro cyinshi kurushaho, 25  kugira ngo umubiri uticamo ibice, ahubwo ingingo zawo zibe magirirane.+ 26  Iyo urugingo rumwe rubabara, izindi zose zibabarana+ na rwo; iyo urugingo rumwe ruhawe icyubahiro,+ izindi zose zishimana na rwo.+ 27  Nuko rero muri umubiri wa Kristo, buri wese+ akaba ari urugingo. 28  Imana yashyize abantu batandukanye mu itorero,+ ubwa mbere intumwa,+ ubwa kabiri abahanuzi,+ ubwa gatatu abigisha,+ hanyuma abakora ibitangaza,+ abafite impano zo gukiza,+ abakora imirimo yo gufasha abandi,+ abafite ubushobozi bwo kuyobora+ n’abavuga izindi ndimi.+ 29  None se bose ni intumwa? Bose ni abahanuzi? Bose ni abigisha? Bose bakora ibitangaza? 30  Bose bafite impano zo gukiza? Bose bavuga izindi ndimi?+ Bose ni abasemuzi?+ 31  Ariko mukomeze gushakana umwete impano zikomeye kurushaho.+ Nyamara ndabereka inzira iruta izindi zose.+

Ibisobanuro ahagana hasi