Buri mwaka, ducapa kandi tugakwirakwiza Bibiliya n’ibitabo bishingiye kuri Bibiliya bibarirwa muri za miriyoni amagana. Nanone, twubaka amazu y’ibiro by’amashami n’amacapiro hirya no hino ku isi kandi tukayakoreramo indi imirimo itandukanye. Amatorero abarirwa mu bihumbi mirongo ateranira mu mazu aciriritse ariko meza yitwa Amazu y’Ubwami. Amafaranga yo gukora ibyo byose ava he?

Amafaranga yose dukoresha aturuka mu mpano zitangwa ku bushake (2 Abakorinto 9:7). Mu mwaka wa 1879, nomero ya kabiri y’iyi gazeti yagize iti “twiringiye ko igazeti y’Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni [icyo gihe iyi gazeti ni ko yitwaga] ishyigikiwe na YEHOVA, kandi igihe cyose azaba akiyishyigikiye ntizigera isabiriza cyangwa ngo yingingire abantu kuyishyigikira.” Na n’ubu ni uko bikimeze.

Impano zoherezwa ku biro by’ishami, cyangwa zigashyirwa mu gasanduku k’impano kaba muri buri Nzu y’Ubwami. Icyakora ntitwaka abantu icya cumi n’amaturo. Dutanga ibitabo ku buntu kandi ibyo dukorera abantu ntitubibishyuza. Umurimo dukora wo kubwiriza, kwigisha mu itorero no kubaka amazu dusengeramo, ntituwuhemberwa. N’ubundi kandi Yesu yaravuze ati “mwaherewe ubuntu, mutange ku buntu” (Matayo 10:8). Abakora ku biro by’amashami byacu n’abakora ku cyicaro gikuru, harimo n’abagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, ntibahembwa.

“Impano zitangwa ku bushake, ni zo zifasha Abahamya ba Yehova gukora ibikorwa bitandukanye. Buri wese agena ‘impano’ yo mu rwego rw’idini azatanga n’igihe azajya ayitangira.”—Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, 2011

Nanone izo mpano zikoreshwa mu gutabara abantu bahuye n’ibiza. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagiraga uruhare mu gutabara abahuye n’amakuba (Abaroma 15:26). Natwe dufasha abagwiririwe n’amakuba, tukabasanira amazu yabo bwite n’Amazu y’Ubwami, cyangwa tukabaha imfashanyo y’ibiribwa, imyambaro n’imiti.