Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Nzeri 2015

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Kuki ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ari ubw’ingenzi?

Kuki Bibiliya ivuga ibintu biba muri iki gihe?Luka 21:10, 11

Bibiliya irimo ubuhanuzi bwinshi kandi yerekana uko buzagenda busohora, ariko ibyo nta muntu wabishobora. Bityo, isohozwa ry’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ni gihamya ifatika yemeza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Soma muri Yosuwa 23:14; 2 Petero 1:20, 21.

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, butuma twizera Imana mu buryo bwuzuye (Abaheburayo 11:1). Nanone buduha icyizere cy’uko amasezerano y’Imana avuga ibirebana n’ibyiza biri imbere, azasohora. Ku bw’ibyo, ubuhanuzi bwo muri Bibiliya butuma tugira ibyiringiro bihamye.Soma muri Zaburi 37:29; Abaroma 15:4.

Ubwo buhanuzi budufitiye akahe kamaro?

Ubuhanuzi bumwe buburira abagaragu b’Imana kugira ngo bagire icyo bakora. Urugero, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonye ubuhanuzi bumwe na bumwe busohora, bava muri Yerusalemu. Nyuma yaho, igihe uwo mugi warimburwaga bitewe n’uko abaturage bawo bari baranze Yesu, abo Bakristo bo bari barahungiye kure, ahantu hari umutekano.Soma muri Luka 21:20-22.

Muri iki gihe ubuhanuzi bwasohoye bugaragaza ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzavanaho ubutegetsi bwose bw’abantu (Daniyeli 2:44; Luka 21:31). Ubwo rero, birihutirwa ko buri wese muri twe agira icyo akora, kugira ngo yemerwe n’Umwami wimitswe n’Imana ari we Yesu Kristo.Soma muri Luka 21:34-36.