Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Nzeri 2015

Ese wumva waratakarije Imana icyizere?

Ese wumva waratakarije Imana icyizere?

SIDNEI wo muri Burezili ufite imyaka 24 yakoze impanuka iramumugaza, none ubu agendera mu kagare. Amaze kuyikora yaribajije ati “ubu koko Imana yampoye iki? Kuki se yemeye ko ibi bimbaho?” Ibyo bibazo byamubuzaga amahwemo.

Impanuka, uburwayi, gupfusha, ibiza cyangwa intambara, bishobora gutuma umuntu atakariza Imana icyizere. Ibyo si ibya none, kuko n’umukurambere Yobu yahuye n’amakuba yaje yisukiranya, maze akibeshya akayagereka ku Mana. Yaravuze ati “ndagutabaza, ariko ntunsubiza; narahagurutse kugira ngo undebe unyiteho. Warahindutse unkorera iby’ubugome; ungaragariza urwango ukoresheje imbaraga zose z’ukuboko kwawe.”Yobu 30:20, 21.

Yobu ntiyari azi uwamutezaga ibyago kandi ntiyari azi impamvu byamugeragaho. Igishimishije ni uko Bibiliya idusobanurira impamvu duhura n’ibibazo n’uko twagombye kubyitwaramo.

ESE IBIBAZO DUHURA NA BYO BYARI MU MUGAMBI W’IMANA?

Bibiliya ivuga ibirebana n’Imana igira iti “icyo Gitare, umurimo wacyo uratunganye, inzira zacyo zose zihuje n’ubutabera. Ni Imana yiringirwa kandi itarenganya; irakiranuka kandi ntibera” (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). Ubwo rero, ntibyaba byumvikana ndetse ntibyaba binakwiriye ko Imana ‘ikiranuka kandi itabera,’ igambirira guteza abantu imibabaro igamije kubahana cyangwa kubagerageza.

Bibiliya igira iti “igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo ntakavuge ati ‘Imana ni yo irimo ingerageza.’ Kuko Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi” (Yakobo 1:13). Bibiliya ivuga ko Imana yaremye abantu batunganye. Imana imaze kurema abantu ba mbere ari bo Adamu na Eva, yabatuje ahantu heza, ibaha ibyo bari gukenera byose kugira ngo babeho kandi ibaha akazi keza. Yarababwiye iti “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke.” Mu by’ukuri, Adamu na Eva nta kintu na kimwe bagombaga gushinja Imana.Intangiriro 1:28.

Nyamara muri iki gihe, ibintu byarazambye. Amateka agaragaza ko abantu bagiye bahura n’ingorane zikomeye. Ibyo bihuje neza n’ibyo Bibiliya ivuga igira iti “ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe kugeza ubu” (Abaroma 8:22). None se byatewe n’iki?

KUKI DUHURA N’INGORANE?

Kugira ngo tumenye impamvu duhura n’imibabaro, reka dusubize amaso inyuma, turebe uko byagenze igihe iyo mibabaro yatangiraga. Satani Umwanzi ari we mumarayika wigometse, yashutse Adamu na Eva, barenga ku mahame agenga icyiza n’ikibi, maze bica itegeko Imana yari yarabahaye ryababuzaga kurya “igiti kimenyesha icyiza n’ikibi.” Satani yabwiye Eva ko nibica iryo tegeko batazapfa, bityo aba ashinje Imana kuba umubeshyi. Nanone Satani yashinje Imana ko yimye abantu uburenganzira bwo kwihitiramo icyiza n’ikibi (Intangiriro 2:17; 3:1-6). Satani yumvikanishije ko abantu bari kurushaho kumererwa neza igihe bari kubaho batayobowe n’Imana. Ibyo byatumye havuka ikibazo cy’ingenzi kigira kiti “ese Imana ifite uburenganzira bwo gutegeka abantu?”

