Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Ukwakira 2015

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE GUSENGA BIFITE AKAMARO?

Ese hari uwumva amasengesho?

Ese hari uwumva amasengesho?

Hari abantu bumva ko gusenga ari uguta igihe, kuko nta wumva amasengesho yabo. Abandi bo bagerageza gusenga, ariko bagatekereza ko amasengesho yabo adasubizwa. Hari umuntu utemera Imana watekereje uko Imana ishobora kuba imeze, maze asenga agira ati “Mana, gira icyo umbwira.” Ariko ngo Imana “yaricecekeye” ntiyamusubiza.

Icyakora Bibiliya yo itwizeza ko Imana iriho, kandi ko yumva amasengesho yacu. Bibiliya igira iti ‘[Imana] niyumva ijwi ryo gutaka kwanyu, izabagirira neza, kandi izahita ibasubiza ikimara kuryumva’ (Yesaya 30:19). Hari undi murongo wo muri Bibiliya ugira uti “isengesho ry’abakiranutsi rishimisha” Yehova.Imigani 15:8.

Yesu yasenze Se ‘kandi yarumviswe.’Abaheburayo 5:7.

Nanone Bibiliya irimo ingero z’abantu basenze Imana ikabumva. Hari aho ivuga ko Yesu ‘yasenze yinginga kandi asaba uwashoboraga kumukiza,’ kandi ko “yumviswe” (Abaheburayo 5:7). Izindi ngero ziboneka muri Daniyeli 9:21 no mu 2 Ibyo ku Ngoma 7:1.

None se kuki hari abumva ko amasengesho yabo adasubizwa? Kugira ngo amasengesho yacu yumvwe, tugomba kuyatura Imana yitwa Yehova * ivugwa muri Bibiliya, aho gusenga izindi mana cyangwa abakurambere. Nanone Imana ishaka ko ‘dusaba ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.’ Itwizeza ko nitubigenza dutyo ‘izatwumva’ (1 Yohana 5:14). Ubwo rero kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu, tugomba kuyimenya no kumenya ibyo idusaba.

Abantu benshi bemeza ko gusenga atari umuhango w’idini gusa, ahubwo ko Imana yumva amasengesho kandi ikayasubiza. Isaac wo muri Kenya yaravuze ati “nasenze Imana nyisaba ko yamfasha gusobanukirwa Bibiliya. Bidatinze, haje umuntu amfasha kubigeraho.” Hilda wo muri Filipine yifuzaga kureka itabi. Yabigerageje kenshi ariko biramunanira. Nyuma yaho, umugabo we yamugiriye inama yo gusenga Imana ayisaba ko yamufasha kurireka. Yakurikije iyo nama maze aravuga ati “natangajwe n’ukuntu Imana yamfashije. Nararizinutswe ku buryo mu gihe gito nari maze kurireka.”

Nawe nusenga Imana uyisaba ibihuje n’ibyo ishaka izakumva.

^ par. 6 Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.