Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Ukuboza 2014

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | USHOBORA KWEGERA IMANA

Ese uganira n’Imana?

Ese uganira n’Imana?

Incuti nyancuti ziganira incuro nyinshi uko bishoboka, byaba imbonankubone, kuri telefoni no kuri interineti, zikoresheje videwo cyangwa zikandikirana. Ubwo rero, kugira ngo natwe tugirane ubucuti n’Imana tugomba kuganira na yo buri gihe. Ariko se twabikora dute?

Dushobora kuvugisha Yehova binyuze mu isengesho. Icyakora, isengesho dutura Imana si nk’ikiganiro gisanzwe tugirana n’umuntu tungana. Tugomba kuzirikana ko mu gihe dusenga, tuba tuvugana n’Umuremyi wacu Usumbabyose mu ijuru no ku isi. Ibyo byagombye gutuma tumusenga tumwubashye cyane kandi dutinya. Kugira ngo Imana yumve amasengesho yacu, hari ibyo tugomba kuba twujuje. Dore bitatu muri byo:

Mbere na mbere, amasengesho twagombye kuyatura Yehova Imana wenyine; si Yesu, “umutagatifu” cyangwa igishushanyo runaka (Kuva 20:4, 5). Bibiliya ibivuga neza igira iti “muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana” (Abafilipi 4:6). Icya kabiri, ni uko amasengesho agomba kuvugwa mu izina rya Yesu Kristo, Umwana w’Imana. Yesu yabisobanuye agira ati “nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Icya gatatu ni uko amasengesho yacu agomba kuba ahuje n’ibyo Imana ishaka. Bibiliya igira iti ‘iratwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.’ *​—1 Yohana 5:14.

Incuti nyancuti zishimira kuvugana kenshi uko bishoboka

Birumvikana ko abantu babiri badashobora kugirana ubucuti burambye, mu gihe umwe avuga wenyine, undi acecetse. Nk’uko abantu babiri bafitanye ubucuti bishimira kuganira buri wese akavugisha mugenzi we, natwe twagombye kureka Imana ikatuvugisha, kandi tukayitega amatwi. Ese waba uzi uko Imana ituvugisha?

Muri iki gihe, Yehova Imana atuvugisha binyuze ku Ijambo rye ryanditswe ari ryo Bibiliya (2 Timoteyo 3:16, 17). Ni iki kibigaragaza? Urugero, tuvuge ko ubonye ibaruwa wohererejwe n’incuti yawe magara. Nyuma yo kuyisoma, ushobora kubwira abandi uti “incuti yanjye imaze kumbwira amakuru.” Ariko mu by’ukuri ntiyayakubwiye, ahubwo yayakwandikiye. Mu buryo nk’ubwo, iyo usoma Bibiliya ni nk’aho uba wemeye ko Yehova akuvugisha. Ni yo mpamvu Gina wavuzwe mu ngingo ya mbere yagize ati “ntekereza ko niba nifuza kuba incuti y’Imana, ngomba gusuzuma ibikubiye mu ‘ibaruwa’ yatwandikiye ari yo Bibiliya. Gusoma Bibiliya buri munsi, byatumye ndushaho kwegera Imana.” Ese wemera ko Yehova akuvugisha, usoma Ijambo rye Bibiliya buri munsi? Nubigenza utyo, uzarushaho kumwegera.

^ par. 5 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’uko wakwegera Imana mu isengesho, reba igice cya 17 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.