Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  No. 3 2017

Akabumbano kanditseho izina rya “Tattannu” ahagana ku ruhande

Ibimenyetso bikomeje kwiyongera

Ibimenyetso bikomeje kwiyongera

Ese hari ibintu byataburuwe mu matongo bishyigikira ibyo Bibiliya ivuga? Mu mwaka wa 2014 hari igitabo cyabajije kiti “abantu bavugwa muri Bibiliya y’igiheburayo, kandi ibyataburuwe mu matongo bikaba byemeza ko babayeho ni bangahe?” Cyavuze ko “bagera kuri 50” (Biblical Archaeology Review). Umwe mu bantu batashyizwe ku rutonde ni Tatenayi. Uwo yari muntu ki? Reka turebe muri make icyo Bibiliya imuvugaho.

Hari igihe Yerusalemu yategekwaga n’ubwami bw’Abaperesi. Aho uwo mugi wari uri Abaperesi bahitaga hakurya ya rwa Ruzi, ni ukuvuga mu burengerazuba bw’uruzi rwa Ufurate. Abaperesi bamaze kwigarurira Babuloni, babohoye Abayahudi bari mu bunyage kandi babemerera kongera kubaka urusengero rwa Yehova rwari i Yerusalemu (Ezira 1:1-4). Icyakora abanzi b’Abayahudi bavuze ko kubaka urwo rusengero ari ukwigomeka ku bwami bw’Abaperesi, hanyuma batangira kubarwanya (Ezira 4:4-16). Ku ngoma y’Umwami Dariyo wa I (522-486 Mbere ya Yesu), umutegetsi w’Umuperesi witwaga Tatenayi yabikozeho ubushakashatsi. Bibiliya imwita “guverineri wo hakurya ya rwa Ruzi.”—Ezira 5:3-7.

Hari umuryango wabitse utubumbano twanditseho izina rya Tatenayi, tukaba tukiriho na n’ubu. Kamwe muri utwo tubumbano kagaragaza ko hari umuntu wo muri uwo muryango wari ufitanye isano n’uvugwa muri Bibiliya. Kariho amasezerano y’ubwishyu yo mu wa 502 Mbere ya Yesu, mu mwaka wa 20 w’ingoma ya Dariyo wa I. Mu bahamya bari kuri ayo masezerano, harimo umugaragu wa “Tattannu, guverineri wo Hakurya ya rwa Ruzi,” uwo akaba ari Tatenayi uvugwa muri Bibiliya mu gitabo cya Ezira.

Uwo mugabo yakoraga iki? Mu mwaka wa 535 Mbere ya Yesu, ibihugu Kuro Mukuru yari yarigaruriye yabigabanyijemo intara, imwe muri zo ayita “Babuloni na Hakurya ya rwa Ruzi.” Nyuma yaho iyo ntara yagabanyijwemo intara ebyiri, imwe yitwa Hakurya ya rwa Ruzi. Yari igizwe na Cœlésyrie, Foyinike, Samariya n’u Buyuda, icyicaro cyayo kikaba gishobora kuba cyari i Damasi. Tatenayi yayoboye iyo ntara kuva mu wa 520 kugeza mu wa 502, Mbere ya Yesu.

Tatenayi yagiye i Yerusalemu, ajyanywe no gusuzuma ikirego cy’uko Abayahudi bari bigometse. Agezeyo, yabwiye Dariyo ko Abayahudi bavuze ko uruhushya rwo kongera kubaka urusengero rwa Yehova, baruhawe na Kuro. Iperereza yakoze ryagaragaje ko ibyo bavugaga ari ukuri (Ezira 5:6, 7, 11-13; 6:1-3). Tatenayi yategetswe ko agomba kubareka bagakomeza kubaka, kandi yarabyubahirije.—Ezira 6:6, 7, 13.

Tuvugishije ukuri, Tatenayi ari we “guverineri wo hakurya ya rwa Ruzi,” nta bintu bigaragara yakoze. Ariko nibura izina rye rivugwa mu Byanditswe, hakavugwamo n’icyo yakoraga. Icyo ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko ibyataburuwe mu matongo byemeza ko amateka avugwa muri Bibiliya ari ukuri.

IBINDI WAMENYA

UBUTUMWA BWIZA BUTURUKA KU MANA

Ese Bibiliya ivuga ukuri?

Niba Bibiliya yaranditswe n’Imana, igomba kuba itandukanye n’ibindi bitabo byose.

UMUNARA W’UMURINZI

Amateka utari uzi

Nta gitabo icyo ari cyo cyose cyahwana na Bibiliya, kuko usanga imyizerere y’abantu benshi ari yo ishingiyeho. Ariko se dukwiriye kwiringira Bibiliya?