Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Gicurasi 2015

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ese imperuka iri hafi?

Ese imperuka iri hafi?

Ese Imana izareka abantu bakomeze gutegeka abandi no gukora ibikorwa bishobora kuzateza akaga? Oya. Nk’uko twabibonye, Imana izahagoboka ikureho imibabaro no gukandamizwa bimaze igihe kirekire byugarije abantu. Uwaremye isi n’abantu yifuza ko wamenya ko ari hafi kugira icyo akora. Adufasha ate kumenya icyo kintu cy’ingenzi?

Reka dufate urugero. Iyo ugiye ahantu uri mu modoka, kugira ngo uhamenye ushobora kubanza kureba kuri interineti, ku ikarita cyangwa mu zindi nyandiko ziyobora abantu. Iyo ufashe urugendo ukagera ahari ibimenyetso cyangwa ibyapa wabonye igihe wasuzumaga aho ugiye, utangira kwizera ko uri hafi kugerayo. Mu buryo nk’ubwo, Imana yaduhaye Ijambo ryayo rigaragaza ibintu bidasanzwe byari kuzaba hirya no hino ku isi. Iyo tubonye ibyo bintu bigenda biba twagereranya n’ibyapa, bituma twemera tudashidikanya ko imperuka iri hafi.

Bibiliya ivuga ko ku isi hari kuzabaho ibintu byihariye kandi by’ingenzi, byari kuzarangirana n’imperuka. Icyo gihe, hirya no hino ku isi hari kuzabaho uruhurirane rw’ibintu bidasanzwe bitigeze bibaho mu mateka y’abantu. Reka dusuzume bimwe mu bivugwa mu Ijambo ry’Imana byari kuzabaho.

1. IMVURURU KU ISI HOSE. Ubuhanuzi bwo muri Matayo igice cya 24, bugaragaza bimwe bintu bigize ikimenyetso byari kuzaba ku isi. Ibyo bintu byari kuzaranga “iminsi y’imperuka” kandi byari kuzakomeza kubaho kugeza igihe ‘imperuka izazira’ (umurongo wa 3 n’uwa 14.) Muri byo harimo intambara zikaze, inzara, imitingito hirya no hino ku isi, kwiyongera k’ubwicamategeko no kubura urukundo. Nanone abanyamadini bari kuzayobya abantu bakoresheje uburyarya (umurongo wa 6-26). Birumvikana ko mu rugero runaka, hashize imyaka ibarirwa mu magana ibyo bintu bibaho. Ariko kandi, uko imperuka yari kuzagenda yegereza, ibyo bintu byose byari kuzabera icyarimwe muri icyo gihe kivurunganye. Nanone byari kuzabera rimwe n’ibindi bimenyetso bitatu bikurikira bigaragaza ko imperuka iri hafi.

2. IMYIFATIRE Y’ABANTU. Bibiliya ivuga ko mu byari kuzaranga ‘iminsi y’imperuka’ harimo imyifatire y’abantu yari kuzagenda irushaho kuba mibi. Igira iti “abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:1-4). Ni iby’ukuri ko kutubaha abantu atari ibya none. Ariko kandi, mu “minsi y’imperuka” byari kurushaho kuzamba, ku buryo byari kwitwa “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira.” Ese nawe wagiye wibonera ko imyifatire y’abantu yabaye mibi cyane?

3. KWANGIZA ISI. Bibiliya ivuga ko Imana ‘izarimbura abarimbura isi’ (Ibyahishuwe 11:18). Abantu bari kuzarimbura isi bate? Bibiliya ivuga ko byari kuzamera nk’uko byari bimeze mu minsi ya Nowa. Igira iti “Imana y’ukuri ibona ko isi yononekaye kandi ko yari yuzuye urugomo. Nuko Imana yitegereza isi, isanga yarononekaye.” Ku bw’ibyo Imana yavuze ibirebana n’abo bantu bari barononekaye igira iti “ngiye kubarimburana n’isi” (Intangiriro 6:11-13). Ese waba wariboneye ibimenyetso bigenda byiyongera bigaragaza ko isi igenda yuzura urugomo? Nanone abantu bageze kure cyane ku buryo bashobora kwangiza iyi isi bakarimbura abayituye bose, kuko bafite ibitwaro byatuma babigeraho. Hari ikindi kintu kigaragaza ko isi igenda yangirika. Ibintu bituma ibinyabuzima byo ku isi bibaho hakubiyemo umwuka duhumeka, ibimera, inyamaswa n’inyanja, biragenda byangirika bitewe n’uko abantu babikoresha nabi.

