Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  No. 3 2017

Bibiliya ibivugaho Iki?

Bibiliya ibivugaho Iki?

Ese ku isi hazigera haba ubutabera nyakuri?

Wasubiza ngo iki?

  • Yego

  • Oya

  • Birashoboka

Icyo Bibiliya ibivugaho

“Nzi neza ko Yehova azarenganura imbabare, agasohoza urubanza rw’abakene” (Zaburi 140:12). Ubwami bw’Imana buzazana ubutabera nyakuri ku isi.

Ibindi Bibiliya yigisha

  • Imana ibona ibikorwa by’akarengane, kandi izabikuraho.—Umubwiriza 5:8.

  • Ubutabera bw’Imana buzatuma ku isi habaho amahoro n’umutekano.— Yesaya 32:16-18.

Ese hari abantu Imana itonesha ikabarutisha abandi?

Uko bamwe babibona

Hari abumva ko Imana itonesha abantu bamwe, abandi bakumva ko ifata abantu bose kimwe. Wowe se ubibona ute?

Icyo Bibiliya ibivugaho

‘Imana ntirobanura ku butoni, ahubwo muri buri gihugu umuntu uyitinya kandi agakora ibyo gukiranuka ni we yemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Abantu bose barareshya imbere y’Imana.

Ibindi Bibiliya yigisha

  • Bibiliya irimo “ubutumwa bwiza” bugenewe ‘amahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.’—Ibyahishuwe 14:6.