Abantu bavuga ko nsa na data cyane kandi ko ntera urwenya nka we. Icyakora hari undi murage yansigiye, ukaba waragiye uhererekanywa kugeza ku gisekuru cyacu cya karindwi. Reka mbabwire iby’uwo murage.

Data arimo anyigisha ibirebana n’umurage w’umuryango wacu

Thomas (1) * Williams ari na we twese dukomokaho, yavukiye mu mugi wa Horncastle mu Bwongereza, ku itariki ya 20 Mutarama 1815. Nyuma y’imyaka ibiri yapfushije nyina, maze we n’abandi batatu bavukanaga basigara barerwa na se ari we John Williams. Nubwo John yatoje Thomas umwuga w’ububaji, hari undi mwuga washishikazaga Thomas.

Icyo gihe, mu Bwongereza hari ibintu byinshi byagendaga bihinduka mu madini. Umuvugabutumwa John Wesley yari yaramaze kwitandukanya n’idini ry’Abangilikani, ahita ashinga idini ry’Abametodisiti, ryibandaga ku birebana no kwiga Bibiliya no kubwiriza. Mu gihe gito, inyigisho za Wesley zari zimaze gukwirakwira hirya no hino. Abari bagize umuryango wa Williams na bo babaye abayoboke baryo bakomeye. Thomas yabaye umuvugabutumwa mu idini rya Wesley, maze ahita ajya kuba umumisiyonari mu birwa byo mu majyepfo y’inyanja ya Pasifika. Muri Nyakanga 1840, we n’umugore we Mary (2) ni bwo bageze ku kirwa cya Lakeba * cyo muri Fiji cyari gituwe n’abantu baryaga abandi.

UKO TWABANYE N’ABANTU BARYAGA ABANDI

Mu myaka ya mbere Thomas na Mary bamaze muri Fiji, bahanganye n’ingorane zikomeye. Bamaraga amasaha menshi bakora imirimo mu buryo batari bamenyereye bwa gakondo, kandi ubushyuhe na bwo ntibwari buboroheye. Nanone biboneye ibikorwa by’agahomamunwa, muri byo hakaba harimo intambara zashyamiranyaga amoko, guhotora abapfakazi, kwica abana bato no kurya abantu. Uretse ibyo, muri rusange ba kavukire baho barwanyije ubutumwa babwirizaga. Mary n’umwana we w’imfura witwaga John baje kurwara bararemba ku buryo bari hafi gupfa. Mu mwaka wa 1843, Thomas yaranditse ati “numvise bindenze, . . . kandi numva ndihebye.” Ariko we na Mary ntibahungabanye cyane kuko bizeraga Yehova Imana.

Hagati aho, Thomas yakoresheje ubuhanga yari afite mu bubaji yubaka inzu ya mbere muri Fiji imeze nk’izo mu Burayi. Iyo nzu yari ifite ibintu bizana akayaga n’ibindi bintu bidasanzwe, ku buryo yatangazaga abaturage benshi bo muri Fiji. Mbere y’uko iyo nzu yuzura, Mary yabyaye umwana wa kabiri ari we Thomas Whitton (3) Williams, akaba ari we wa kabiri mu bo dukomokaho.

Mu mwaka wa 1843 Thomas mukuru yahinduye Ivanjiri ya Yohana mu gifiji, akaba yaravuze ko byamugoye cyane. * Icyakora yari afite impano yo gukunda abantu kandi yari azi kwitegereza. Mu mwaka wa 1858, ibyo yagezeho mu bushakashatsi yakoze yabyanditse mu gitabo  kivuga iby’imibereho y’abaturage bo muri Fiji mu kinyejana cya 19.

Imyaka 13 Thomas yamaze muri Fiji abaho mu buzima bugoye, yatumye ubuzima bwe buzahara, hanyuma we n’abari bagize umuryango we bimukira muri Ositaraliya. Nyuma y’igihe kirekire yamaze ari umuyobozi w’idini wubahwaga cyane, amaherezo yaje gupfira mu mugi wa Ballarat muri Victoria, mu mwaka wa 1891.