Hari ikindi kibazo cyavutse bitewe na Satani. Yashinje abantu ko bakorera Imana babitewe no kwishakira indonke. Satani yabwiye Imana iby’umukiranutsi Yobu agira ati “ese ntiwamurinze we n’inzu ye n’ibyo atunze byose aho biri hose? . . . Ariko noneho gira icyo uhindura, ubangure ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, maze urebe niba atazakuvuma ari imbere yawe” (Yobu 1:10, 11). Nubwo ibyo Satani yavuze yabyerekeje kuri Yobu, yumvikanishije ko abantu bose muri rusange bakorera Imana babitewe no kwishakira indonke.

UKO IMANA YAKEMUYE IBYO BIBAZO

Imana yari gukora iki kugira ngo ikemure ibyo bibazo neza kandi burundu? Kubera ko ifite ubwenge buhebuje yari izi uko izabikemura, ku buryo byari kutunyura (Abaroma 11:33). Yafashe umwanzuro wo kureka abantu bakamara igihe runaka bitegeka,  bityo ingaruka byari kugira zikazagaragaza ubutegetsi bwiza ubwo ari bwo.

Ibibazo duhura na byo muri iki gihe bigaragaza neza ko ubutegetsi bw’abantu nta cyo bwagezeho. Uretse kuba abantu barananiwe kuzana amahoro, umutekano n’ibyishimo, bageze n’aho bashaka kurimbura isi. Ibyo bishimangira ukuri kw’amagambo yo muri Bibiliya agira ati “ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Ubutegetsi bw’Imana ni bwo bwonyine buzatuma abantu bagira amahoro arambye n’ibyishimo, kandi batunge batunganirwe nk’uko n’ubundi Imana yari yarabigambiriye.Yesaya 45:18.

None se umugambi Imana ifitiye abantu izawusohoza ite? Zirikana ko Yesu yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:10). Imana izavanaho ibintu byose bitera imibabaro ikoresheje Ubwami bwayo, kandi ibyo izabikora mu gihe yagennye (Daniyeli 2:44). Ubukene, indwara n’urupfu ntibizibukwa ukundi. Bibiliya ivuga ko Imana “izakiza umukene utabaza” (Zaburi 72:12-14). Ku birebana n’uburwayi, Bibiliya itanga isezerano rigira riti “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’ ” Naho abapfuye, Yesu yavuze ibyabo agira ati ‘igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rye bavemo’ (Yohana 5:28, 29). Ni ukuri, ayo masezerano arahumuriza!

Kwizera amasezerano y’Imana bituma tutayitakariza icyizere

KOMEZA KWIRINGIRA IMANA

Igihe Sidnei wavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo yari amaze imyaka 17 agize impanuka, yaravuze ati “impanuka nagize sinigeze nyigereka kuri Yehova Imana, ariko mbabwije ukuri mu mizo ya mbere nari naramutakarije icyizere. Na n’ubu njya ntekereza ku bumuga bwanjye nkarira, icyakora Bibiliya yamfashije kumenya ko iyo mpanuka atari igihano cy’Imana. Nk’uko Bibiliya ibivuga, ‘ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose.’ Gusenga Yehova no gusoma imirongo yo muri Bibiliya igira icyo ivuga ku kibazo mfite, byakomeje ubucuti mfitanye n’Imana kandi bimfasha gukomeza kurangwa n’icyizere.”Umubwiriza 9:11; Zaburi 145:18; 2 Abakorinto 4:8, 9, 16.

Gukomeza kuzirikana impamvu Imana yaretse imibabaro ikabaho n’ukuntu ingaruka zatewe n’iyo mibabaro zizavaho, bituma tudatakariza Imana icyizere. Bibiliya itwizeza ko Imana “igororera abayishakana umwete.” Uyizera akizera n’Umwana wayo ntazamanjirwa.Abaheburayo 11:6; Abaroma 10:11.

IBINDI WAMENYA

SABA KWIGA BIBILIYA

Videwo: Kuki ukwiriye kwiga Bibiliya?

Bibiliya ifasha abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi kubona ibisubizo by’ibibazo bibakomereye mu buzima. Ese nawe wifuza ko igufasha?