Ibaze uti ‘ese mu myaka ijana ishize, abantu bari bafite ubushobozi bwo kwirimbura?’ Nyamara muri iki gihe, bagaragaza ko bafite ubwo bushobozi kuko barundanyije ibitwaro bikomeye kandi bakaba bangiza ibidukikije. Iterambere ryihuse mu bijyanye  n’ikoranabuhanga risa n’aho ryarenze ubushobozi bw’abantu, ku buryo badashobora gusobanukirwa ingaruka zaryo no guhangana na zo. Icyakora abantu ntibashobora kumenya ibizaba ku isi cyangwa ngo bagire icyo babikoraho. Imana yatanze isezerano ry’uko izarimbura abarimbura isi mbere y’uko ibinyabuzima byo ku isi bishiraho.

4. UMURIMO WO KUBWIRIZA KU ISI HOSE. Ikindi kimenyetso cyahanuwe cyari kuzaranga iminsi y’imperuka, ni umurimo wo kubwiriza wari kuzakorwa kurusha mbere hose. Bibiliya igira iti “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza” (Matayo 24:14). Uwo murimo wo kubwiriza wari kuzaba utandukanye cyane n’ukorwa n’abanyamadini benshi bamaze imyaka ibarirwa mu magana bishakira abayoboke. Mu minsi y’imperuka, hari kuzatangazwa “ubutumwa bwiza” bwihariye buvuga iby’ “ubwami.” Ese hari idini waba uzi ryibanda ku murimo wo kubwiriza ubwo butumwa bwihariye? Ese nubwo haba hari abitwa ko babwiriza ubwo butumwa, baba bari mu gace kamwe? Ese bamamaje ubwo butumwa bwiza “mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Matayo 24:14)?

Ubwami bw’Imana burimo burabwirizwa ku isi hose mu ndimi zibarirwa mu magana

Urubuga rwa www.jw.org/rw rwibanda kuri ubwo “butumwa bwiza bw’ubwami.” Ibitabo biboneka kuri urwo rubuga bisobanura ubwo butumwa mu ndimi zirenga 700. Ese hari abandi bantu uzi bafata iya mbere mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami mu rwego rw’isi yose? Kera cyane mbere y’uko interineti iza, Abahamya ba Yehova bari bazwiho gutangaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Kuva mu mwaka wa 1939, igifubiko cy’igazeti y’Umunara w’Umurinzi kiriho amagambo agira ati “Utangaza Ubwami bwa Yehova.” Hari igitabo kivuga iby’amadini cyavuze ko umurimo wo kubwiriza Abahamya ba Yehova bakora “ukorwa mu rugero rwagutse kandi bakawukorana umwete ku buryo nta bandi wabagereranya na bo.” Bibanda ku butumwa bwiza buvuga ko vuba aha imperuka izaza binyuze ku Bwami bw’Imana.

TUGEZE MU BIHE BIKOMEYE BY’AMATEKA Y’ISI

Ese wiboneye ko ibyo bimenyetso uko ari bine byo muri Bibiliya byavuzwe muri iyi ngingo, byagiye bigaragara muri iki gihe? Iyi gazeti imaze imyaka irenga ijana igeza ku basomyi bayo amakuru arebana n’ibintu bibera ku isi, kugira ibafashe kwibonera ko imperuka yegereje. Hari abemeragato bavuga ko uko umuntu afata ibibera ku isi n’ubwinshi bwabyo biterwa n’uko abona ibintu kandi buri wese akaba yabisobanura uko ashaka. Nanone bavuga ko kuba uburyo bwo guhererekanya amakuru hirya no hino ku  isi bugenda butera imbere, ari byo bituma abantu babona ko ibintu byacitse. Nubwo bimeze bityo, abantu benshi bibonera ibimenyetso bidasiba kwiyongera, bigaragaza ko turi ku iherezo ry’igihe cyihariye kuruta ibindi mu byaranze amateka y’abantu.

Hari impuguke zumva ko vuba aha ku isi hazabaho ihinduka rikomeye. Urugero, mu mwaka wa 2014, ikinyamakuru kivuga ibya siyansi cyaburiye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ko abantu bugarijwe n’akaga (The Bulletin of the Atomic Scientists). Abo bahanga mu bya siyansi bagize bati “nyuma yo gusuzuma twitonze ako kaga kugarije abantu, twageze ku mwanzuro w’uko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko abantu bashobora kuzahitanwa n’ibikorwa biteje akaga byo mu rwego rw’ikoranabuhanga.” Abantu benshi baragenda barushaho kwibonera ko tugeze mu bihe bikomeye by’amateka y’isi. Abanditsi b’iyi gazeti n’abasomyi bayo benshi, bemera badashidikanya ko icyo gihe cyihariye ari iminsi y’imperuka kandi ko imperuka iri hafi. Aho kugira ngo utinye ibizaba mu gihe kizaza, ushobora kubyishimira. Kubera iki? Ni ukubera ko ushobora kuzarokoka imperuka.