“ZAHABU” YO MU BURENGERAZUBA

Mu wa 1883, Thomas Whitton Williams, umugore we Phoebe (4) n’abari bagize umuryango wabo, bimukiye i Perth mu Burengerazuba bwa Ositaraliya. Umwana wabo w’ubuheta ari we Arthur Bakewell Williams, (5) ari na we ubyara sogokuruza, icyo gihe yari afite imyaka icyenda.

Arthur amaze kugira imyaka 22, yagiye gushakishiriza imibereho mu mugi wa Kalgoorlie wari wiganjemo ibirombe bya zahabu, ku birometero 600 mu burasirazuba bwa Perth. Icyo gihe ni bwo yasomye ibitabo byandikwaga n’Abigishwa ba Bibiliya, uko akaba ari ko Abahamya ba Yehova bitwaga. Nanone bamuzaniraga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi uko yabaga asohotse. Yashimishijwe n’ibyo yasomye maze izo nyigisho nshya yari amaze kumenya atangira kuzigeza ku bandi, atangiza n’amateraniro, aho abantu bigiraga Bibiliya. Nguko uko ibikorwa by’Abahamya ba Yehova byatangiye, bikaza gukwirakwira hirya no hino mu Burengerazuba bwa Ositaraliya.

Nanone Arthur yagejeje kuri bene wabo ibyo yigaga. Se witwaga Thomas Whitton yashyigikiye umwanzuro Arthur yari amaze gufata wo kwifatanya n’Abigishwa ba Bibiliya. Ariko nyuma yaho gato se yaje gupfa. Nyina ari we Phoebe na bashiki be ari bo Violet na Mary, na bo babaye Abigishwa ba Bibiliya. Violet yaje kuba umupayiniya, ni ukuvuga umuntu umara igihe kirekire abwiriza. Arthur yavuze ko uwo mushiki we yabaye “umupayiniya wabwirizaga neza kandi waranzwe n’ishyaka kurusha abandi bose bo muri leta ya Ositaraliya y’Iburengerazuba.” Yego Arthur ashobora kuba yaramushimagije cyane, ariko Violet yabwirizanyaga umwete ku buryo yasigiye urugero rwiza abandi bakomotse kuri Williams, babayeho nyuma yaho.

Arthur amaze gushaka yimukiye mu mugi wa Donnybrook wo mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Ositaraliya y’Iburengerazuba. Uwo mugi warimo abaturage bakundaga guhinga imbuto. Bakundaga kuvuga ko ari “umusazi w’umusaza wasaranye umwaka wa 1914,” bitewe n’uko yabwirizanyaga ishyaka ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buvuga iby’uwo mwaka. * Icyakora igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarotaga, ntibongeye kumuserereza. Arthur yabwirizaga buri gihe abakiriya babaga baje guhaha mu iduka rye, akaba yarakundaga kumanika ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu idirishya. Nanone muri iryo dirishya hari icyapa cyavugaga ko umuntu wese wari gushobora kugaragaza ko inyigisho y’Ubutatu ihuje n’ukuri, yari guhabwa amapawundi 100. Ibyo bigaragaza ko yarwanyaga cyane iyo nyigisho idashingiye ku Byanditswe. Ariko nta muntu wigeze yegukana ayo mafaranga.

Abantu bakundaga guhurira kwa Williams mu mugi  wa Donnybrook kugira ngo bige Bibiliya, kandi ni ho amateraniro y’itorero yaberaga. Nyuma yaho, Arthur yubatse mu mugi Inzu y’Ubwami cyangwa inzu yo guteraniramo, ikaba iri mu za mbere zubatswe mu burengerazuba bwa Ositaraliya. Igihe yari mu kigero cy’imyaka 70 yambaraga ikositimu agakubitaho karuvati, ubundi akajya kubwiriza hirya no hino mu karere ka Donnybrook, ari ku ifarashi ye yitwaga Doll.

Arthur yari umuntu utuje, wiyubaha kandi urangwa n’ishyaka. Iyo mico yakoze abana be ku mutima, ibashishikariza kugera ikirenge mu cye. Umukobwa we witwa Florence (6) yabaye umumisiyonari mu Buhindi. Abahungu be ari bo Arthur Lindsay (7) na Thomas bamaze igihe kirekire ari abasaza b’itorero kimwe na se.

