Soma ibirimo

Jya kuri meni ya kabiri

Reba urutonde rw'ibirimo

Abahamya ba Yehova

Ikinyarwanda

Umunara w’Umurinzi  |  Nyakanga 2014

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | KUKI ABANTU BEZA BAGERWAHO N’IBIBI?

Uko Imana izakuraho ibibi

Uko Imana izakuraho ibibi

Bibiliya igaragaza neza ko Yehova n’Umwana we Yesu Kristo bazakuraho imibabaro yatewe n’Umwanzi Satani. Igira iti “iki ni cyo cyatumye Umwana w’Imana [Yesu] agaragazwa: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani” (1 Yohana 3:​8). Iyi si irangwa n’umururumba, urwango n’ibikorwa bibi, izavaho. Nanone Yesu yatanze isezerano ry’uko “umutware w’iyi si” ari we Satani Umwanzi, ‘azajugunywa hanze’ (Yohana 12:​31). Hazabaho isi nshya ikiranuka kandi irangwa n’amahoro, kuko Satani azaba atakiyirimo.​—2 Petero 3:​13.

None se abantu binangira bagakomeza gukora ibibi bizabagendekera bite? Tekereza ku bivugwa muri iri sezerano ridaca ku ruhande, rigira riti “kuko abakiranutsi ari bo bazatura mu isi, kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo. Naho ababi bazakurwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo” (Imigani 2:​21, 22). Ababi ntibazongera kutugirira nabi. Icyo gihe, abantu bumvira bazagira amahoro kandi bagende babaturwa ku kudatungana barazwe.​—Abaroma 6:​17, 18; 8:​21.

None se Imana izakora iki kugira ngo ivane ibibi muri iyo si nshya? Ntizatwambura uburenganzira bwo kwihitiramo ibitunogeye ngo dusigare tumeze nk’imashini za robo. Ahubwo izigisha abantu bumvira inzira zayo, ibafashe kureka ibitekerezo n’ibikorwa bibi.

Imana izavanaho ibintu byose biteza imibabaro

Imana izavanaho ibiza ite? Yadusezeranyije ko vuba aha Ubwami bwayo bugiye gutegeka isi. Yesu Kristo ni we Imana yimitse ngo ategeke ubwo Bwami, kandi afite ububasha bwo gukiza indwara (Matayo 14:​14). Nanone Yesu afite ububasha bwo gutegeka imbaraga kamere (Mariko 4:​35-41). Ku bw’ibyo, azavanaho imibabaro yose iterwa n’ “ibihe n’ibigwirira abantu” (Umubwiriza 9:​11). Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo, abantu ntibazagwirirwa n’amakuba.​—Imigani 1:​33.

None se bizagendekera bite abantu b’inzirakarengane babarirwa muri za miriyoni bapfuye amanzaganya? Mbere gato y’uko Yesu azura incuti ye Lazaro, yaravuze ati “ni jye kuzuka n’ubuzima” (Yohana 11:​25). Koko rero, Yesu afite ububasha bwo kuzura abapfuye, cyangwa kubasubiza ubuzima.

Niba wifuza kuba mu isi izaba itarangwamo ibibi kandi ituwe n’abantu beza, byaba byiza wishyiriyeho intego yo kwiga Bibiliya kugira ngo umenye byinshi ku byerekeye Imana y’ukuri n’umugambi wayo. Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo bazishimira kubigufashamo. Ushobora kubibasaba cyangwa ukandikira abanditsi b’iyi gazeti.