Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Nzeri 2015

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | ABAHAMYA BA YEHOVA NI BANTU KI?

Abahamya ba Yehova bizera iki?

Abahamya ba Yehova bizera iki?

Abahamya ba Yehova bizera ko “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi [ko] bifite akamaro” (2 Timoteyo 3:16). Bibiliya ni yo idufasha kumenya Umuremyi wacu no kugira ubuzima bufite icyerekezo.

Bibiliya igira iti “kugira ngo abantu bamenye ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose” (Zaburi 83:18). Ni yo mpamvu dusenga Yehova Imana wenyine kandi tukihatira kumenyesha abandi izina rye bwite, kuko turi abahamya be.Yesaya 43:10-12.

Bitewe n’uko turi Abakristo, twizera ko Yesu ari “Umwana w’Imana,” * kandi ko yaje ku isi akaba Mesiya (Yohana 1:34, 41; 4:25, 26). Yesu amaze gupfa yarazutse ajya mu ijuru (1 Abakorinto 15:3, 4). Nyuma yaho yabaye Umwami w’Ubwami bw’Imana (Ibyahishuwe 11:15). Ubwo Bwami ni ubutegetsi nyakuri buzatuma isi yongera kuba Paradizo (Daniyeli 2:44). Bibiliya igira iti ‘abicisha bugufi bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.’Zaburi 37:11, 29.

“Iyo [Abahamya] basomye Bibiliya baba bumva ko barimo kuvugana n’Imana. Iyo bahuye n’ibibazo bashakira ibisubizo mu Ijambo ry’Imana. . . . Babona ko Ijambo ry’Imana rigifite akamaro.”—Umuyobozi muri Kiliziya Gatolika Benjamin Cherayath, mu kinyamakuru Münsterländische Volkszeitung, mu Budage

Abahamya ba Yehova bemera ko amahame yo muri Bibiliya ashobora kugirira abantu akamaro no muri iki gihe (Yesaya 48:17, 18). Ni yo mpamvu dukurikiza ayo mahame uko ari. Urugero, ntitunywa itabi cyangwa ibiyobyabwenge kuko Bibiliya itugira inama yo kwirinda ibintu byangiza ubwenge bwacu n’umubiri wacu (2 Abakorinto 7:1). Nanone twirinda ingeso Bibiliya iciraho iteka urugero nk’ubusinzi, ubusambanyi n’ubujura.1 Abakorinto 6:9-11.

^ par. 5 Nanone Bibiliya ivuga ko Yesu ari “Umwana w’ikinege w’Imana” kubera ko ari we waremwe bwa mbere kandi akaba ari we Imana yiremeye.Yohana 3:18; Abakolosayi 1:13-15.