POME ZIRYOHA ZITIRIWE LADY WILLIAMS

Sogokuruza ari we Arthur Lindsay Williams yari umugwaneza kandi abantu barabimukundiraga. Yubahaga abantu kandi buri gihe agafata igihe cyo kubitaho. Nanone yari umuhanga mu kwasa ibiti, akaba yarabonye ibihembo 18 mu marushanwa yo kwasa yabaye mu myaka 12.

Igihe umwana wa Arthur witwa Ronald (8) (sogokuru) yari afite imyaka ibiri, yafashe ishoka atema igiti gito cya pome cyari hafi y’urugo. Ibyo byatangaje Arthur cyane. Nyina yahambiriye icyo giti, maze kiza kwera pome ziryoha cyane. Ngaho ahaturutse ubwoko bwa pome zitwa Lady Williams, ari na bwo bwaje gukomokaho ubundi bwoko bwa pome zifite ibara rijya kuba umutuku zikundwa cyane ku isi.

Ronald ari we sogokuru, yaje gukora indi mirimo ifite akamaro kenshi. We na nyogokuru bitangiye gufasha abandi mu mishinga itandukanye y’ubwubatsi y’Abahamya muri Ositaraliya no mu Birwa bya Salomo. Nubwo ubu sogokuru afite imyaka igera hafi kuri 80, aracyari umusaza mu itorero kandi afasha mu mirimo yo kubaka no kuvugurura Amazu y’Ubwami muri leta ya Ositaraliya y’Iburengerazuba.

UMURAGE NAHAWE NYWUHA AGACIRO KENSHI

Ababyeyi banjye ari bo Geoffrey (9) na Janice (10) Williams bakomeye ku murage w’umuryango wacu, maze jye na mushiki wanjye Katharine, bihatira kuturera badutoza kugendera ku mahame ya gikristo. Maze kugira imyaka 13, nanjye niyemeje gukorera Imana. Igihe nari mu ikoraniro, numvise John E. Barr wari mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova, agira urubyiruko inama igira iti “ntimugapfushe ubusa uburyo mufite bwo kumenya Yehova no kumukunda, kuko ari cyo kintu cy’agaciro kenshi mutunze.” Iryo joro ni bwo neguriye Yehova ubuzima bwanjye, maze nyuma y’imyaka ibiri mba umupayiniya.

Muri iki gihe, jye (11) n’umugore wanjye Chloe (12) tumara igihe kirekire tubwiriza mu mugi witaruye wa Tom Price uri mu burengerazuba bwa Ositaraliya, ukaba ucukurwamo amabuye y’agaciro. Kugira ngo tubone ibidutunga, dukora akazi kadutwara igihe gito. Ababyeyi banjye, mushiki wanjye ari we Katharine n’umugabo we Andrew ni abapayiniya mu mugi wa Port Hedland, ku birometero 420 ugana mu majyaruguru. Ikindi nakongeraho ni uko jye na data turi abasaza mu itorero.

Ubu hashize ibisekuru birindwi Thomas Williams yiyemeje gukorera Yehova Imana. Uwo ni wo murage wo kwizera Imana no kuyikorera yaraze abamukomotseho nanjye ndimo. Mu by’ukuri, nishimira cyane uwo murage w’agaciro kenshi.

^ par. 5 Buri mubare uranga abantu bagaragara ku mafoto akurikira.

^ par. 6 Icyo kirwa kiri mu itsinda ry’ibirwa bya Lau biri mu burasirazuba bwa Fiji, kera kikaba cyaritwaga Lakemba.

^ par. 10 Umumisiyonari witwa John Hunt ni we wahinduye Isezerano Rishya hafi ya ryose mu gifiji, risohoka mu wa 1847. Iyo Bibiliya irashishikaje cyane kuko ikoresha izina ry’Imana “Jiova” muri Mariko 12:36, Luka 20:42 no mu Byakozwe 2:34.

^ par. 16 Reba umugereka ufite umutwe ugira uti “Umwaka wa 1914 ni uw’ingenzi cyane mu buhanuzi bwa Bibiliya,” uri mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova. Nanone kiboneka ku rubuga rwa www.jw.org/rw.